Kamonyi: Abaturiye Nyabarongo bakomeje gutaka gukoresha amazi mabi

Abatuye Umurenge wa Rugarika, ahegereye uruzi rwa Nyabarongo, bakomeje gutaka ikibazo cyo gukoresha amazi mabi kuko babuze n’aho bagura umuti wo kuyasukura.

Mu Mudugudu wa Ruramba, Akagari ka Masaka; nta soko cyangwa iriba ry’amazi meza rihari. Abahatuye bavoma Nyabarongo, amazi yayo bakayakoresha imirimo yose y’isuku ndetse bakanayanwa.

Abavoma amazi ya Nyabarongo banayanywa adasukuye.
Abavoma amazi ya Nyabarongo banayanywa adasukuye.

Mu ntangiro z’umwaka wa 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasuye aba baturage, bari bamaze igihe batangarije itangazamakuru ikibazo bafite, maze abasezeranya ko akarere gafite gahunda yo kubagezaho amazi meza, ariko mu gihe bakiyategereje, abasaba kujya bakoresha aya Nyabarongo babanje kuyasukura.

Umuti bagombaga kujya bakoresha basukura amazi ni uwitwa P&G, ukwirakwizwa mu mabutiki n’Umuryango uharanira Imibereho myiza y’Abaturage (Society for Family Health “SFH”). Abaturage bavuga ko bawuheruka mu kwezi kwa Mutarama 2015, ubundi bakaba barakomeje gukoresha amazi mabi, by’amaburakindi.

Uwitwa Munyaneza Francois, agira ati “Twari tuzi ko bagiye kudushakira amazi bakayamanura mu mudugudu wacu, tukajya tuyavoma tukishyura. Twavutse dusanga ababyeyi bacu bavoma Nyabarongo, none natwe tugiye gusaza ari yo idutunze.”

Munyaneza ahamya ko amazi ya Nyabarongo ari mabi kuko ajya abatera indwara, kandi ngo no kuvoma muri Nyabarongo nta mutekano bigira kuko hari abajyayo ntibagaruke; uruzi rwabatwaye cyangwa ingona zabariye.

Ngo bari bishimiye kuyashyiramo umuti mbere yo kuyakoresha, none babuze aho bawukura. Akomeza agira ati “Ikibazo cy’umuti nawuguze kabiri gusa, ubundi ngiye muri butike nsanga nta wuhari, ndagaruka nisubirira ku mazi mabi.”

Bamwe mu bacuruzi batangaza ko umuryango SFH wari wabasezeranyije kujya ubazanira umuti, na bo bakawucuruza mu baturage, ariko ngo babonye batakiwubazanira barabyihorera.

Ikibazo cyo kuba abaturage barongeye gukoresha amazi mabi gisa n’icyatunguye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Masaka, Mafubo Marie Rose, uvuga ko yari azi ko mu mabutiki umuti ugicuruzwa. Yahise avuga ko agiye guhamagara kuri SFH bakongera bakawuzana.

Naho ku kibazo cyo kugezwaho amazi meza, Mafubo avuga ko bagikora ubuvugizi ku karere, bakaba bategereje igisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turwanye kunywa. amazi yanduye

g.v yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka