Kamonyi: Abagore barasaba abazatorerwa kubahagararira kugera ikirenge mu cy’ababanjirije
Abagore bahagarariye abandi mu karere ka Kamonyi barashima ibyakozwe n’abagore b’Abadepite bari muri manda igiye gucyura igihe, kuko bagaragaje ubufatanye mu kuzamura umugore, bamwegera bakamugira inama bakanatora amategeko amurengera.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Uwumuremyi Marie Claire, atangaza ko itegeko rirwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, kimwe n’andi mategeko arengera uburenganzira bw’abagore yatowe kuri manda igiye gucyura igihe.
Ngo muri iyi manda ihuriro ry’abanyarwndakazi bari mu Nteko ishinga Amategeko ryamanutse mu turere baganiriza abagize Inama y’igihugu y’abagore ku bibazo bibangamiye abagore maze babagira inama y’uburyo byakemuka. Ngo iri huriro ni umufatanyabikorwa wa hafi w’Inama y’Igihugu y’abagore.

Kuri ubu hitegurwa gutora indi manda mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nzeri 2013, abagore bahagarariye abandi mu karere ka Kamonyi, barasaba abazatorwa kugera ikirenge mu cy’abo bazaba basimbuye bakazirikana ko nubwo hari byinshi byagezweho, mu bagore hakirimo abababaye.
Nikuze Chantal, ukuriye Inama Y’Igihugu y’abagore mu karere ka Kamonyi, avuga ko kugira abagore bahagarariye bagenzi babo mu Nteko byatumye ibibazo byabo bimenyekana. Ngo abagore biyamamariza kujya guhagararira abagore mu Nteko batorwa mu basanzwe bari mu Nama y’igihugu y’abagore, bityo bakaba bazi imibereho y’abo bahagarariye.

Mu matora y’abagize Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite; abahagarariye abagore bagenerwa imyanya 30%; bagatorwa mu bagore bahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akagari kugeza ku rw’igihugu.
Mu matora ateganyijwe, abahagarariye abagore n’izindi nzego zihariye bazatorwa tariki 17/09/2013, nyuma y’amatora rusange ateganyijwe tariki 16/09/2013.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|