Imyembe n’ibibabi byayo bifitiye akamaro kanini umubiri

Kurya imyembe ihiye nk’imbuto, bigira akamaro gatandukanye harimo kuba igabanya urugero rw’isukari mu maraso. Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite umubyibuho ukabije, bwagaragaje ko iyo barya imyembe ihiye bibabaganyiriza isukari, nubwo bataba batakaje ibiro. No ku bayirya bafite ibiro bigereranye, imyembe ifasha kugira isukari iringaniye.

Imyembe ngo ifasha umubiri w'umuntu gukora neza ikanawurinda zimwe mu ndwara
Imyembe ngo ifasha umubiri w’umuntu gukora neza ikanawurinda zimwe mu ndwara

Kubera ko imyembe ikize cyane ku butare bwa ‘Magnesium’ na ‘Potassium’, ndetse ikaba yigiramo ‘Sodium’ nkeya, bituma ari imbuto nziza mu kugabanya umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi iyo ni yo ndwara ikomeye izwi ikunda kubangamira ubuzima bw’umutima, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.therapeutes.com/ma-sante/bienfaits-mangue .

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko imyembe igira akamaro gakomeye mu gutuma ubwonko bukora neza, kuko ikize cyane kuri Vitamine B6 ndetse n’izindi vitamine B zifasha ubwonko gukora akazi kabwo neza, no gufasha umuntu guhorana akanyamuneza akanasinzira neza.

Imyembe kandi ifasha mu gukumira ibibazo byo guhuma bitewe n’imyaka bagezemo, kuko hari abagera mu zabukuru bagatangira guhura n’ibibazo byo kutabona. Imyembe yigiramo Vitamine K ituma umubiri winjiza calcium.

Izo mbuto zigira akamaro gakomeye mu kurinda ubuzima bw’umutima kuko zigabanya ibinure bibi mu mubiri (Cholesterol), zikabagabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, ndetse zikarinda indwara ziterwa no kuba umutima udakora neza.

Imyembe yafasha mu kwirinda kanseri zimwe na zimwe harimo ifata imyanya y’imyororokere y’abagabo (cancer de la prostate), ndetse na kanseri y’ibere ku bagore, ibyo ibikesha kuba ikize ku byitwa ‘bêta-carotène’.

Imyembe yigiramo ubutare bwa ‘fer’ ku buryo iyo umuntu ayirya, bimurinda kubura ubwo butare kuko kububura bituma umuntu agira ikibazo cya ‘anemie’ kirangwa no kubura amaraso ahagije. Kuba imyembe yigiramo vitamine A na C, bituma ifasha abantu kwirinda gusaza imburagihe.

Kubera ‘bêta-carotène’ iboneka mu myembe kandi, ibyo bituma iba urubuto rwiza mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, umuntu ntarwaragurike.

Imyembe kandi ifasha inzira y’igogora gukora neza, kuko yigiramo ‘omega 3 na omega 6’, ikigiramo amazi, ‘fibres’ n’ibindi byitwa ’antioxidants’, ibyo byose bifasha igogora kugenda neza.

Ku rubuga https://food.ndtv.com, bavuga ko ibibabi by’imyembe byafasha mu kugenzura diyabete. Ibibabi by’igiti cy’umwembe byigiramo ibyitwa ‘anthocyanidins’ bifasha mu kuvura diyabete iyo igitangira.

Ibibabi by'umyembe nabyo ngo ni ingirakamaro
Ibibabi by’umyembe nabyo ngo ni ingirakamaro

Uko bikoreshwa, bishobora kumishwa bakabisyamo ifu cyangwa se bakabibiza mu mazi kandi ngo bikora kimwe. Umuntu ashobora kuraza ibibabi by’imyembe mu gikombe cy’amazi akayanywa mu gitondo bikagabanya ibimenyetso bya diyabete. Ibyo kandi bifasha mu gukemura ikibazo cy’isukari nyinshi mu maraso.

Ibibabi by’imyembe byigiramo kandi ubushobozi bwo kugabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru, bikanafasha no mu gutuma ba bantu bahorana umunaniro bumva baruhutse, umuntu ngo yashyira ibibabi bikeya mu mazi agiye koga, bigatuma umubiri wumva uruhutse.

Ibyo bibabi kandi birinda utuntu tumeza nk’utubuye twipfundika mu mbyiko z’umuntu. Uko bikora ni ukubifata cyangwa ifu yabyo nkeya bikarara mu gikombe cy’amazi, umuntu akayanywa mu gitondo, ibyo ngo bishongesha utwo tuntu tugasohoka mu myanda.

Ibibabi by’imyembe bifasha mu kuvura indwara zitandukanye zifata mu myanya y’ubuhumekero harimo inkorora, Bronchite na Asima. Uko bikorwa ni ugufata ibyo bibabi bakabibiza mu mazi, nyuma bakavanga n’ubuki bukeya, ibyo binakiza umuntu wasaraye agatakaza ijwi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Murakoze cyane kuko ayamakuru ningenzi kdi benshi tutazi

Alias yanditse ku itariki ya: 24-08-2023  →  Musubize

Murano gushimwa pe. Umwebe nibibabi byayo mutubwiye akamaro kabyo. Narayiteye ubu ngiye kujya nyikoresha birenze uko nayifataga. Uwiteka abahire kbs

Mike bahati yanditse ku itariki ya: 3-04-2023  →  Musubize

Ikibuto c’umwembe ,coco,gifashiki?.

Nizigiyimana Gilbert yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Ok ikigiti ndagikunze kurushaho
Murakoze

Ndahimana elias yanditse ku itariki ya: 18-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka