Imyotsi n’igikoma cy’ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo byazamuwe n’imitingito

Impuguke zikora mu kigo cya OVG gicunga ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira bisanzwe biruka, ziratangaza ko umutingito uherutse kumvikana mu karere u Rwanda ruherereyemo watumye imyotsi n’ibikoma by’ibirunga bya Nyamuragira na Nyiragongo bizamuka.

Iyi mitingito yumvikanye mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Burundi yari ifite ubukana bwa 5.6 na 5.8, yumvikanye mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki 7 Kanama 2015.

Uburyo igikoma kizamuka muri Nyiragongo kugera ku munwa iyo igiye kuruka
Uburyo igikoma kizamuka muri Nyiragongo kugera ku munwa iyo igiye kuruka

Impuguke zatangaje ko imyotsi n’ibikoma byo ku kirunga cya Nyamuragira bigeze kuri metero 310, kugira ngo bigere kumunwa w’ikirunga. Naho Nyiragongo hasigaye metero 250 kugira ngo igikoma gisohoka mu kirunga kigere hejuru ku iherezo ry’umunwa.

Dr Georges Mavunga Tuluka umuyobozi wa OVG, avuga ko ibikoma n’imyotsi byazamutse bidateye impungenge, kuko ibimenyetso bimenyesha ko ikirunga kigiye kuruka biri mu ibara ry’umuhondo.

Gusa ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyaruguru bwatangiye gutegura inyigo ireba uburyo habaye ikibazo abaturage babimenyeshwa no gukurwa mu nzira.

Joseph Makundi ushinzwe kurinda abaturage Ibiza muri Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko iyo nyigo igaragaza ko hacyenewe byibura miliyoni 20 z’amadolari yo gufasha abatuye mu mujyi wa Goma no mu nkengero yawo bagera kuri miliyoni imwe.

imiterere y'ikirunga cya Nyiragongo igaragaza uko igikoma kizamuka mu nda y'ikirunga.
imiterere y’ikirunga cya Nyiragongo igaragaza uko igikoma kizamuka mu nda y’ikirunga.

Yavuze ko guhungisha abaturage hakenerwa gukoreshwa moto ibihumbi 16, imodoka ibihumbi 20, no gukoresha ubundi buryo bushoboka mu kumenyesha abaturage kuva mu nzira hakiri kare.

Ku ruhande rw’u Rwanda, Dushime Dyrckx impuguke mu gukurikirana imihindagurikire y’ibirunga mu karere ka Rubavu, avuga ko abaturage bagomba gutekana kuko kugeza ubu nta gikuba kiracika.

Agira ati “Mu myaka 13 ishize turacyari mu ibara ry’umuhondo kandi rigaragaza ko nubwo ikirunga gishobora kuruka atari Vuba.”

Ibyapa bimenyesha abaturage uko imirukire y'ibirunga ihagaze mu karere ka Rubavu.
Ibyapa bimenyesha abaturage uko imirukire y’ibirunga ihagaze mu karere ka Rubavu.

Dushime avuga ko bakurikirana imihindagurikire y’ibirunga kugira ngo bamenyeshe amakuru abaturage ku buryo niyo cyaba kiri hafi kuruka babimenyeshwa.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwanya ubamo igikoma ku munwa w’ikirunga cya Nyiragongo ufite umurambararo wa kirimoetero 1.3 n’ubujyakuzimu bwa metero zigera kuri 900 iyo kimaze kuruka.

Nyamuragira iruka yerekeza mu ishyamba ry’ibirunga ariko Nyiragongo niyo itera amakenga kubera iruka yerekeza mu mujyi wa Goma na Gisenyi bituwe n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 500.

umunwa wa Nyiragongo nyuma yo kuruka tariki ya 17 Mata 2002 igaragaza umwanya wa metero 800 z'ubujyakuzimu.
umunwa wa Nyiragongo nyuma yo kuruka tariki ya 17 Mata 2002 igaragaza umwanya wa metero 800 z’ubujyakuzimu.

Mu 2002 nibwo Nyiragongo iheruka kuruka yerekeza mu mujyi wa Goma igahitana abaturage 70 naho 13% by’umujyi wa Goma bikangirika. Yangije n’ubukungu bw’umujyi wa Goma bugera kuri 80%. Bimwe mu bikoma byari mu nzira igana mu Rwanda ariko ntibyagize icyo byangiza.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

murakoze kubera izi nkuri mutugejejeho. nejejwe nayo mafoto kuko nahoraga nibaza uko hariya hejuru hamezr.

Alias yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Abaturage bagomba kubimeshwa mbere yuko biba bakimuka

callixte yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka