Iyo ubuyobozi bubaye hafi y’abaturage amavunja aracika -PM Murekezi

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi, asaba abayobozi b’uturere kurushaho kwegera abaturage, kuko kuba haragaragaye ikibazo cy’umwanda n’amavunja byerekana ko abo bayobozi bategera abaturage.

Minisitiri Murekezi yatangaje ibi ku wa gatandatu tariki 14/02/2015, ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abajyanama mu bucuruzi, ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.

Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, wari witabiriwe n’anayobozi bungirije b’uturere twose tw’u Rwanda bashinzwe ubukungu n’iterambere, yagarutse ku kibazo cy’umwanda ndetse n’amavunja byagaragaye mu baturage b’u Rwanda muri iki gihe.

Ati “Iyo ubuyobozi bubaye hafi y’abaturage isuku iriyongera, amavunja aracika! Icyizere kikaba cyinshi mu baturage! Amatungo akava mu nzu akajya mu biraro! Ntabwo ushobora kurarana n’amatungo mu nzu ngo woye kurwara amavunja! Ntibishoboka!”

Minisitiri Murekezi asaba ubuyobozi bw'inzego z'ibanze kurushaho kwegera abaturage.
Minisitiri Murekezi asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage.

Minisitiri Murekezi akomeza avuga ko kuba abaturage bararana n’amatungo mu nzu nta kindi kibibatera uretse gutinya ko bayarajije hanze yakwibwa. Aha niho ahera anasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo.

Agira ati “Burya amatungo abaturage bashyira mu nzu si ikindi kindi. Si ukuyakunda bihebuje kuko n’ubundi ni amatungo yabo batunga, bakunda, abafitiye akamaro! (ahubwo) Ni umutekano w’amatungo!”

Yunzemo ati “Ubuyobozi bw’uturere nimuhagurukire gutunganya ikibazo cy’umutekano w’abaturage n’ibintu byabo! Umuturage yoye kwikanga ko ingurube nirara hanze barayiba! Akayiraza mu nzu! Hari n’aho inka zigize kurara muri salon (uruganiriro) y’inzu z’abantu! Ihene ni uko, inkoko ni uko!”

Akomeza avuga ko abigira indakorera bakabuza abaturage umutekano ku bintu byabo, icya mbere bagomba gukorerwa ari ugushakirwa imirimo. Bakwanga kuyikora, bagashakirwa ikigo bajya kuyikoreramo.

Abayobozi basabwe kwegera abaturage babashishikariza kugira isuku.
Abayobozi basabwe kwegera abaturage babashishikariza kugira isuku.

Minisitiri Murekezi akomeza asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kurushaho kwegera abaturage. Uko bukomeza gushishikariza abaturage kwitabira umurimo no kwiteza imbere ngo ni nako bukwiye kubafasha kwiteza imbere mu bijyanye n’isuku.

Ubuyobozi bwahagurukiye kurwanya umwanda mu baturage nyuma yo kubona ko ari ikibazo gikomeye hirya no hino mu turere tw’u Rwanda. Aho bamwe, biturutse ku isuku nke, bagaragaye barwaye amavunja bikaba ngombwa ko bahandurwa.

Umwanda mu baturage, cyane cyane mu bana, ngo ukururwa ahanini n’ababyeyi bamwe batita ku bana babo ndetse n’ibindi byo mu rugo, ngo ahubwo bakabyuka bajya gushaka imibereho hirya no hino bagataha nimugoroba batazi uko mu rugo biriwe.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 4 )

Twese dufatanyirize hamwe mu kwicungira umutekano,ubundi duku dufite turangweho isuku bityo byishi bizaza bigwa ahashashe.(main pillar is security)kuko ubaye 100% ayo matungo yarara no hanze ntaduteze umwanda ariko amatungo nanone siyo atera umwanda biterwa kuko uyorora kandi abayobozi bakomeze kwita kurabo bavandimwe babakangurire kwigira mwisuku ko Ari ishyema rya banyarwanda.

Valens.....XXX yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Abantu kurarana n’amatungo mu nzu ni ikibazo. Ariko habanze hashakwe impamvu bamwe bahitamo kurarana n’amatungo munzu, ishakirwe umuti.Ese byaba biterwa n’ubukene, akaba afite akazu kamwe, atarashoboye kubakira amatungo? Ni uko se nta bushobozi afite bwo kubona amabati yo gusakaza ikiraro mu rwego rwo kurwanya nyakatsi?Ese afite igikoni, cyangwa atekera munzu?, Ubwiherero se bwo burahari? Busakaje iki niba abufite?Mu byukuri amajyambere y’umuntu ava mu nzego nyinshi arikozihura zigashira umuntu ku rwego ariho. (Developpement integra = Developpement de tout l’homme). Ntabwo rero wafata agace kamwe ngo gakemure ikibazo, kubera ko ushobora gusanga aho ikibazo kiva utarabasha kuhagera.

yug yanditse ku itariki ya: 17-02-2015  →  Musubize

Isuku ni ngombwa kuyishyiramo imbaraga byo. ibintu byo kuraza amatungo hamwe nabantu bigacika kuko usanga hari aho bikiri.

Alias ski yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Isuku ni ngombwa kuyishyiramo imbaraga byo. ibintu byo kuraza amatungo hamwe nabantu bigacika kuko usanga hari aho bikiri.

ski yanditse ku itariki ya: 16-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka