Inteko y’Umuco yasobanuye neza imyambarire idakwiye

Hashize iminsi itari mike Abanyarwanda batandukanye bibaza imyambarire ikwiye n’idakwiye aho abantu bamwe bakumiriwe bazira kwambara nabi ariko ntihasobanurwe imyambarire ikwiye n’idakwiye.

Pontien Urayeneza, ushinzwe ubushakashatsi ku mateka n’Umuco mu Nteko y’Umuco avuga ko hakozwe ubushakashatsi ku myambarire y’Abanyarwanda hagamijwe gusigasira umuco, ndetse no kuba nta bushakashatsi bwari bwarakozwe ku myambarire ikwiye n’idakwiye.

Ibi bijyana kandi no gukuraho urujijo rugaragara ku myambaro yambarwa abantu ugasanga bayijyaho impaka ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko idakwiye ku muco Nyarwanda abandi bakavuga ko ntawe ukwiye kuyikumira kuko ijyanye n’iterambere rigezweho.

Urayeneza asobanura ko imyambarire y’Abanyarwanda ari kimwe mu bibazo biteje inkeke bikwiye guhagurukirwa. Ati:"Ubushakashatsi bwakozwe bwari bukenewe kugira ngo hagaragare ishusho rusange uko Abanyarwanda bamenye imyambaro bakwiye kwambara n’idakwiye".

Ibi Urayeneza yabisobanuriye mu kiganiro "Ubyumva Ute" cya KT Radio.

Angelique Gatarayiha ufite inzu y’imideri mu Rwanda yasobanuye uko yumva imyambarire ikunze kugirwaho impaka ku wambaye neza n’uwambaye nabi.

Ati:"Ubwo bushakashatsi sinzi icyo bwagendeyeho ariko nakwibutsa ko mbere y’uko Abanyarwanda bambara imikenyero, bambaraga inshabure n’inkanda abandi bakambara ahahishe imyamya myibarukiro cyangwa se y’ibanga ku mugabo n’umugore kandi bikajyana n’umuco wabo muri icyo gihe. Uyu munsi kuba umuntu yavuga ko umuntu yambaye ubusa nabifata nko kuvuguruzanya kuko kera bambaraga ubusa kurusha ibyambarwa uyu munsi".

Gatarayiha akomeza avuga ko abantu bakwiye gutandukanya imyambaro runaka yambarwa bitewe n’ibyo bagiyemo. Ati:"Umuntu ugiye gukina umupira ntabwo yambara umukenyero, kugira ngo ubashe kubona ko umuntu yambaye ubusa bisobanuye ko hari imyanya y’ibanga yashyize hanze itakabaye igaragara".

Gatarayiha avuga ko kuba abakobwa cyane cyane bagaragara bambaye imyenda yitwa ko ari migufi, udupira tugufi bidakwiye gufatwa nko gutesha agaciro umuco Nyarwanda kuko ugiye kwambara umwambaro runaka atawambara agamije kuwutesha agaciro.

Mu mibare yavuye mu bushakashatsi bwakoze n’inteko bugaragaza ko abantu 68.5% bambara imyenda igayitse mu Rwanda, 44.6% ari abagore, abasore bambara imyenda igayitse bakaba 25% mu gihe abagabo ari 5.4%.

Mu gice cya kane mu bushakashatsi kigaragaza ko imyambarire n’umuco ari ibigize imibereho n’imibanire y’abantu.

Ubushakashatsi buvuga ko 76.6% by’Abanyarwanda bambara mu buryo buboneye naho 23.4% bambara mu buryo bugayitse.

Urayeneza avuga ko mu bantu babajijwe muri iryo janisha 90.2% bagizwe n’Urubyiruko mu kwambara nabi, 12% abakuru naho abana bambara nabi ni 7.6%.

Akomeza avuga ko hagendewe ku gitsina abakobwa nibo baza imbere ku myambarire igayitse aho bagizwe na 68.5%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu wambaye neza ari uwambaye yikwije, yambaye imyenda imukwiye neza bijyanye nuko ateye, idahenuye, ibibero bitagaragara n’imyanya ndangagitsina mu gihe yambaye ikanzu cyangwa ijipo. Mu gihe yambaye ishati cyanga umupira bigomba kuba bimukwiye neza bitagaragaza inda, imbavu, amabere n’umugongo.

Ni mu gihe umunyarwanda wambaye nabi we ni uwammbaye imyenda itamukwiye bijyanye n’imiterere ye ndetse akaba yambaye imyenda isatuye bikabije ku buryo pasura igera ku myanya y’ibanga. Hazamo imyenda imuhambiriye ku buryo bigaragaza ibice byambitswe. Uwambaye imyenda ibonerana, uwambariye imyenda ipantaro cyangwa ijipo ahatarabugenewe abenshi bita poketi. Uwambaye nabi nanone ni uwambaye imyenda icitse izwi nka deshire.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi ababajijwe bagaragaje ko kugira ngo hasigasirwe imyambarire iboneye hakwiye ubukangurambaga mu kumenyekanisha imyambarire iboneye n’itaboneye ndetse hakwiye inyigisho ku murage ndangamuco mu mashuri.

Urayeneza ukora mu Nteko y’Umuco avuga ko ubushakashatsi ku myambarire y’Abanyarwanda bugizwe n’ibice bine by’ingenzi birimo igice kigaragaza imyambarire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’imyambaro Mvamahanga aho Abanyarwanda bambaraga imyenda ikoze mu bimera ariyo impuzu, imigozi ikoze mu insina yitwaga uruyonga ndetse hakaza n’iyarikoze mu impu z’inyamaswa igizwe n’inshabure, Inkindi, inkanda, ibinyita n’ingobyi zahekwagamo abana.

Avuga ko abana kugera ku myaka 12 batambaraga ariko bagera mu bwangavu n’ubugimbi bakambikwa inshabure bagahisha imyanya y’ibanga. Yongeraho ko kubambika bageze kuriyo myaka ahanini byaterwaga nuko nta bushobozi bwo kubabonera ibyo bambara.

Ababyeyi bambaraga inkanda igeze hasi n’umwitero. Abagabo n’abasore kugera ku Mwami bakambara inshabure ariko mu mikoro ahari bamwe bakambara ibinyita n’ubundi bihisha imyambaro yo hasi.

Igice cya kabiri kuri ubu bushakashatsi kigaragaza imyambaro Mvamahanga aho yageze mu Rwanda mu kinyejana cya 17 ku ngoma y’Umwami Yuhi III Mazimpaka ndetse amakuru agenda ahererekanwa kugeza Abanyarwanda bose bamenye imyambaro yazanwe mu Rwanda.

Imyambaro ya mbere yaje ikaba yaraturutse muri Tanzaniya ahitwa Bushubi na Bujinja bayiha Umwami Yuhi III nk’impano.

Mu kinyejana cya 19 imyenda yakomeje kuba umwihariko w’i Bwami ariko rimwe na rimwe igatizwa abatware mu gihe cy’ibirori, mu kinyejana cya 20 ubukoloni butangiye nibwo abazungu bayizanaga nk’uburyo bwo kwiyegereza abaturage ariko ikwirakwira bitewe n’ubucuruzi bwayo ndetse ikiguzi cyayo gihenze kuko umwami kugira ngo ahabwe umwambaro yatangaga Inyana.

Nyuma yaho mu 1960 imyambaro gakondo yaje gukendera ahubwo abenshi bitabiraga kwambara imyambaro mvamahanga ariko mu minsi mikuru bakongera kuyisubiraho.

Urayeneza asaba Ababyeyi n’umuryango Nyarwanda kugira inshingano ku bana zijyanye no kurera abana, kubatoza gukora ibikwiye no kwambara ibiboneye. Asaba kandi amashuri kugira uruhare mu gutoza abato kwambara neza batozwa indangagaciro zijyanye no gusigasira kwiyubaha no kutiyandagaza.

Abanyepolitiki na bo kandi basabwe kuba bandebereho mu gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kwambara ibikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka