Intara y’Uburasirazuba irateganya kwigurira imodoka ya kizimyamoto
Ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba burateganya kugura imodoka ya Kizimyamoto izajya yifashishwa muri iyo ntara igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iyo Ntara, Uwamariya Odette.
Ubuyobozi bw’iyo ntara bwatekereje kugura iyo modoka mu rwego rwo kwihutisha ubutabazi aho bukenewe. Imodoka za Kizimyamoto zifitwe na Polisi y’u Rwanda gusa kandi ziba mu mujyi wa Kigali, ku buryo igihe habaye impanuka mu ntara bishobora kugorana bitewe n’uko imodoka iza gutabara iturutse iturutse i Kigali ishobora kugera aho impanuka yabereye itinze.
Biteganyijwe ko iyo modoka izagurwa mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2013/2014. Amafaranga yo kuyigura azava mu ngengo y’imari y’uturere n’intara nk’uko Guverineri w’Uburasirazuba yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’intara y’uburasirazuba tariki 06/06/2013.

Polisi y’igihugu ngo iri gufasha ubuyobozi bw’intara y’Uburasirazuba kwiga ku bikoresho nkenerwa bigomba kuzaba biri muri iyo modoka n’ibiciro bya byo. Nibimara kumenyekana ngo ni bwo hazamenyekana amafaranga buri karere k’intara y’Uburasirazuba kazatanga kugira ngo iyo modoka igurwe nk’uko umuyobozi w’iyo ntara yakomeje abivuga.
Hari hifujwe ko buri karere mu ntara y’Uburasirazuba kagira imodoka ya Kizimyamoto ya ko, ariko biza kugaragara ko ibiciro by’izo modoka bishobora kuremerera akarere.
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba avuga ko hazabaho kwemeranya ku mijyi runaka aho iyo modoka yaba iri, intara y’uburasirazuba ikaba yagira imodoka imwe cyangwa ebyiri bitewe n’uko ubushobozi buzaba bungana.
Ati “Icyo nabizeza ni uko duteganya kugira ikintu duteganyamo mu ngengo y’imari, tube tuyifite (imodoka) igihe impanuka ibaye twohe kugomba gutegereza ko tugira iyo dukura i Kigali cyangwa hirya ya ho, cyane cyane ko iyo ubutabazi bwihuse aribwo bugira icyo buramira”.

Mu gihe iyo modoka itaragurwa, Guverineri w’uburasirazuba arakangurira abaturage n’ibigo bitandukanye kugira ibyuma bitoya byifashishwa mu kuzimya umuriro (fire extinguishers) kandi bakagenzura ko bikora neza kugira ngo bizere neza ko bafite ubutabazi.
Abivuze nyuma y’uko hari aho byagiye bigaragara nyamara mu gihe cy’impanuka y’umuriro ntibigire icyo bimara.
Urugero ni nko mu mu mwaka ushize wa 2012 ubwo ibiro by’akarere ka Kayonza byafatwaga n’inkongi y’umuriro. Icyo gihe hitabajwe ‘fire extinguishers’ zari zimanitse ku nkuta z’ibyo biro, ariko habura n’imwe ikora. Byabaye ngombwa ko hifashishwa akuma kazimya umuriro ko mu modoka kaba ariko kazimya uwo muriro wari ufashe igice kimwe cy’iyo nyubako.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|