Kamonyi: Imirimo ivunaye ngo igira ingaruka ku mikurire y’umwana

Ababyeyi barasabwa kwirinda gukoresha abana imirimo irenze ubushobozi bwabo, kuko bigira ingaruka ku mikurire yabo, ndetse no ku burere bwabo muri rusange ngo bikanadindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Uwera Marie Alice, mu kwizihiza ku nshuro ya 25 Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umuyafurika, wabaye ku wa kabiri tariki 16/6/ 2015, mu Kagari ka Mbati mu Murenge wa Mugina.

Iyaturinze Alice (ufite micro), umwana uhagarariye abandi bavuga ijambo.
Iyaturinze Alice (ufite micro), umwana uhagarariye abandi bavuga ijambo.

Yagize ati ″Kwizihiza uyu munsi ni uburyo bwo kwongera kwibutsa isi yose kurushaho gukora ibikorwa bibungabunga uburenganzira bw’abana no gufata ingamba zihariye zo kurwanya ihohoterwa ribakorerwa“.

Uyu muyobozi yongeraho ko bidakwiye ko abana bavutswa uburenganzira bwabo, aho usanga hakiri abana bakoreshwa imirimo itabagenewe cyangwa ivunanye bityo bikagira ingaruka mbi ku hazaza habo.

Abana b’abanyeshuri bo ku Mugina barashimira Leta y’u Rwanda idahwema kugaragaza umuhate mu kwita ku burenganzira bwabo.

Abana bacinya akadiho bishimira umunsi wabo.
Abana bacinya akadiho bishimira umunsi wabo.

Uwitwa Iyaturinze Alice avuga ko bazakomeza kugaragariza ubuyobozi ahakiri ikibazo ku guharanira uburenganzira bwabo, bujyanye no guta ishuri bajya mu yindi mirimo itabagenewe.

Arahamagarira bagenzi be gukunda ishuri kuko ari umusingi w’ubuzima bw’igihe kiri imbere, ariko bakarushaho no gufatanya n’ababyeyi babo mu bikorwa biteza imbere igihugu, hibandwa ku kwita ku byo bashinzwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, asaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, asaba ababyeyi kwirinda gukoresha abana imirimo ivunanye.

Hashize imyaka 25 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umunyafurika. Uyu munsi ukaba warashyizweho mu rwego rwo kwibuka abanyeshuri bagera ku 176 baguye mu myigaragambyo yabereye i Soweto gihugu cy’Afrika y’Epfo, mu mwaka wa 1976, baharanira uburenganzira bw’abo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku rwego rw’Afurika iragira iti ”Duhagurukire rimwe, turwanye gushaka imburagihe ku mwana w’umunyafurika”. Mu Rwanda insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikagira ngo“ Turusheho guhuza imbaraga twita ku burere mbonezamikurire y’umwana”.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka