Iterambere bagezeho ngo barikesha ubumwe n’ubwiyunge

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gicumbi abaturage batangaza ko iterambere bamaze kugeraho barikesha ubuyobozi bwiza.

Tariki ya 10/11/2015 abataurage bo mu murenge wa Nyamiyaga ahatangirijwe icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge abaturage batangaje ko ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho babikesha Perezida Paul Kagame.

Banyujijemo bararirimba bishimira uko Abanyarwanda babanye
Banyujijemo bararirimba bishimira uko Abanyarwanda babanye

Turinawe Appolonie avuga ko Jenoside imaze guhagarikwa Abanyarwanda bari babanye mu rwikekwe ariko nyuma yo guhabwa inyigisho zibashishikariza kubana mu mahoro ubu babanye neza nta rwikekwe.

Aha kandi yemeza ko ubumwe batumye babasha gukorera hamwe bakabasha kugera ku iterambere ririmo kwiyubakira amazu kujya mu bimina byo kubitsa no kuguriza kandi ko imiryango yongeye gushyingirana iranasabana.

Abaturage bari baje gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge
Abaturage bari baje gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Ntambara Dominique nawe avuga ko imbabazi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batanze ku babiciye zitagereranywa kuko kuri we asanga kubabarira umuntu wakwiciye abantu ari intambwe ikomeye.

Abakoze Jenoside nabo kuba baragize imbaraga zo gusaba imbabazi abo biciye abantu asanga byaratumye imitima yabo ibohoka.

Yagize ati “Ibi bigaragarira mu buryo tubanye kuko nta rwikekwe ruri hagati yacu kandi turakundanye rwose durasangira turasabana mbega iyo urebye ubona twese dutekanye kandi cyane.”

Kuba Abanyarwanda barageze ku bumwe n’ubwiyunge ni imwe mu nzira yabafashije kugera mubikorwa byiterambere ndetse n’umutekano usesuye mu banyarwanda.

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gutangiza icyumweru cy'ubumwe n'ubwiyunge
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye gutangiza icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge

Komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge Gashagaza Deo yashimiye abaturage ndetse n’Abanyarwanda intambwe ishimishije mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge no gukomeza kubungabunga ibyagezweho birinda icyabasubiza inyuma.

Ibi byose ariko babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashije kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ Ni ukuri ibi byose tumaze kugeraho byaba ibikorwa by’iterambere yaba amahoro abanyarwanda n’u Rwanda dufite byose tubikesha imiyborere myiza.”

Muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge hateganyijwe kuzatangwa ibiganiro ku baturage n’inyigisho kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda hagamijwe gukomeza kwigisha abanyarwa kubumbatira ubumwe bwabo.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ubumwe n’ubwiyunge bimaze kugeza igihugu cyacu ku iterambere kandi tuzakomeza iyo nzira kuko tudashaka gusubira inyuma

Vedaste yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Nuko nuko iterambere kuri bose ni ryiza pe, reka dukomeze kurangwa nu bumwe nubw’yunge.

John Rugema yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Nibyiza cyane kuba abanyarwanda bazi aho ubumwe n’ubwiyunge bibagejeje, bityo rero nibakomeze byabyitabire nkuko bikwiye kandi arinabyo bikomeza kuturanga.

jerome yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka