Ingabo zishinzwe kugenzura imipaka y’u Rwanda na DRC basuye ahatewe ibisasu i Rubavu
Ingabo zigize itsinda rya Joint Mechanism Verification (JMV) kuri iki cyumweru taliki 25/08/2013 ryasuye ahatewe ibisasu mu karere ka Rubavu bivuye muri Congo kugira ngo bazagaragaze niba byararashwe n’ingabo za Congo cyangwa niba byararashwe na M23.
Abasirikare basuye aho byatewe ni abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Congo Brazzaville, Tanzania, Kenya, u Rwanda na Zambia ariko birinze kugira icyo batangariza itangazamakuru ndetse banze ko rigera aho bari kuko bazabanza kwiga ibyo babonye bakabona kubishyira ahagaragara.
Ibisasu 11 byarashwe mu Rwanda harimo bibili byarashwe mu murenge wa Rubavu, bitandatu mu murenge wa Busasamana ibindi bitatu byarashwe mu murenge wa Cyanzarwe harimo n’icyarashwe i Muti muri metero 30 uvuye ahari ibirindiro by’abasirikare.

Kugeza ubu ibisasu bimaze kugwa ku butaka bw’u Rwanda ni 11 ariko hari ibindi byagiye bigwa mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo bitabarwa nkuko bamwe mu basirikare barinda umupaka w’u Rwanda na Congo babitangarije umunyamakuru wa Kigali Today.
Uretse kuba abaturage bafite ubwoba bw’ibi bisasu biraswa mu Rwanda bavuga ko bituruka mu misozi iyoborwa n’ingabo za Congo nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Uwera Dativa wabonye neza aho kiva ubwo barimo gushungera.
Yagize ati “dufite ubwoba bwinshi kuko tubona ibisasu bitagwa hano ku bw’ impanuka. Aha ntaho hahuriye n’ibyerekezo by’abarwana kandi ibyaje byavuye mu duce tuyobowe n’ingabo za Congo.”

Kuva ibi bisasu byaraswa mu Rwanda taliki 22/08/2013 ntawe birahitana uretse kimwe cyaguye i Cyanzarwe ku bwiherero bugasenyuka hakaba hategerejwe kugitegura hamwe n’ikindi cyaguye mu murima mu kagari ka Rwangara abaturage bavuga ko bafite ubwoba kuko kitaturitse.
Kuva taliki 22/08/2013 intambara hagati y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yongeye guca ibintu mu misozi ya Kanyarucinya, Kibati, Minugi no mu nkengero zaho, bituma ibisasu 11 bigwa ku butaka bw’u Rwanda.
Abanyarwanda barasabwa kwitondera kujya i Goma
Mu gihe bitangazwa ko hari Abanyarwanda batanu biciwe taliki 24/08/2013 Goma ndetse muri uwo mujyi hakaba hari imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu burasaba Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma kwigomwa ingendo bahakorera kuko nta mutekano ku buzima bwabo.

Iyi myigaragambyo yatewe n’uburakari bw’abaturage kubera ibisasu bigwa mu mujyi wa Goma bikaba bimaze guhitana abantu batatu byatumye abaturage bamagana MONUSCO nayo ibikiza irasa abandi babiri bahasiga ubuzima mu gihe barimo bayitera amabuye taliki 24/08/2013 saa satatu n’igice.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Shekh Bahame Hassan, yatangaje ko ataramenya umubare w’abaguye mu mujyi wa Goma uretse kubyumva gutyo ariko nta rwego rurabyemeza, gusa akaba asaba abaturage kwigomwa ingendo bahakorera.
Abajijwe ingamba ubuyobozi bufata uretse kubasaba kwigomwa, Umuyobozi w’akarere ka Rubavu yavuze ko ari ukubabwiriza kurinda ubuzima bwabo kuko ibyo bashaka Goma babisanga no mu Rwanda.

Yagize ati « urebye ntacyo Abanyarwanda bashaka Goma batabona mu Rwanda kuburyo bakemera kubura ubuzima bwabo, uretse gushaka kujya gucuruza no gukora akazi, igiteye agahinda nuko n’ayo bakoreye batayatahana».
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko ubuyobozi bw’akarere budaheruka kuvugana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Goma, ndetse na Guverineri Kabahizi aheruka gutangaza ko nta biganiro biri hagati y’intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’intara y’Uburengerazuba, ngo niyo bavuganye ibyo bemeranyije ntibishyirwa mu bikorwa.
Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobler, yasabye ko habaho iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe abigaragambya nubwo abari bayirimo bemeza ko barashwe n’abasirikare ba MONUSCO bava mu gihugu cya Uruguay.

Aba basirikare ngo bari basagariwe n’abaturage bigaragambya babatera amabuye, maze aba basirikare bahitamo kurasa maze babili mu bigaragambya bahita bahasiga ubuzima naho bane bagakomereka bakajyanwa kwa muganga nkuko bitangazwa na Augustin Matendo aganira na AFP.
Nubwo kuri icyi cyumweru hari habonetse agahenge mu mujyi wa Goma naho imirwano ikaba yagabanyije umurego, Minisitiri ushinzwe ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza kuri icyi cyumweru yasabye abakomoka mu gihugu cy’Ubwongereza bakorera Goma kuhava nibura bakajya i Bukavu.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibisasu byaguye mu Rwanda byarashwe na M23 nk’uko bitangazwa n’Ingabo za Loni MONUSCO, ikindi kandi na Amerika yamaze kuvuga ko ifite ibimenyetso byemeza ko ari M23 yarashe mu Rwanda.Jya ku rubuga rwa US rwitwa state.gov urebe link yitwa Situation in Eastern Congo usome itangazo rya Amerika yasohoye yamagana M23, hari bavuga ngo ’’We are also concerned by reports of shelling across the Rwandan border, including credible UN reports that the M23 has fired into Rwandan territory. We call on the M23 to immediately end the hostilities, lay down their arms, and disband, in accordance with UN Security Council resolutions’’. Nyabuna iyi ntambara ntacyo izageza kuri M23 n’abayishuka, igisubizo ni uko M23 yasubira muri Leta na ziriya mpunzi z’abanyekongo Rwandophones zigataha, naho ubundi M23 nikomeza kwishinga abayishora mu ntambara ni abishakira izindi nyungu bazatuma M23 ishirira kw’isasu.
congo irashakiki koko?
izi ngabo zikwiye kubikorana ubushishozi bukomeye cyane kuko ikigaragara ni uko ibi bisasu biri guterwa mu rwego rw’ubushotoranyi bukabije cyane kuko izi ngabo za Congo ziri kwiyenza