Jali: Abimuwe mu bice byabateza impanuka barakangurira bagenzi babo kuva ku izima

Bamwe mu bimuwe mu bice bishobora kubateza impanuka baratangaza ko bamaze kumenya akamaro ko kuba baravuye muri ibyo bice bashoboraga gusigamo ubuzima. Bagakangurira bagenzi babo gushirika ubwoba nabo bagatera iyo ntambwe.

Umurenge wa Jali uherereye ku musozi wa Gatsata mu karere ka Gasabo, ni umwe mu mirenge yari yibasiwe n’ibiza byagiye byangiza amazu menshi bigatwara n’ubuzima bwa bamwe mu bari bayatuyemo.

Kuva aho iki kibazo gihagurukije Guverinoma igakangurira aba baturage kwimuka ku bushake, bamwe bamaze kubona akamaro ko kuba barumviye kuko basigaye babaho mu mutekano batikanga impanuka za hato na hato.

Aba baturage bemeza ko bitari biboroheye gufata umwanzuro, ariko igihe cyarageze barabikora ndetse banagurisha amatungo yabo kugira ngo babashe kugura ibibanza ahantu hatekanye, nk’uko bitangazwa n’umusaza witwa Faustin Ndayambaje.

Gafuku yemeza ko babagaho mu bujiji ariko ubu n'ubwo bari mu bukene ariko babayeho mu mutekano.
Gafuku yemeza ko babagaho mu bujiji ariko ubu n’ubwo bari mu bukene ariko babayeho mu mutekano.

Agira ati: “Mu by’ukuri niho twavukiye tuhasanga ba data ariko noneho wajya kureba ugasanga icyerekezo turimo kwerekeramo bitagikwiriye kuba hakwiriye guturwa. Nibwo ubuyobozi bw’umurenge bwatwegereye batugira inama batubwira ko tugomba gutura ahantu heza.

Kuko aho hantu ugize nk’kibazo cy’uburwayi ninjoro ntago ushobora kubona uburyo wagera kwa muganga. Byasabaga ibintu byo kuvuga ngo umuntu aheke kandi birimo kugenda bisaza ukurikije ahantu turimo kwerekeza.”

Gusa aba baturage bemeza ko kugira ngo babashe kubona ubushobozi bwo kugura ibibanza byabasabye kugurisha amatungo yabo. Ibyo bikiyongeraho ko nta n’ubushobozi bari babona kubera ubuzima bushya batangiye, nk’uko byemezwa na Theogene Gafuku.

Jean Claude Munara, umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ataganza ko akarere kazirikana icyemezo abo baturage bafashe cyo gufata iya mbere mu kuva muri ibyo bice.

Yavuze ko akarere kazabagabira izindi nka ndetse kakanagerageza kubakurikirana cyane cyane abatishoboye, kuko bagerageje kubera abandi urugero.

Ati: “Kubona umuturage wari usanzwe ari mu mikocyi akumva ko itungo rye yarigurisha kugira ngo abashe kubona ikibanza mu mudugudu, abo ni abaturage bo gukomeza gushyigikira no kugira ngo tubatere ishyaka ryo gutera imbere nk’uko babitangiye.

Munara Jean Claude umuyobozi w'akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu.
Munara Jean Claude umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe ubukungu.

Ni abantu bafite amikoro macye twabasezeranije ko tuzakomeza kubaba hafi baba mu bazakomeza kwiturwa mu nka za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika turifuza ko bajya mu mubare w’abantu bagabirwa inka.”

Ku cyifuzo cyabo cyo kwegerezwa amazi n’umuriro, Munara yatangaje ko ibyo byose biteganyijwe mu ngengo y’imari izatangirana n’ukwezi kwa 07/2013. Akizera ko umwaka utaha uzarangira icyo kibazo cyakemutse.

Hamaze gutunganwa ibibanza birenga 500 byatunganyijwe mu rwego rwo korohereza abimuka bahunga ahantu hahanamye hashobora kubateza impanuka (High risk zones). Abaturage bimuwe bakomeza kugira uburenganzira ku masambu yabo, aho bashobora gukoramo ubuhinzi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka