Kamonyi: Impanuka y’imodoka yakomerekeyemo abantu 18

Mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Gacurabwenge Akagari ka Kigembe Umudugudu wa Buhoro, tariki 16 Kamena 2023 habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye abantu 5 barakomereka bikomeye, abandi 13 bakomereka byoroheje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije Kigali Today ko iyo mpanuka yaturutse ku ikamyo yari itwawe n’umushoferi witwa Byiringiro André wavaga i Muhanga yerekeza i Kigali, ageze ku Kamonyi ata umukono we agonga imodoka ya ‘Coaster’ itwara abagenzi yavaga i Kigali igana i Muhanga abantu bose bari muri ‘Coaster’ barakomereka.

Ati “ Impanuka yatewe n’ikamyo ifite Pulake RAD766T&RL1878, yagonze coaster ifite Pulake RAB 697U abantu bose bari muri iyo modoka barakomereka ariko umushoferi w’ikamyo we ntacyo yabaye gusa uwitwa Nzaramba Placide wari utwaye Coaster yakomeretse”.

SP Habiyaremye avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bitandukanye bya CHUK, Kibagabaga, Remera-Rukoma no ku kigo nderabuzima cya Kamonyi.

SP Habiyaremye avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba bapimye umushoferi wari utwaye ikamyo ngo harebwe impamvu yataye umukono we niba byaba byaturutse ku kuba yanyoye ibisindisha basanga byatewe n’umuvuduko mwinshi.

SP Habiyaremye avuga ko Polisi ihora yigisha abatwara ibinyabiziga ibinyujije mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kwirinda umuvuduko ukabije hakubahirizwa amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka ariko abashoferi bamwe ntibabyubahiriza bigatuma habaho impanuka.

Impanuka yatumye imodoka yangirika
Impanuka yatumye imodoka yangirika

Ati “ Polisi irongera kwibutsa abashoferi kwirinda umuvuduko ukabije kuko amakosa bakora atuma habaho impanuka zigahitana ubuzima bw’abantu kandi mu by’ukuri ibyo basabwa baramutse babyubahirije ndetse bakubahiriza n’amategeko y’Umuhanda nta mpanuka zabaho”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twirinde gutwara twasinze

MBARUBUKEYE Pascal yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Kwitoza kubahiriza ibimenyetso byomumuhanda bizadufasha kwirinda impanuka twikururiye.tubigire ibyacu ubirenzeho abibazwe nababishinzwe. Bizadufasha

MBARUBUKEYE Pascal yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Kwitoza kubahiriza ibimenyetso byomumuhanda bizadufasha kwirinda impanuka twikururiye.tubigire ibyacu ubirenzeho abibazwe nababishinzwe. Bizadufasha

MBARUBUKEYE Pascal yanditse ku itariki ya: 19-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka