Impunzi z’Abakongomani 170 zimaze guhungira mu Rwanda

Impunzi z’Abakongomani zigera ku 170 zimaze kugera ku butaka bw’u Rwanda, kubera umutekano muke n’imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’imitwe y’inyeshyamba.

Ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi, Frederic Ntawukuriryayo, atangaza ko uyu mubare uri kwiyongera kuko kugera saa Kumi n’imwe tariki 28Mata, impunzi zari zicyambuka umupaka wa Goma na Gisenyi.

Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki27 Mata hinjiye impunzi 80, bose barara mu Nkambi y’Agateganyo ya Nkamira, nk’uko Ntawukuriryayo akomeza abitangaza.

Kubera ko bahageze ku isaha ya saa Tanu z’ijoro, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu nibwo bwabagezeho mbere bwihutira kubashakira ibibatunga bigizwe n’imigati na Fanta.

Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu nibwo Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (HCR) watanze ibiribwa by’iminsi 15, ku baraye mu nkambi n’abari buharare iryo joro.

Impunzi z’Abakongomani ziri kwinjira mu Rwanda, ziganjemo cyane urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 25, abana n’abantu bakuze bacye. Bose baturutse mu duce twa Masisi, Ngongo, Kilolerwa, Mushaki, Nyamitaba na Mihamwe.

Bamwe muri izo mpunzi batangaje ko iwabo inyeshyamba ziri gufata abasore cyane cyane abanyeshuri, zikabajyana mu gisirikare ku ngufu.

Bavuga ko ari nayo mpamvu benshi bareka amashuri yabo bagahunga, gusa nta n’umwe muri bo wagaragayeho ko yakomeretse kuko imirwano itarakomera mu duce batuyemo.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho, mujye muvuga uko amakuru ari neza, kandi amazina muyandike neza. aho mwanditse ngo Mihabwe ni Bihambwe,Ngungu,

yanditse ku itariki ya: 30-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka