Jali: Umuyobozi mushya w’akarere yatangiye imirimo akora umuganda

Umuyobozi mushya w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa Stephen, yatangiranye imirimo ye igikorwa cy’umuganda yakoreye mu murenge wa Jali, aho afatanyije n’abaturage bakoze imirwanyasuri ifite uburebure bwa bwa hegitari 5,5 mu ishyamba rya Jali riherereye mu kagali ka Nyaburiba umudugudu wa Nyarurembo.

Hegitari imwe ifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120, zose hamwe zikaba zifite agaciro k’ibihumbi 660, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jali, Habimana Robert.

Hacukuwe umurwanyasuri wa hegitari 5,5 ufite agaciro k'ibihumbi 660 by'amafaranga y'u Rwanda.
Hacukuwe umurwanyasuri wa hegitari 5,5 ufite agaciro k’ibihumbi 660 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Rwamurangwa, yibukije abaturage bo mu murenge wa Jali naba nya Gasabo muri rusange ko bagomba kumenya uburenganzira bwabo ko batagomba kugura serivisi bafiteho uburengazira.

Rwamurangwa w’imyaka 45 y’amavuko, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ajyanye n’imicungire y’abakozi (Human Resources), yatorewe kuyobora aka karere muri iki cyumweru dusoza.

Umuyobozi mushya wa Gasabo yibukije abaturage ko batagomba kugura serivisi bemerewe ku buntu.
Umuyobozi mushya wa Gasabo yibukije abaturage ko batagomba kugura serivisi bemerewe ku buntu.

Yigeze kuba umuyobozi w’ishuri rya Kayonza Modern Secondary School. Rwamurangwa ni umugabo wa Depite Umutoni Anita wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka