Inzira z’ibirombe ngo ni intandaro y’impanuka

Abatuye i Nzige mu Karere ka Rwamagana bavuga ko inzira zubakwa mu birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro ari zo ziteza impanuka.

Babivuze mu gihe umwe mu bacukuzi bakoreraga sosiyete yitwa DUMAC Ltd icukura amabuye y’agaciro i Nzige aherutse kugwirwa n’ikirombe agapfa.

Indani' z'ibirombe zidakoze neza ngo ni zo ziteza impanuka
Indani’ z’ibirombe zidakoze neza ngo ni zo ziteza impanuka

Kugwa kw’icyo kirombe byatewe n’uko inzira zacyo zo munsi y’ubutaka (bamwe bita ‘Indani’) zitari zubatse neza, ku buryo ngo ari zo zateje impanuka nk’uko Habaguhirwa Didas abivuga.

Ubwo impanuka yabaga muri icyo kirombe harimo harimo abacukuzi batatu, babiri babasha kuyirokoka.

Umwe muri bo witwa Nizeyimana Claude na we yemeza ko iyo mpanuka ntaho ihuriye n’imvura nk’uko ubuyobozi bwa DUMAC Ltd bwabitangaje ubwo yabaga, ahubwo ngo byatewe n’inzira z’ikirombe zitubatse neza.

Sosiyete icukura amabuye muri ibyo birombe yo yemeza ko inzira zizwi nka indani z’ibirombe byayo zikoze neza nk’uko byemezwa na Sindayigaya Alphonse ukoresha ku birombe by’i Nzige.

We avuga ko iyo mpanuka yatewe n’imvura nyinshi yaguye igatuma itaka ryo mu kirombe ryoroha rikariduka.

Gusa, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano w’abacukuzi ngo bari kugerageza gukora izindi nzira muri ibyo birombe mu buryo bwa kijyambere, ariko ngo ntibikwiye kuba intandaro yo kuvuga ngo izari zisanzwe zashoboraga guteza ibibazo.

Ati “Zari indani(inzira) nzima nanjye najyagamo. Mu rwego rwo kurinda umutekano w’abakozi turi guhanga izindi za kijyambere ku buryo n’imodoka ishobora kujyamo, ariko ntabwo byaba uburyo bwo kuvuga ngo indani zashoboraga guteza impanuka”

Abaturage b’i Nzige bavuga ko ubuyobozi bw’iyo sosiyete bukwiye kugaragaza umurongo uhamye w’icyemezo bwafashe cyo kurinda umutekano w’abakozi ba yo igihe bari mu birombe, bitaba ibyo ikirombe kigafungwa abaturage batarahashirira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niba ikibazo ari inzira kuki hadashakishwa uburyo bwo gukumira izi nzira z’ibirombe zidatunganwa ngo bakumire izi mpanuka za hato nahato zitwara ubuzima bw’abantu. Bakwiye kwiga ku ngamba zafatwa kugirango izi mpanuka zo mu birombe zicike.

juma yanditse ku itariki ya: 8-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka