Irushanwa rya BK Urumuri ku nshuro ya 7 rizibanda ku mishinga yita ku bidukikije

Umuryango wa Banki ya Kigali uteza imbere imibereho myiza (BK Foundation), ku bufatanye n’Ikigo Inkomoko gitanga amahugurwa, byahamagariye ba rwiyemezamirimo bato bazitabira amarushanwa yiswe BK Urumuri, kugaragaza uburyo barengera ibidukikije.

Abaherukaga gutsinda irushanwa
Abaherukaga gutsinda irushanwa

Muri aya marushanwa ya BK Urumuri agiye gukorwa ku nshuro ya karindwi, hazatoranywamo ibigo 25, ba nyirabyo bahabwe amahugurwa n’ubujyanama mu gihe cy’amezi atandatu, nyuma hatoranywemo ibizahabwa inguzanyo yishyurwa nta nyungu yongeweho.

Amahugurwa bahabwa ajyanye n’imicungire inoze y’imishinga yabo, uburyo bashobora guteza imbere ubucuruzi ndetse no guhanga imirimo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, avuga ko muri uyu mwaka bazita ku mishinga ifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, mu rwego rwo gutegura ejo hazaza harangwa n’Isi itoshye kandi inogeye buri wese.

Karangwayire yakomeje agira ati "Turashaka guteza imbere imishinga irambye kandi igaragaza udushya mu kugira ubukungu butagira icyo butakaza (Circular Economy), ahubwo bucunga neza imyanda/ibisigazwa, mu rwego rwo guharanira ukwigira".

Umuyobozi wa Inkomoko mu Rwanda, Aretha Mutumwinka Rwagasore, avuga ko bashimishijwe n’ubufatanye bafitanye na BK Foundation, mu guharanira kumenya no gufasha ibigo bikora ubucuruzi bubungabunga ibidukikije.

Rwagasore agira ati "Dushyize hamwe dushobora gufasha ibyo bigo gukura no kubyara impinduka nziza kandi zirambye ku bidukikije".

BK Foundation na Inkomoko bivuga ko itariki ntarengwa ku bifuza kwitabira amarushanwa ari ku wa 19 Gicurasi 2023, bakaba bagomba kuba batanze ibisabwa banyuze ku rubuga www.inkomoko.com, kandi baba bifuza ibindi bisobanuro bagahamagara kuri telefone 0788 358 639.

Abazatoranywa 25 ba mbere bazahabwa amahugurwa na Inkomoko kuva muri Kamena kugera mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

Kugira ngo ikigo kibe gifite amahirwe yo gutoranywa, kigomba kuba gikorera mu Rwanda, cyinjiza amafaranga ari munsi ya miliyoni 500Frw ku mwaka, kandi kimaze nibura umwaka umwe cyanditswe nk’igikora ubucuruzi.

Ikigo kigomba kandi kuba kigaragaza ubucuruzi buzamuka cyangwa hari gahunda igaragara ko mu gihe cy’umwaka umwe buzaba bwateye imbere, ndetse no kwerekana uburyo hagiye habaho ibikorwa byita ku bidukikije no kubana neza na byo.

Umuryango BK Foundation uteza imbere ibikorwa byawo binyuze mu nkingi y’Uburezi (Education), Guhanga Udushya (Innovation) no Kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation), bikaba bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050.

Ni mu gihe Inkomoko yo itanga ubujyanama n’amahugurwa ku bakora ubucuruzi, ikabahuza n’abafatanyabikorwa ndetse n’amasoko bashobora kujyanamo umusaruro.

Kugeza ubu Inkomoko imaze kwagukira mu bihugu by’u Rwanda, Ethiopia na Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka