Kamonyi: Abagore bo muri FPR-Inkotanyi bahagurukiye kurwanya ibibazo byugarije imiryango

Abagize urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, batangije ubukungurambaga bw’iminsi 20, bwo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda.

Intwaza yaremewe yishimiye kubona mu rugo rwayo ibirori itaherukaga
Intwaza yaremewe yishimiye kubona mu rugo rwayo ibirori itaherukaga

Abo bagore bagaragaza ko bimwe mu bizakorwa muri ubwo bukangurambaga, bizibanda ku kurwanya ubuzererezi mu bana, guta amashuri ku bana no kurwanya inda ziterwa abangavu.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, Uwizeyimana Christine, avuga ko nk’uko n’ahandi hose mu gihugu byakozwe, nabo bifatanya n’inzego z’urubyiruko ngo batange umuganda wo gukemura ibibazo bibangamiye umuryango Nyarwanda.

Ibyo bibazo birimo guta ishuri kw’abana, igwingira ry’abana n’inda ziterwa abangavu, ibyo kandi bikaba mu bigize intego za RPF muri Manifesite yayo bafatanya n’Umukuru w’Igihugu, akaba na Chaiman wa RPF-Inkotanyi.

Abagore bashamikiye ku rugaga rwa RPF Inkotanti mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko baniyemeje kubera abana Intwaza zarokotse Jenoside, kubaremera no kubaba hafi kuko nta yindi miryango bagira.

Banasannye inzu y'utishoboye
Banasannye inzu y’utishoboye

Ni muri urwo rwego habayeho gukora uturima tw’igikoni ngo bigishe ababyeyi kugaburira abana indyo yuzuye, kuremera Intwaza bayegereza ibyo kurya n’ibindi bikoresho, naho ku rubyiruko babaganiriza uko bakwitegura uko bazavamo ababyeyi b’abagabo n’abagore b’ejo hazaza.

Agira ati “Turasaba abakobwa kurinda ubusugi bwabo, abahungu bakarinda ubumanzi bwabo, kugira ngo bazavemo ababyeyi beza Igihugu gikeneye mu minsi iri imbere. Basabwa rero kwirinda ibyo byose bibagusha mu bishuko by’ubusambanyi no kwishora mu biyobyabwenge”.

Umwe mu babyeyi b’Intwaza waremewe avuga ko yiciwe umugabo n’abana bane, Leta imwitaho imwubakira inzu n’ubwo yaje gusaza, ariko yakomeje gufashwa n’inkunga y’ingoboka agenerwa na Leta, akaba yishimiye kongera kubona abavandimwe bakamutaramira.

Byari ibirori basura Intwaza muri Kamonyi
Byari ibirori basura Intwaza muri Kamonyi

Agira ati “Hano mbana n’abaturage neza, bampa utwana tukandaza ngasinzira, ndashimira ubuyobozi ko bwantekerejeho bukanyibazaho bakaza kumpumuriza. Maze kubona aba bantu nabonye ngoswe n’izindi mbaraga, numvise n’ubwo nta mwana mfite ariko nongeye kumva mfite abana bandebera kure, ababyeyi bikoreye ibiseke bose baje numva ndakomeye”.

Umwe mu rubyiruko bitabiriye ibikorwa byo gutangiza ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo byugarije abaturage, avuga ko kugira umutima wo gufasha abantu, iyo uri mu rubyiruko usanga ruwukurana bakazarushaho kubaka ejo heza h’Igihugu.

Urubyiruko kandi rusanga kwitabira bene ubwo bukangurambaga bamenyeramo amakuru akenewe mu kwirinda inda ziterwa abangavu, kandi bakagira uruhare mu guhangana na za ngaruka abatwaye inda zitateganyijwe bahura nazo.

Urubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kuganira ku bibazo birwugarije n'uko rwagira uruhare mu kubikemura
Urubyiruko rwaboneyeho umwanya wo kuganira ku bibazo birwugarije n’uko rwagira uruhare mu kubikemura

Agira ati “Niba naje hano nkumva amakuru abandi bagenzi banjye batabwiwe n’ababyeyi babo cyangwa ku mashuri, ntaha nyabasangiza hari ubwo ababyeyi bahahana umwana watewe inda kandi ntabwo ubuzima bwe buba bukwiye guhagaragarara, ugasanga umwana uvutse, akuze atisanzura mu bandi”.

Urubyiruko ruvuga ko imiryango myinshi igenda yigisha abantu ikwiye kurushaho kongera imbaraga mu bukangurambaga, kugira ngo inyigisho zigere kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka