Itorero MISPA Church riramagana amatorero afata abakirisitu nk’ibicuruzwa
Umuyobozi w’Itorero MISPA mu Rwanda Pastor Musabyimana Théoneste aratangaza ko bidakwiye ko amatorero ashyira inda imbere agamije gucuruza abakirisitu bayo.
Pastor Musabyimana avuga ko itorero rye ryamaganira kure buri wese witwikira umurimo w’Imana agamije inyungu ze gusa, kuko ngo binyuranye n’umuhamagaro wo gufasha abakirisitu kuva mu byaha.

Pastor Musabyimana avuga ko na we yumva abapfa inyungu zivuye mu bayoke babo bikamubabaza, agira ati, “Bibaho cyane ugasanga abatu barapfa imyanya mu buyobozi bw’itorero, ugasanga abantu barapfa indamu, abo baba bangiza izina ry’itorero, turabyamagana cyane kuko biba bivanga ubutumwa yesu Kristu yadusigiye”.
Pastor Musabyimana asanga ahubwo igihe umurimo w’itorero ukorwa neza byagakwiye kwigaragariza mu gukangurira abayoboke gukora bakiteza imbere, kuko ngo bitabaye ibyo byasenya amatorero kandi bigatiza umurindi abakozi ba Shitani.

Ku kibazo cy’uko amatorero avuka buri munsi yaba agamije inyungu kurusha kwita ku bayoboke bayo, Musabyimana avuga ko ntakibazo abibonama igihe uwashinze itorero yabikoze ku muhamagaro, agira ati, “Nta kibazo kirimo gufungura itorero kuko niba utubari dufunguka buri munsi ntampamvu amatorero atafunguka buri munsi”.

Naho kuba Itorero MISPA rikorera mu Mujyi wa Muhanga ariko ugasanga ibikorwa byaryo bitagabanya, uburaya, ubusinzi, n’ubujura bihungabanya umutekano, Musabyimana avuga ko ari cyo ashyize cyane imbere ngo izo ngeso zicike kandi byatangiye gukosoka.
Umwe mu bavuga ko yahindutse, umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko avuga ko yahoraga mu businzi kuko iwabo yarezwe anywa inzoga ntibazimwiyame, uyu mukobwa utarashatse ko tumufutora, avuga ko inzoga kuzinywa atari icyaha ariko zishobora kugukoresha icyaha.

Agira ati, “Ntabwo nakoraga ubusambanyi cyane, ariko inzoga zankoreshaga amakosa menshi, itorero ryarampinduye nasabaga ababyeyi kujya bita ku bana bakamenya ibibakwiriye ntibababarereshe ibiyobyabwenge”.
Itorero MISPA Church rimaze imyaka itatu rivutse, rikaba rikorera mu Karere ka Muhanga, rimaze kandi gufungura imiryango mu Karere ka Ruhango, aho ngo rigamije guhindura abananirana mu yandi matorero rikabasubiza ku murongo.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
BAMWISHAKIRANDAMU BAHEJEJE BENSHI MURUNGABANGABO
ahubwo iryo torero nirigere mu mpande zose z’isi Imana ikomeze ibongerere imbaraga wenda natwe bazatugeraho.
Byiza cyane, Ubonye yo bose bakoze nkamwe, kuko mwiyiminsi ntabutumwa bwiza bukivugwa usibye amafaranga.
Gusa ntabwo haburamo abazima kuko na Eliya yigeze kugirango niwe muhanuzi warusigaye ariko Imana imubwirako yisigarije 7,000 byabahanuzi batarapfukamira bayari.
Ngaho namwe nimukomeze muzane impinduka kuko nk’Abanyarwanda dukeneye ubutumwa bwiza pana intambara mumatorero.
Gusa mufute icyerekezo cyiza niyerekwa rizima Umwami Imana izabibafashem.
Thank you so much Kigalitoday for the good job, God bless you!