Ishuri ry’itangazamakuru rizakomeza gukorana na Radiyo Salus

Umuyobozi wa radiyo Salus, Havugimana Aldo, aratangaza ko nubwo ishuri ry’itangzamakuru ryimukiye i Kigali rizakomeza gukorana na radiyo Salus ikorera i Huye.

Mu kiganiro cyihariye twagiranye tariki 31/12/2011, Havugimana yasobanuye ko ubuyobozi bwa radiyo Salus bwumvikanye n’ishuri ry’itangazamakuru ko hazakorwa indi sitidiyo (studio) i Kigali aho abanyeshuri bazajya bakoreramo amakuru n’ibiganiro bikenewe hanyuma bigahitishwa kuri radiyo nk’uko bisanzwe.

Havugimana yakomeje asobanura ko mu gihe iyo sitidiyo itarubakwa abanyeshuri bazajya barihirwa amatike n’icumbi bakaza gukorera i Huye. Yagize ati “Muri make, radiyo izajya ikorera i Kigali n’i Huye”.

Abanyeshuri biga mu yandi mashami muri Kaminuza y’u Rwanda bakora kuri radiyo Salus nk’abakorerabushake bazakomeza gukora nk’uko bisanzwe. Kuko baba batamenyereye ibijyanye n’itangazamakuru, buri wese ahugurwa n’abakozi bahoraho ba radiyo mu kintu kimwe kijyanye n’ibyo akenewemo cyangwa ashoboye gukora.

Radiyo Salus yashinzwe muri kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa 2005 biteganyijwe ko igira abakozi bahoraho bakeya, maze abanyeshuri bo mu ishuri ry’itangazamakuru bakazajya bifashishwa ari nako banimenyereza umwuga bigira. Kwimukira i Kigali kw’ishuri ry’itangazamakuru byatumye iyi radiyo itakaza umubare munini w’abanyeshuri bayikoraga mu biganiro bitandukanye.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Kwandika inkuru ni byiza kandi twishimiye iyi nkuru ya Radio Salus.Gusa ndanenga gato Joyeuse wanditse iyi nkuru kuko abasomyi ntabwo dushize inyota ku bigendanye na Radio yacu Salus.Uti kuki?kuko ntiwabajije uyu muyobozi igihe izongerera gukora n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa kuko no mu majyepfo aho yari isigaye yumvikana itacyumvikana guhera mu kwezi kwa cumi na kumwe.Sawa.Be proffessional and try to satisfy the max of needs of readers

kamanzi yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

none se iyi radio ko twayikundaga turi benshi nk’uko byagaragajwe na surveys zitandukanye;umuyobozi wayo yababwiye ko izongera kumvikana ryari?Turifuza kongera kuyumva muri uyu mwaka wa2012.2011 ni nk’aho jye ntigeze nyumva kuko i KIGALI ariho yabanje guhagarara.

MICOMYIZA Felix yanditse ku itariki ya: 3-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka