Ingabo za Congo zikoresha FDLR mu gace kegereye u Rwanda
Bamwe mu baturage batuye umurenge wa Busasamana bavuga ko ibikorwa by’ubusahuzi n’ihohoterwa bakorerwa n’ingabo za Congo bikorwa n’abavuga Ikinyarwanda bacyeka ko ari abarwanyi ba FDLR binjijwe mu gisirikare cya Congo.
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana bashimira ingabo z’u Rwanda zashoboye guhagarika igitero cy’ingabo za Congo cyari kibateye taliki 03/11/2012 mu masaha ya saa saba z’amanywa kuko zari zije mu bikorwa byo kubahungabanyiriza umutekano ingabo z’u Rwanda zikazikoma imbere.
Uretse kuba abaturage bavuga ko baterwa n’abavuga Ikinyarwanda, amwe mu foto Kigali Today yafashe ubwo umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda wavaga muri Congo tariki 01/09/2012 bamwe mu basirikare ba Congo bagaragayemo abarwanyi ba FDLR.

Nyuma y’ibyumweru bibiri umwe mu barwanyi ba FDLR wari mu ngabo za Congo yafatiwe mu Rwanda mu bikorwa by’ubutasi yemeza ko abarizwa mu ngabo za Congo kandi ari kumwe n’abandi babiri baje baherekeje ingabo z’u Rwanda zitaha mu rwego rwo kumenya amakuru y’imikorere y’igirikare cy’u Rwanda.
Mu nama y’umutekano yabaye mu karere ka Rubavu taiki 18/10/2012 hagaragajwe ikibazo cy’abaturage batuye mu mirenge yegereye Congo baterwa mu ngo n’abantu bitwaje intwaro bambaye imyenda y’igisirikare cya Congo banyura mu kibaya cya Rusura ariho harasiwe umusirikare wa Congo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Br. Gen Joseph Nzabamwita, ubwo yageraga aharasiwe abasirikare ba Congo ahumuriza abaturage yatangaje ko umutekano wabo urinzwe, ashimira abaturage bo mu murenge wa Busasamana ubufatanye n’ingabo mu kwirindira umutekano.

Ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nibwo bwatumye n’abarwanyi ba FDLR bari baje gushaka amakuru mu Rwanda batabwa muri yombi kubera abaturage bahagurukiye gutanga amakuru.
Mu nama y’umutekano yabaye mu kwezi k’Ukwakira nibwo ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangije igikorwa cyo kuzenguruka imirenge y’akarere baganira n’abaturage cyane babashishikariza gutanga amakuru ku bashaka kubahungabanyiriza umutekano. Umurenge wa Busasamana uri mu mirenge yatangiriweho.
Abaturage ba Busasamana basabwaga gutanga amakuru ku bantu batazi binjira mu Rwanda banyuze mu ishyamba ry’ibirunga. Abanyuze mu ishyamba ry’ikirunga cya Nyiragongo bahita binjira mu murenge wa Busasamana ariho naho umusirikare wa Congo Caporal Mbanza Numba Bisogo yaguye arasiwe tariki 03/11/2012.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Turagaragiwe Kabisa.
Ariko noneho iby’iyi nkuru birasekeje peee!!!!!!!!!!!!! None se bariya bita fdrl bababwirwa n’iki? Kureba gusa!!! Nawe sebuharara ugahita wandika ugatangaza. Mujye mubanza gusesengura ibyo mwandika. Kuko ubu ntacyo umariye abasomyi uretse kuba confusinga gusa.
Ariko iyi nkuru ndibazaho byinshi: Murerekana abasirikare babiri muvugako ari aba FDLR ariko ntimugaragaza aho mwabikuye n’icyemeza koko ko ari aba-FDLR. ni abo bafashwe se babyemeje? niba aribo mwagombaga kubivuga. Mufite se ukundi mwabonye ayo makuru? umusomyi akeneye kubimenya. Ku bw’ibyo iyi nkuru yanyu ntabwo iri fiable kuko ntacyo ivuga ku mutwe mwayihaye. Muyisubiremo
ayiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii, Uwiteka weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee rengera abantu bawe. Undinde kuzongera kubona amabi nkayo nabonye Mana mbisenze nizeye izina rya Yesu Amen!!
ese kuba ikibazo kibaye gikemuzwa ikindi. ntago byari ngombwa kurasa uriya musirikare wa congo n’ ikibazo dufitanye na congo kitarangira.
Uriya Adar icyo ashatse kuvuga n’iki? ababajwe se n’uriya musirikare wapfuye? yo hapfa batanu,
Turashaka kumenye umuvugizi w’ igisirikare cya congo we arabivugaho iki nibareke kudusuzugura bigezaho kuko aho twavuye turahazi aho tugana turahazi ni bahindure indi nzira naho iyamasasu yo ntibayishoboye
Ntimugire ubwoba turarinzwe! Rwose! Uwiyanga azasubire kwambuka umupaka!Abanyekongo koko baradushakaho iki? Bakemuye ibibazo byabo n’abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bakareka kudusagarira!! Umuti w’ibibazo bya Congo nturi mu Rwanda, uri muri Congo!
icyemeza ibi ni iki se?
rdf ndabamera mutawapiga watajuta!!!