Inzego z’umutekano zishe inyamaswa yicaga inyana mu nzuri za Gishwati

Inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.

Inyamaswa igaragara nk’imbwa y’agasozi yarasiwe mu Mudugudu wa Rusekera, Akagali ka Mutaho mu Murenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Bonaventure, akaba yabwiye Kigali Today ko bakomeje guhiga n’izindi zishobora kuba zihari.

Yagize ati "Ntitwakwizera ko ari iriya nyamaswa ihari yonyine, turakomeza gushaka n’izindi zaba zihari."

Hashize igihe mu nzuri zituriye Pariki ya Gishwati-Mukura, inyamaswa itazwi yica inyana z’imitavu, aho habarurwa izigera muri 99 zishwe.

Iyo nyamaswa ntiyica inyana ngo iyirye iyimare, gusa iyirya igihande kimwe ikayisiga yapfuye.

Tariki 20 Mutarama 2022 abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, ko iki kibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020, ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bwemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99, bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10.

Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura buvuga ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, naho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.

Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’imbwa y’igasozi izwi imbwebwe yamenyekanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagejejweho iki kibazo n’abaturage agira ati: “Ngabo Karegeya, finally."

Gusa ibikorwa byo guhiga n’izindi nyamaswa zica inyana birakomeje.
Cyakora abaturage baririwe amatungo n’inyamaswa bavuga ko bishyurwa bitinze ndetse n’abishyuwe bagahabwa amafaranga makeya kuko inka y’ingweba igenerwa amafaranga ibihumbi 250 kandi icyo giciro ari gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe neza kubufata nya nabaturage dutuye mukarere kabugesera umurejye wagashora hari inya maswa zature mbe rwose ziri kwagiza imyaka twahinze ni nyamaswa 4 rwose zijyiye kudutera ubukene 0786055289 twasabagako mwadufasha zigasubira aho izidi ziri muri parike murakoze

Nzabonimana emmy yanditse ku itariki ya: 11-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka