Imitungo y’abatuye ahazubakwa ikibuga cy’indege igiye gutangira kubarurwa

Imitungo y’abatuye ahazubakwa Ikibuga cy’ndege Mpuzamahanga cya Bugesera igiye kubarurwa, ariko ubuyobozi bugasaba amasosiyete yatsindiye iryo soko kuzirinda amarangautima mu gihe cyo kubarura imitungo y’abaturage.

Mu nama ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwagiranye n’ayo masosiyete atatu yatsindiye isoko ryo kubarura iyo mitungo, kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, Umuyobozi w’aka karere,, Louis Rwagaju, yabasabye kwirinda kubarura imitungo abaturage badafite no kwirinda kubitirira imitungo itari iyabo.

Yagize ati: “Mugomba kugira abakozi b’inyangamugayo, birinda kukora amakosa yagiye akorwa ahandi hagiye haba ibikorwa byo kubarura ibikorwa by’abaturage”.

Inama y’ubuyobozi bw’akarere yabuhuje n’abahagarariye amasosiyete atatu azakora ibarura ry’imitungo y’abaturage, kuri uyu wa Mbere.

Umwe mu bari bahagarariye ayo masosiyete, Kayumba Eudes, ukorera Studio Landmark Arch., yamaze impungenge avuga ko bafite abakozi babihuguriwe n’ibikoresho bihagije, bikiyongeraho ko ibyo bazakora bazagendera ku tegeko rya Leta rigena ibiciro by’ubutaka.

Ayo masosiyete yatsindiye iryo soko ni Brightly & Urbcon, Studio Landmark na Sirius, yari yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo gishinzwe indege za Gisivili tariki 26/04/2012.

Biteganyijwe ko icyo gikorwa cy’ibarura kizatangira tariki 10/5/2012.

Ikibuga cy’indege cya Bugesera kizubakwa mu bice byinshi

Iki kibuga cy’indege kizaba kiri mu bikomeye muri aka karere, biteganyijwe ko kizatangira gukora mu 2016, aho mu 2030 gishobora kuzaba cyakira miliyoni eshatu ku mwaka.

Kizubakwa mu bice bibiri, igice cya mbere kigizwe n’iyubakwa ry’umuhanda wa kilometero 4, 2 indege zikoresha zigiye kugwa cyangwa kuguruka.

Hazubakwa kandi n’inyubako z’ikibuga cy´indege, umunara wo gukurikirana indege mu kirere (air traffic control tower), ndetse n´uburyo bwo guhangana n´inkongi z´umuriro. Isoko ry’iki cyiciro rikaba rigipiganirwa.

Icyiciro cya kabiri kugeza ku cya kane bitarashyirwa ku isoko, giteganyijwemo imirimo yo kwagura ikibuga mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka