Kamonyi, Karongi na Kicukiro twahize utundi turere mu mihigo ya 2012-2013
Kuri uyu wa gatanu tariki 13/9/2013, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatanze ibikombe ku turere twa Kamonyi, Karongi na Kicukiro twarushije utundi turere mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013. Kuri iyi nshuro amanota yatanzwe hakurikijwe ibyiciro, aho kuyaha buri karere.
Uturere twa Kamonyi, Karongi na Kicukiro tugize icyiciro cya mbere, twabonye amanota hejuru ya 96% mu gihe icyiciro cya kabiri cyabonye amanota kuva kuri 94% kugeza kuri 95%.
Icyo cyiciro cya kabiri kirimo uturere twa Kirehe, Ruhango, Bugesera, Nyamagabe, Musanze, Gisagara, Gasabo, Burera, Rulindo, Ngororero, Gakenke, Kayonza, Huye, Nyanza, Nyaruguru, Nyagatare, Ngoma, Rusizi, Nyamasheke, Nyarugenge, Rwamagana na Rutsiro.

Icyiro cya gatatu ari cyo cyanyuma kirimo uturere twabonye amanota kuva kuri 90% kugera kuri 93%; utwo turere ni Muhanga, Rubavu, Gatsibo, Nyabihu na Gicumbi.
Uturere twose (uretse utwo mu cyiciro cya mbere twahawe ibikombe), twagenewe icyemezo (certificate) cy’ishimwe ryo kwesa imihigo.
Amanota yahawe uturere yavuye mu isuzuma ry’imihigo ryakozwe kuva tariki 16 Nyakanga kugera ku ya 10 Kanama muri uyu mwaka, aho impuguke n’abakozi b’ibigo bya Leta, abahagarariye urugaga rw’abikorera na Sosiyete sivile, bavuga ko basanze imirenge yose imaze kumva neza gahunda yo kwigira.
Iryo tsinda ryasuzumye imihigo ngo ryibanze ku ikwirakwizwa ry’amashanyarazi n’amazi meza, kongera uburebure bw’imihanda imurikiwe n’amatara, ubwinshi bw’imihanda igera ahabera ibikorwa by’ibanze nk’ubuhinzi, ubwinshi bw’ibyumba by’amashuri n’amacumbi y’abarimu.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) igaragaza ko ibyumba by’amashuri byiyubakiwe n’abaturage bigera kuri 1,739 hamwe n’amacumbi y’abarimu 416, mu turere twose tugize Igihugu.
Itsinda ryasuzumye imihigo ngo ryanagenzuye bimwe mu bibazo byagiye bivugwa, harimo kumenya aho igikorwa cyo gusubiza imitungo abarokotse Jenoside kigeze, ikoreshwa ry’ingufu zisimbura ibicanwa bikomoka ku biti, hamwe n’ibibazo bitandukanye by’abaturage n’ubuyobozi bw’ibanze.
Ibikorwa byagenzuwe biragera ku 1,846, harimo ibijyanye n’iterambere ry’ubukungu 927, ibijyanye n’iterambere ry’imibereho myiza bigera kuri 381, ndetse n’ibirebana n’imiyoborere n’ubutabera bigera kuri 538, nk’uko MINALOC ibigaragaza.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni avuga ko gahunda y’imihigo n’ubwo igenda itera imbere, itaracengera neza mu nzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu.
Abanyakarongi bishimiye intsinzi y’imihigo
Nyuma y’iminota mike bitangajwe ko Karongi yaje mu turere dutatu twa mbere, bamwe mu Banyakarongi batangarije ko bari babyiteguye kubera ko nabo ubwabo impinduka bagendaga bazibona uko bwije uko bukeye.
Ibi kandi ngo si mu mujyi gusa, ahubwo no mu byaro biragaragara; nk’uko byemejwe na Uwimana Yvonne, ushinzwe ubujyanama mu buhinzi n’ubworozi muri kamwe mu tugari tugize umurenge wa Bwishyura.
Mu bandi bishimiye iyi ntsinzi, harimo abacuruzi, abantu basanzwe batuye muri Karongi ndetse n’abakunze kuhatemberera.

Bose bahurizaga ku kintu kimwe bavuga ko kuba Karongi ibaye iya mbere byari byitezwe kubera ko ubuyobozi bwayo bukorana n’abaturage mu ngeri zose kandi bukabaha umwanya wo gutanga ibitekerezo.
Umwaka ushize wa 2011-2012 Karongi yari yabaye iya 16 mu turere 30 tugize u Rwanda.
Icyo gihe ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’imirenge, utugari n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bahise biyemeza kurushaho gukorera hamwe, none umusaruro urabonetse.
Simon Kamuzinzi na Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyukuri abayobozi barakora pe ariko biranagaragara ko hari aho bagikoresha ya technique bazisubireho begere abo bayobora babafashe mukwesa imihigo kuko ntibayesa ataribo babikoze (GATSIBO BIGENDA BITE KO TWE TWITEGURA KUBAFASHA MUKUYESA TUKABABURA)Cong.
Karongi oyee,oyee,oyeeeee!!!
Kamonyi Rwose Uragikwiye Pee! Kuko Wagaragaje Ubudashyikirwa,les 3K(kamonyi,karongi,kicukiro) Turabemera Mukomerezaho Muguhindura Imiberehomyiza Y’abo Muyobora.
bravo kuri nyabihu
ABADAHIGWA MUMIHIGO,Rutsiro oyee!!!!!!!
Nta gitangaza ko Akarere ka Kamonyi kabona umwanya wa mbere. L’équipe dirigeante Y’akarere ni iya mbere, abakozi bazi icyo bakora kandi bashyize hamwe. Mukomeze mwese imihigo, abo mwakoranye twese turabyishimiye. Congs Mr Mayor and your team.
amanota 96%,90%,yabayemenshi cyane,kandi zarushanyijweho,duke cyane,hari uturere twikubise agashi,RUTSIRO?ndatanga inama uturere tutibonye mucyiciro cyambere dushiremo imbaraga bahige ibyobashoye bipase mugufi pe! abakoze isuzuma barakoze pe!
Muraho? Aba bayobozi babaye abambere barabikwiye peeee!!!cyane nkunda uko service aho bayobora ikorwa neza!!!!
Rusizi nayo ibonereho!!