Kabila yemeye gushyikirana na M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Goma

Perezida Joseph Kabange Kabila yemeye kugirana imishyikirano n’umutwe wa M23 nyuma y’amasaha 24, umutwe wa M23 ufashe Umujyi wa Goma nta mirwano ihambaye ibaye mu masaha ya mu gitondo tariki 20/11/2012.

Mu biganiro yagiranye na Prezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na Prezida w’u Rwanda Paul Kagame mu Mujyi wa Kampala tariki 21/11/2012, Kabila yemeye ko agiye gushyikirana na M23 bakaganira ku kibazo cy’amasezerano ya 2009, umutwe M23 wemeza ko atubahirijwe akaba ari ntandaro yo guhangana na Leta.

Ubwo umutwe M23 wari mu birometero bike by’Umujyi wa Goma wahaye Leta ya Kongo-Kinshasa amasaha 24 kugira ngo ibe yemeye kwicarana na bo ku meza y’ibiganiro, ariko Kabila avunira ibiti mu matwi yizeye ko ingabo za FARDC na MONUSCO zikoma imbere abasirikare ba M23.

Guverinoma y’u Rwanda yabaye iya mbere mu kwamagana iyo mirwano, ihamagarira Leta ya Kongo-Kinshasa na M23 guhagarika imirwano bagakemura ibibazo byabo binyujijwe mu biganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yagize ati: “ Ibyabereye i Goma bigaragaza ko inzira y’intambara idashobora gukemura ahubwo inzira yonyine ishoboka ni ibiganiro b’impande zihanganye.”

Minisitiri Mushikiwabo ashimangira ko u Rwanda rushyigikiye inzira yatangiwe na ICGLR igamije kugarura amahoro no guhashya imitwe yitwara gisirikare iri muri Kongo-Kinshasa irimo FDLR ishaka guhungubanya umutekano w’Abanyarwanda.

Umwanzuro wafashwe ni uko inyeshyamba za M23 zigomba gusohoka mu mujyi wa Goma kuko ibyifuzo byabo byemewe. Ibiganiro hagati ya Leta ya Kabila na M23 bizayoborwa n’Inama y’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari (ICGLR); nk’uko Prezida Yoweri Museveni, ukuriye ICGLR yatangarije abanyamakuru tariki 21/11/2012.

Nyuma y’umunsi umwe Goma ifashwe, umuvugizi wa M23, Col. Kazarama yatangarije imbere y’imbaga y’Abanyekongo ko abaturage nibabibasaba bazarwana kugera i Kinshasa. Umutwe wa M23 wafashe n’Umujyi wa Sake uri mirometero 27 uvuye i Goma, bivugwa ko ushaka no kwigarurira Umujyi wa Bukavu.

Ingabo z’igihugu cya Kongo zirenga 2000 zashyize intwaro hasi zinjijwe mu ngabo za M23 nyuma gato yo gufata Umujyi wa Goma; nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza.

Imirwano hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa yatangiye muri Gicurasi 2012, M23 ishinja Leta kutubahiriza amasezerano ya 2009.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 6 )

uko nyakubahwa ministre ubanye na mahanga louise mushikiwabo abivuga ndetse nikifuzo cya guvernoma yu Rwanda ni koko inzira ya mahoro niyo dukeneye muri region des pays de grand lacs nkuko intambara ntacyo imaze yangiriza byinshi,Prezida Joseph Kabila yemeye gushikirana na M23nibyiza,ariko kandi agashyira mubikorwa inshingano yemeye gukora.

murakoze

Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme

mail:[email protected]
[email protected]
tel:+256782547341

Me Nzitatira Mbonyinkebe Nicodeme yanditse ku itariki ya: 23-11-2012  →  Musubize

Yewe koko nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi. Kabira arimo araseka!

Kanimba yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Kabira mbona ari Innocent, ahubwo bariya basaza bamuri iruhande nibo kibazo afite kuko ba mutegeka ibyo gukora kubera inyungu zabo n’urwango rwabokamye.Ntashobora kubavuguruza. Ndemeranywa n’uvuga ko DRC yagombye kuba Etats Unis du Congo(EUC/USC),noneho intara zikaba ama leta afite bur’imwe itegeko nshinga ryayo rishingiye kw’itegeko nshinga rya Union.USC ikareba politiki y’ububanyi n’amahanga,ifaranga ndetse n’ubusugire bw’igihugu(Ingabo), bitabaye ibyo bizagorana niba DRC ikomeje kuyoborerwa i Kinshasa.

Louis yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

imishikirano ni ngombwa ku mpande zombi naho ubundi intambara irasenya ntiyubaka

faustin yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

RDC ni ihindure structure organisationnelle yayo. ifatire urugero kuri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Buri Province cyangwa Region ibe Leta yigenga ariko zose zishamikire mui Gouvernement Central y’i Kinshasa. BAKORE IKENDA KUBA LES ETATS UNIS DU CONGO. ABADEPITE N’ABASENATERI N’IZINDI MPUGUKE ZA CONGO NIZIBYIGEHO NAHO INTAMBARA ZO NIYO M23 YAGARARA EJO HAVUKA INDI! NIBITAGENDA BITYO HARI UTURERE TUZIGUMURA DUSABE KWIBERA IBIHUGU BYIGENGA NKUKO BIRI KWISHUSHANYA MURI KIVU NA KATANGA. MWISHAKA KWEGEKA IKIBAZO KU GIHUGU RUNAKA. CONGO NIYIBYAREMO IBISUBIZO. NONE SE NAWE M23 IRAFATA AHANTU ABATURAGE BAKISHIMA KO BAHUMETSE, BAGAKOMEZA IMIRIMO YABO NTA KIBAZO. WAYIHANA UHEREYEHE? UYIHORA IKI? NIMUTANGIRE IGIHUGU KIDASHWANYAGURIKA.

mahoro yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

kabila niyemere konta ngaboyiitiye hanyuma habe imishyikirano si no bazamugira nkuko ise byamugendekeye

yanditse ku itariki ya: 22-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka