Kagame yaganiriye n’uzayobora banki y’isi ku ruhare rwayo mu kugabanya ubukene
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr Jim Yong Kim watanzweho umukandida ku buyobozi bwa Banki y’isi ku ruhare banki y’isi igira mu kugabanya ubukene no kongera ubukungu bw’isi harebewa uburyo bimwe mu bihugu bicyennye byarushaho gutera imbere.
Mu kiganiro bagiriye i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki 28/03/2012, Perezida Kagame yijeje Dr Jim Yong Kim kuzamushyigikira ku buyobozi bwa banki y’isi kuko agaragaraho ubushake n’ubushobozi mu kongera iterambere ry’isi ahereye mu kugabanya ibukene.
Na mbere y’uko ahura na Dr Jim Yong Kim, Perezida Kagame yari yatangaje ko Dr Jim atari umuyobozi uzi uburyo azagabanya ubukene bwugarije isi gusa ahubwo ko asanzwe ari n’umuntu w’umunyakuri ushobora gufasha ibihugu byinshi kwivana mu bukene.
Nyuma yo gutangazwa nk’uzatorwa mu kuyobora banki y’isi, Dr Jim Yong Kim, yatangaje ko yifuza ko abikorera, imiryango itegengwa na Leta ndetse na Leta ubwazo bigira ubufatanye mu kurwanya ubukene bwugarije ibihugu bimwe bigashobora gutera imbere.
Dr Jim atangaza ko uruhare rukomeye mu guhangana n’ubukene aruteze ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigomba gukoresha amahirwe bifite kugira ngo bishobore kuzamuka bityo n’isi ishobore guhangana no gutsinda ibibazo by’ubukene.
Biteganyijwe ko Dr Jim Yong Kim azakora ingendo z’ibyumweru 2 mu bihugu bitandukanye birimo u Bushinwa, u Buyapani, Korea y’Amajyepfo, u Buhinde, Brazil na Mexico aganira n’abayobozi b’ibyo bihugu kugira ngo ashobore kuzemezwa kuri uyu mwanya wo kuyobora banki y’isi.
Biteganyijwe ko izo ngendo zitangira hagati ya taliki 27/03/03 kugera taliki 09/04/2012. Niyemezwa kuba umuyobozi wa banki w’isi, Umunyamerika ukomoka muri Korea, Dr Jim Yong Kim, azasimbura Umunyamerika Robert Zoellick uzasoza manda ye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.
Dr Jim afite amahirwe menshi yo kuzaba perezida wa banki y’isi kuko ashyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Amateka agaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigira uruhare rukomeye mu gushyiraho umuyobozi wa banki y’isi.
Abandi batanzweho abakandida ni Umunya-Nigeria, Dr Ngozi Okonjo-Iweala, n’Umunya- Colombia, Jose Antonio Ocampo.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigira ijambo rikomeye muri banki y’isi mu gihe Abanyaburayi bo biharira ubuyobozi bw’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monetaire International).
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|