Intambwe ya mbere kugira ngo Perezida Kagame akomeze kuyobora u Rwanda yagezweho
Inteko Ishinga Amategeko yose (Umutwe wa Sena n’uw’Abadepite) yemeje ko ubusabe bw’abaturage ku ihindurwa ry’ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga bufite ishingiro; aho iyo ngingo n’izindi zifitanye isano na yo zizahindurwa, kugira ngo bihe ububasha Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, bwo kongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2017.
Iyi ni intambwe ya mbere itanga icyizere ko Perezida Kagame azakomeza kuyobora Abanyarwanda, nk’uko abaturage n’abagize Inteko Ishinga Amategeko babyishimiye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2015.

Senateri Mukakalisa Jeanne d’Arc, wabimburiye bagenzi be mu gutanga igitekerezo yagize ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko nshyigikiye ishingiro ry’ibi bitekerezo by’abaturage; nanjye nkaba nshyigikiye ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa; umubare wa manda ukaba uvuyeho kugira ngo abaturage bakomeze biyoborerwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame bihitiyemo”.
Abasenateri 23 kuri 24 bagize Sena, bose uko bari bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange kuri uyu wa kabiri, bashyigikiye ihindurwa ry’ingingo y’101 ndetse basaba ivugururwa ry’izindi ngingo zimwe na zimwe zifitanye isano na yo, izirimo ibibazo bijyanye n’imyandikire ndetse n’izifite kudahura kw’indimi.
Hepfo y’aho mu Mutwe w’Abadepite, na ho icyumba cy’Inteko cyari cyuzuye abaturage baje kumva uburyo ibitekerezo byabo byakiriwe, ku buryo bamaze kumva abadepite bemeza ko ingingo y’101 igomba guhindurwa, batangira kubyina no kuririmba babyishimira.

Depite Nyandwi ukomoka mu Karere ka Nyamagabe yagize ati ”Ndabyibuka Perezida Kagame avuga ko azahangana n’inzara yo ku Gikongoro, ngira ngo ahari ntibizashoboka, ariko kugeza ubu ndabamenyesha ko i Nyamagabe ubu nta nzara ikiharangwa, ni ngombwa ko ubusabe bw’abaturage tubushyigikira kandi mu buryo bwa vuba.”
Twagirayezu Yozefu utuye i Remera mu Giporoso, yishimira ibyemezo by’Inteko, yabwiye Kigali Today ati “Iyi ni intambwe ikomeye tubashije kugeraho, nkaba natangiye kwizera ko Perezida Kagame tuzamutora”.
Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi ngo yari imaze kwakira kugeza ubu, amabaruwa y’abaturage miliyoni 3 n’ibihumbi 784 na 586 abahwanye na 61% by’Abanyarwanda bemerewe gutora; ikavuga ko ari ijwi rikomeye ritagomba kwirengagizwa cyangwa kudashyigikirwa, kuko abayigize bitwa intumwa za rubanda.\

Umutwe w’Abadepite wahise utangaza ko ugiye gusura bamwe mu baturage, ukabaganiriza ku ngingo zimwe na zimwe ngo baba bifuza ko zihindurwa muri Referandumu itaratangazwa igihe izabera, ariko bamwe mu badepite bakaba bifuje ko ayo matora yakorwa mu ntango z’umwaka utaha wa 2016.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko noneho inteko dusigaranye ni bwoko ki? ese ubwo koko utazi ubwenge we yabura kubonako ibi mukora harimo amanyanga? nigute wabwira umuntu wize uzi uko amatora akorwa ukamubwirango igitekerezo nkiki cyatorwa nabantu ijana ku ijana? Kuki se atatorwa nabantu 14 icumi bagatora oya? muzajya mutuma abarwanya Leta batunyuzamo ijisho kabisa!! ntamatora yijana kwijana rwose! Murakoze njye nuko mbibona!!!!
ibyo abanyarwanda twashakaga byagezweho ahasigaye tuzahagere twemye
Amen! Shimwa Mana!
ndishimye cyane ko mwemeye ibyifuzo byacu natangiye ishuri mfite imyaka icumi kubera imiyoborere mibi ariko ndarangiza kaminuza uyu mwaka kubera umubyeyi wacu imana umuhe imigisha nzamutora nzamutora.
Ibi ni Sinema ,ni nka Flm Policier!