Intore z’Imbanzabigwi ziyejemeje gukumira akarengane na ruswa zitanga amakuru

Intore z’Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zitangaza ko mu byo zimirije imbere, nyuma yo gusoza itorero, ari ukujya mu mirenge aho zituye zikarwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’u Rwanda zitangira amakuru ku gihe.

Izi ntore 508 zatangaje ibi ku cyumweru tariki ya 05 Mata 2015 ubwo zasozaga itorero zari zimazemo icyumweru, ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.

Izo ntore zeretswe ko hirya no hino mu mirenge zaturutsemo habera bimwe mu bikorwa bihungabanya umutekano birimo amakimbirane mu ngo, kunywa ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kurya ruswa ndetse n’akarengane.

Minisitiri Kaboneka aha icyemezo cy'ubutore imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba.
Minisitiri Kaboneka aha icyemezo cy’ubutore imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba.

Basabwe ko ibyo byose n’ibindi bihagaragara bihungabanya umutekano bagomba kubirwanya kandi bakanabikumira bitaraba.

Mutangaza Jean Bosco, wari uhagarariye izo ntore, avuga ko bihaye umuhigo ko mu kurwanya ibyo byose, aho bizajya bigaragara bagatanga amakuru byihuse bayaha ubuyobozi ndetse n’inzego zishinzwe kubungabunga umutekano.

Agira ati “Amakuru ni ngombwa tugomba kuyatanga kuko iyo mu muryango harimo ihoterwa nta terambere rishobora kubaho…twebwe tuzajya dutangira amakuru ku gihe, ntabwo rero twagira ubwoba bwo ngo hari icyo tuzaba kuko tuvugishije ukuri ku birimo biba”.

Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba ziyemeje kujya zitanga amakuru zirwanya ruswa n'akarengane.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba ziyemeje kujya zitanga amakuru zirwanya ruswa n’akarengane.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, yasabye izo ntore ko muri uko gutanga amakuru bakumira ibyaha bitaraba, bagomba kuba maso bakitwara neza, bagaca bugufi batisuzuguza kugira ngo abaturage babagirire icyizere.

Agira ati “Niwitwara neza, ukaba intangarugero, bazakwegera baguhe amakuru. Ariko nuba isarigoma cyangwa ukitwara nabi ntawe uzaguha amakuru…niwitwara neza bazaza kukugisha inama. Mu kukugisha inama uzamenya ibibazo bihari, noneho ushobore gufatanya n’abandi uko twabikemura”.

Abayobozi batandukanye bari kumwe n'intore z'imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba.
Abayobozi batandukanye bari kumwe n’intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba.

Akomeza abasaba kugira umuco wo gukunda igihugu haba mu bibi ndetse no mu byiza ngo kuko ukunda igihugu ntarambirwa kandi ntabwo aruhuka.

Itorero ry’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba ryari rigizwe n’abanyeshuri, inkeragutabara za Polisi y’u Rwanda n’abandi bakorerabushake, rikaba ryarateguwe na Polisi y’u Rwanda.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibaze dufatanye kwiyubakira u Rwanda dukumira icyaha kitaraba.

Mbimburabigwi mu karere Kirehe yanditse ku itariki ya: 4-03-2017  →  Musubize

bazakore neza mu gihugu cyose bahangane n’ibyaha aho batuye maze abanyarwanda barusheho gutura mu mahoro

ndekezi yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka