Imvura yahitanye umwana inateza umwuzure mu kigo nderabuzima

Imvura yaguye mu Karere ka Burera yateje umwuzure uhitana umwana w’umuhungu, wuzura mu kigo nderabuzima cya Rugarama unangiza imyaka y’abaturage.

Iyo mvura yaguye mu ma saa munani kugeza mu ma saa kumi, ku wa kabiri tariki ya 19 Mata 2016.

Aho ababyeyi babyarira naho hari ibyondo n'amazi.
Aho ababyeyi babyarira naho hari ibyondo n’amazi.

Yateje umuvu mwinshi mu murenge wa Ruhunde, umugezi wa Nyamagana utandukanya Akarere ka Burera na ka Rulindo uruzura maze utwara umwana w’umuhungu wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, wari wagiye kureba ayo mazi.

Ahibasiwe cyane n’uwo muvu ni mu Murenge wa Rugarama, uri munsi y’ikirunga cya Mugabura. Amazi menshi yaturutse kuri icyo kirunga yatwaye imyaka y’abaturage irimo ibirayi, ibishyimbo n’amasaka, anuzura mu kigo nderabuzima cya Rugarama.

Ibyondo byazanywe n'umuvu byuzuyemo bibuza abantu guhita.
Ibyondo byazanywe n’umuvu byuzuyemo bibuza abantu guhita.

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga kuri icyo kigo nderabuzima yasanze amazi n’ibyondo byuzuye mu gice ababyeyi babyariramo. Gusa ariko ababyeyi bane bari bamaze kubyara bari bimuriwe mu kindi cyumba.

Umwe mu bahabyariye, witwa Mukambuguje Alphonsine, avuga ko babonye amazi yinjira mu nzu bakagira ubwoba.

Agira ati “Tubona rero ibizi birahurudutse, abantu baza bahungira muno! Bya bizi biza bibakurikira tubona inzu zirarengewe! Twebwe ababyeyi twahise twurira ibitanda turyama n’uduhinja (ubwoba) twabugize turi kugira ngo hari igihe (ibizi) biraturengera n’uduhinja dupfiremo!”

Uko niko ku kigo nderabuzima cya Rugarama hameze.
Uko niko ku kigo nderabuzima cya Rugarama hameze.

Gusa ariko uwo mwuzure wateye muri icyo kigo ndera buzima ntacyo wangije. Kuko abaganga ngo babonye amazi atangiye kuza bimura imiti ngo itangirika.

Ukurikije uburyo amazi n’ibyondo byuzuye mu kigo nderabuzuma cya Rugarama bigaragara ko bisabaza izindi mbaraga kugira ngo hongere kugaruka isuku.

Ku murenge wa Rugarama naho huzuye amazi.
Ku murenge wa Rugarama naho huzuye amazi.

Habumuremeyi Evaritse, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Mata 2016, abaturage babyuka bahakora umuganda, mu gukumira ibindi biza.

Agira ati “Umuganda w’abaturage watangiye gukuramo amazi yari arimo ariko birakomeza. Ariko ubwo ikindi kirakurikiraho ni ukureba inzira zayo (amazi) niba zarasibamye zisiburwe n’ibyobo biyafata kuburyo byakongera bikongerwa.”

Ibitekerezo   ( 1 )

ibyobinu biraababaje

henriett yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka