Inkuba yahitanye umunyeshuri izuba riva
Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2015 mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke inkuba yahitanye umwana w’imyaka 17 avuye ku ishuri.
Nubwo akenshi bimenyerewe ko inkuba ikubita mu mvura si ko byagenze ubwo yakubitaga Tuyishimire Regis yakubitiye mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Rusagara kuko ho nta mvura yagwaga.
Ngo yamukubise amaze kwambuka kaburimbo ari mu nzira igana iwabo ageze munsi y’igiti imukubitana na cyo.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke, Bisengimana Janvier, avuga ko uyu mwana yari avuye ku ishuri kuri GS Kirebe iri mu Murenge wa Gashenyi atashye.
Ngo imbere ye hari abandi banyeshuri bagenzi be ariko ku bw’amahirwe bo nta cyo babaye.
Nubwo mu Mudugudu uyu munyeshuri yakubitiwemo n’inkuba nta mvura yagwaga ngo muri Santere ya Gakenke iri hafi aho hagwaga akavura gakeya.
Mu uwo mudugudu, mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri 2015 na bwo inkuba yari yakubitie umusore w’imyaka 19 witwa Twahirwa Jean Pierre iramuhitana.
Tuyishimire Regis wakubiswe n’inkuba yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kirebe mu Murenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
izi ni imbaragazigihugu tubadutakaza! gusa Nyagasani yakire uyumujyambere.
iminsi turimo ni iyi mperuka niyo mpamvu twumva kandi tukabona ibikorwa bidasanzwe birimo kugenda byiyongera gukorwa....... ni ugusenga cyane
yoo Imana imwakiremubayo umuryangowe ukomeze kwihangana.
I wish him to rest in peace,GOD receive him in his sheep.
OOOH IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.GUSA NTIBIBAHO IZUBA RIVA KURINJYE NDABONA ARIYO BAMUTUMIYE. AHA MURI GATANGA NIBYO GUSA.
IMANA Imwakire mubayo kdi umuryango wuwomwana wihangane