Impunzi z’Abarundi zagenewe ingengo y’imari isaga miliyoni $94

Mu mwaka wa 2016 wonyine u Rwanda ruzatanga miriyoni 94 z’amadorari ya Amerika ku mpunzi z’Abarundi zigera ku 100,000.

Buri mpuzi y’Uburundi ibariwe amadorari 2.6 ku munsi ahwanye n’amadorari 950 ku mwaka.

Ibikorwa bizaba byiganjemo ibijyanye n'imibereho myiza nk'amazi.
Ibikorwa bizaba byiganjemo ibijyanye n’imibereho myiza nk’amazi.

Kugeza ubu mu Rwanda hari impunzi z’Abarundi zigera 74,526 ariko biteganyijwe ko umubare wa zo uziyongera zikagera ku bihumbi 100, u Rwanda rukazazitangaho amadorari y’Amerika agera kuri miriyoni 95.

Ni amafaranga ashobora kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Megawatt 30, cyangwa akavamo imishara ya Polisi y’igihugu mu gihe cy’imyaka irindwi.

Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impuzi (MIDIMAR), yabwiye KT Press ko ayo mafaranga azatangwa n’abafatanyabikorwa b’iyo Minisiteri.

Ati “Twasinye amasezerano na Komisiyo ya Loni ishinzwe impunzi (UNHCR) n’abandi bafatanyabikorwa, buri wese yiyemeza gutanga umusanzu mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Ntawukuriryayo avuga ko mu gihe u Rwanda rwubatse amashuri rukanahemba abarimu abandi bafatanyabikorwa bashobora kwagura ibikorwaremezo no kongera abakozi mu gihe bibaye bibaye ngombwa.

Mu gihe leta y’u Rwanda yubatse ikigo nderabuzima mu nkambi UNHCR ikaba yatanga imbangukiragutabara.

Biteganyijwe ko ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba bizakoresha ingengo y’imari igera kuri miriyoni 313.8 z’amadorari ya Amerika ku mpunzi z’abarundi zigera ku bihumbi 330 mu mwaka wa 2016.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bizakoresha ingengo y’imari nini muri Afurika y’Uburasirazuba kuko ruzakoresha agera kuri 30% y’ingengo y’imari y’ibyo bihugu byose.

Tanzaniya iteganya kwakira impunzi z’Abarundi zigera ku bihumbi 170 biteganyijwe ko izakoresha ingengo y’imari ya miriyoni 174 z’amadorari ya Amerika, ahwanye na 56% by’ingengo y’imari yose.

Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni byo bizatanga inkunga ntoya. Bizakira impunzi ibihumbi 60, uruhare rwa byo kungengo y’imari rukaba rungana na 7% y’ingengo y’imari yose.

Kuri uyu wakabiri u Rwanda rwasinye amasezerano na UNHCR n’abafatanyabikorwa 10, aho miriyoni 10.8 z’amadorari ya Amerika zizakoreshwa muri gahunda zo kwita ku mpunzi z’Abarundi n’iza Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo mu cyiciro cya mbere cya 2016.

U Rwanda kugeza ubu rucumbikiye impunzi z’Uburundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zigera ku bihumbi 147 zicumbikiwe mu nkambi z’impunzi esheshatu.

Inkambi ya Mahama yo mu karere ka Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba kugeza ubu ni yo nini kuko icumbikiye Abarundi bagera ku 48,303 bahunze imvururu zakurikiye icyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kongera kwiyamamariza indi manda muri Mata 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka