Imvura ntizajya igwira icyarimwe hose mu Gihugu mu minsi 10 ibanza y’Ukwakira 2023

Iteganyagihe ry’iminsi 10 itangira ukwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10), rigaragaza ko imvura itazajya igwira rimwe hose mu Gihugu, ahubwo hari ibice bizajya biyibona ahandi itarimo kuhagwa.

Imvura iteganyijwe mu minsi 10 ya mbere y'Ukwakira
Imvura iteganyijwe mu minsi 10 ya mbere y’Ukwakira

Muri iki gihe mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 75, ikazaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Gihugu muri aya matariki.

Iteganyagihe rigaragaza ko imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira, iba ibarirwa hagati ya milimetero 10 na 70.

Meteo-Rwanda igira iti "Hateganyijwe imvura izajya igwa ahantu hamwe na hamwe itagera hose icyarimwe, iminsi iteganyijwe kugwamo imvura izaba itandukanye bitewe n’ahantu, ikazaba ibarirwa hagati y’umwe (1) n’itanu (5)."

Meteo-Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe kuzagwa ku itariki 2 Ukwakira, ndetse no kuva tariki ya 7 kugeza mu mpera ziki gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira.

Iyo mvura ngo izaturuka ku isangano ry’imiyaga riherereye mu majyaruguru y’Akarere u Rwanda rurimo, rimanuka rirusatira, rikongerera imbaraga imvura ituruka ku miterere ya buri hantu nk’imisozi miremire n’amashyamba.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75 ni yo nyinshi, ikaba iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Rutsiro na Nyamasheke, uburengerazuba bwa Ngororero, amajyarguru ya Karongi, Rusizi na Nyabihu, amajyepfo ya Rubavu no mu bice bike by’Akarere ka
Gakenke.

Imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara
y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, ndetse no mu Karere ka Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45 iteganyijwe henshi mu Turere twa Nyamagabe, Gicumbi, uburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Ruhango Nyanza, Muhanga, Gakenke, Nyagatare na Gatsibo, iburasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi, amajyepfo ya Rulindo, Gakenke na Nyabihu.

Imvura iri hagati ya milimetero 15 na 30 iteganyijwe henshi mu Mujyi wa Kigali, mu Turere Nyaruguru, Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Rwamagana, Ngoma, Gatsibo na Nyagatare ndetse no mu burengerazuba bw’Uturere twa Kirehe na Kayonza.

Imvura iri munsi ya milimetero 15 ni yo nke, ikaba iteganyijwe mu bice by’Amayaga, Bugesera, Kayonza na Kirehe ndetse no mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyagatare na Gatsibo.

Meteo-Rwanda ivuga ko muri iki gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira, hateganyijwe umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero zirenga 10 ku isegonda mu duce tumwe tw’Igihugu.

Ubushyuhe buteganyijwe na bwo hari aho buzagera kuri dogere Selisiyusi 32 mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mujyi wa Kigali, mu Mayaga no mu kibaya cya Bugarama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka