Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iramagana akarengane amahanga yakoreye u Rwanda
Impuguke zagenwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ngo zicukumbure kandi zigaragaze ukuri ku bimaze igihe bivugwa ku bayobozi b’u Rwanda n’ingabo z’igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwarenganiye bikomeye mu mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo kandi ngo mu by’ukuri nta ruhare u Rwanda rwagize mu kuwuhungabanya, ahubwo rwarafashije leta ya Kongo igihe byari bikomeye.
Raporo y’izi mpuguke Kigali Today ifitiye kopi irerekana ingingo ku yindi uko ibihugu by’ibihangange, imiryango imwe n’imwe mpuzamahanga itegamiye kuri za leta ndetse n’abantu ku giti cyabo bavuye hasi bagakora iyo bwabaga ngo baharabike u Rwanda ndetse ibikorwa byabo bikagira ingaruka ku isura y’u Rwanda n’abayobozi barwo ndetse no ku baturage basanzwe kuko izo ngaruka zatumye iterambere ry’u Rwanda rigenda biguru ntege.
Iyi raporo yakozwe n’impugucye zirimo Senateri Dr Bizimana Jean Damascene, Depite Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Senateri Prof. Karangwa Chrysologue, Senateri Mukabalisa Donatille, Senateri Mukasine Marie Claire, Depite Bazatoha Adolphe, Depite Ambasaderi Kayinamura Gedeon yari ifite inshingano yo kugaragaza koko aho u Rwanda rwaba ruhuriye n’ibivugwa ko ruhungabanya umutekano muri Kongo.
Ubwo izi mpuguke zamurikiraga Inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda ibyo zagezeho, zemeje muri iyo raporo ko u Rwanda rukorerwa akarengane hashingiwe ku mutekano muke urangwa mu burasirazuba bwa Kongo, aho u Rwanda ngo rwabaye insina ngufi ababishatse bose bashinja ibinyoma mu gihe nyamara inkomoko yabyo ari imiyoborere mibi n’amateka Kongo yihariye.
Ibibazo bya Kongo byatangijwe n’Abakoloni
Iyi raporo iva imuzingo urusobe rw’ibibazo byabaye intandaro y’umutekano muke muri Kongo igaragaza ko intandaro ya byose ikomoka mu myaka ya za 1886 ubwo Uburayi bwigabanyaga Afurika, abakolonije Afurika bagatandukanya abantu bari bahuriye ku mateka, abantu bamwe bazwi nk’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bakomekwa ku gihugu cya Kongo kandi ntihashyirweho ingamba zisobanutse zo gucyemura ibibazo bagiye bagira.
Izi mpuguke zagaragaje ko aba Banyekongo bakomeje guhohoterwa no kwamburwa uburenganzira bwabo bakagera ubwo bashinga imitwe inyuranye yabaga igamije kubavuganira, imwe n’imwe ikagira amashami ya gisirikari yaje guteza umutekano muke ubwo yari atangiye kujya ahangana n’abahoze ari abasirikari b’u Rwanda n’Interahamwe zahunze Jenoside zari zakoze mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Iyi raporo ikaba igaragaza uko ikibazo cy’umutekano cyagaragaye cyane kuva Nyakanga 1994 biturutse ku ngaruka za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, ingabo za FAR n’interahamwe zakoze Jenoside zahungiye Kongo zikakirwa muri kariya gace kandi bagakomeza ibikorwa by’ubwicanyi, gukora imyitozo ya gisilikare, gushaka intwaro no kugaba ibitero mu Rwanda.
Iyi raporo igaragaza ko UN n’indi miryango mpuzamahanga n’igihugu cya Zayire bitashoboye gukemura icyo kibazo biba intandaro y’intambara zitandukanye zirimo iyahuje ibihugu umunani muri 1998, ndetse havuka imitwe myinshi yitwaje intwaro za gisilikare ikomeza guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere. Ndetse ngo imwe mu mitwe ikaba ishingwa ku bufatanye n’ubuyobozi bwa Kongo igafatanya n’ingabo za Leta mu guhungabanya umutekano.
Naho kubirebana no gucyemura imitwe yagiye ishingwa n’imitwe ya politiki y’abanyekongo nka AFDL, RCD, CNDP yari ifite amashami ya gisilikare, leta ya Kongo yagiye inanirwa kubahiriza amasezerano yagiye isinyana n’iyi mitwe birimo kwinjiza abasirikare b’iyo mitwe mu ngabo z’igihugu no kubahiriza izindi nshingano zirimo gucyura impunzi z’abanyekongo bavuga ikinyarwanda bahungiye mu bihugu bitandukanye nk’u Rwanda na Uganda.
Kuba leta ya Kongo itarubahirije ibyo isabwa mu masezerano yasinyanye n’imitwe y’Abanyekongo byatumye uburasirazuba bwa Kongo buhura n’ibibazo by’umutekano mucye, aho Kongo n’Umuryango w’Abibumbye birengagiza guhangana n’ingaruka ahubwo bakihutira gushinja u Rwanda na bamwe mu bayobozi guhungabanya umutekano wa Kongo ndetse bimwe mu bihugu by’amahanga bikihutira gufata ibihano hatagendewe ku kuri.

Izi mpuguke zikomeza zivuga ko ingamba zagiye zifatwa zo gucyemura ibi bibazo zagiye zirengagiza ukuri, ubundi ibihugu by’amahanga bikifashisha ibyo bibazo bishaka kugera ku nyungu zabyo zihariye.
Umuryango w’Abibumbye LONI watunzwe agatoki
Raporo y’izi mpuguke yatunze agatoki Umuryango w’Abibumbye LONI kuba warananiwe gusesengura ikibazo cya Kongo ngo unagishakire umuti nyawo. Izi mpuguke zemeza ko n’ubwo LONI yagaragaye nk’aho ikoresha imbaraga nyinshi mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Kongo, LONI ngo yagiye yirengagiza ukuri, ubundi igakoresha abakozi n’abo yitaga impuguke atari bo cyangwa bafite uruhande babogamiyeho cyane.
Ibi ngo ntabwo byari kuvamo umuti urambye ku kibazo gihari kandi uko abo bakozi bagiye basimburana ngo bagendaga bagereka amakosa ku Rwanda n’abayobozi barwo kandi barurenganya. Izi mpuguke zibanze cyane ku kanama k’impuguke ziherutse gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rufite uruhare uruhare mu guhungabanya umutekano wa Kongo, nyamara ngo abari bagize ako kanama bari basanzwe ari abanzi b’u Rwanda, abandi ari abasangiranyungu na FDLR ku buryo bweruye.

Impugucye z’abadepite na Sena y’u Rwanda bakaba bagaragaza ko zimwe mu mpuguke zakoreshejwe na LONI mu kugaragaza inkomoko y’umutekano muke muri Kongo batari bujuje ibyangombwa byo kuba impuguke ndetse ngo ntibigeze bakora ubushakashatsi, ahubwo bagendeye ku makuru bahawe n’abiyita impuguke bakorera muri Kongo ndetse bakorana na leta ya Kongo n’indi miryango mpuzamahanga bashingiye ku nyungu bahafite.
Iyi raporo yemeza ko habaye gukoresha abari basanzwe bafitiye urwango u Rwanda harimo Steven Hege wagaragaje kwifatanya na FDLR, Ruben DE Koening wari usanzwe akorana n’imiryango mpuzamahanga irwanya u Rwanda, Stevenn Spittaels wakoreraga umuryango IPIS ufite ibitekerezo bibi ku Rwanda.
Impuguke zikomeza zerekana uko Emilie Serralta yari mu bari bagize itsinda rya Steven Hege mbere yo gukora nk’impugucye za UN, naho uwitwa Marie Plamadiala akaba nta mirimo yigeze akora igaragaza ubushobozi buminuje bwatuma agera ku rwego rw’impuguke. Uwitwa Nelson Alusala impuguke mu bya politiki hibazwa uburyo yaba inzobere mu by’intwaro kugeza ubwo akorera aka kazi LONI mu ntara za Kongo ziganjemo imitwe myinshi yitwaje intwaro za gisilikare.
Iyi raporo ikaba igaragaza ko Bernard Leloup wasimbuye Steven Hege atigeze abona neza u Rwanda kimwe n’umuyobozi warwo ku buryo atari kuvuga neza u Rwanda nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye yanditse.

Iyi raporo kandi igaragaza uburyo ingabo za LONI muri Kongo MONUSCO nazo zaranzwe no kudashyira mu bikorwa ibyo zasabwaga, ahubwo bamwe mu bagize MONUSCO bagakorana na FDLR.
Iri yaporo yagaragajwe ikaba ivuga ko habaye kwirengagiza uruhare rw’u Rwanda mu kubungabunga amahoro muri Congo hamwe no gufasha Kongo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu gikorwa cya gisirikare u Rwanda rwafatanije na Kongo cyiswe UMOJA WETU.
Raporo yamuriswe ikaba igaragaza ko raporo yakozwe n’impugucye ziyobowe na Steven HEGE yagize ingaruka kuri Kongo n’u Rwanda birimo gukingira ikibaba ibikorwa by’iterabwoba bya FDLR, ingaruka mbi ku iterambere ry’u Rwanda n’ubuhahirane mu Karere, gusebya abayobozi bakuru b’u Rwanda hamwe no kubangamira amasezerano y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’ibihugu byombi.
Izi mpuguke zemeza ko u Rwanda rwagiriwe akarengane k’uruhurirane hashingiwe ku bibazo by’umutekano muke biri mu burasirazuba bwa Kongo, hangendewe ndetse no kuri raporo yakozwe na Steve Hege wakoranaga n’inzego zishinzwe umutekano muri Kongo, imitwe yitwaza intwaro muri Kongo hamwe n’imiryango ikorera muri Kongo.
Ako karengane kakaba karimo kuba u Rwanda rwarahagarikiwe inkunga hagendewe kuri iyi raporo, akarengane Abanyarwanda bagirirwa muri Kongo no mu mahanga, n’ibindi. Izi mpuguke z’Inteko Ishinga Amategeko zisoza zisaba ko hahindurwa abagize itsinda ry’impuguke za LONI zishinzwe gukora ubushakashatsi ku mitwe yitwaje intwaro muri Kongo.
Iyi raporo imurikwa mu Nteko Ishingamategeko yishimiwe n’abadepite n’abasenateri, bemeza ko izafasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kumenya ukuri ku bivugwa ku Rwanda, ndetse ikagaragaza akarengane u Rwanda rwagiriwe n’ingaruka byarugizeho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Steve aba afite ibimwoshya kabisa!!
Congo niba ishaka amahoro izivaneho ubusembwa bwo gucumbira FDLR!
Steve Hege!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Baribeshya SIBOMANA y’u RWANDA.