Imiryango itishoboye yo muri Karongi yahawe amatungo ku isabukuru ya FPR
Utugari twose tugize akarere ka Karongi twizihije isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe maze imiryango itishoboye ihabwa inka n’ihene mu birori byabaye tariki 25/11/2012.
Mu murenge wa Bwishyura hahuriye utugari tubili twa Kibuye na Kiniha abanyamuryango ba FPR batanga inka 13, esheshatu muri zo zigenerwa imiryango ifite ibibazo by’imirire mibi. Hanatanzwe ihene umunani.
Amatungo yatanzwe mu birori yaguzwe mu mafaranga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura, akaba ari muri bimwe byatumye umurenge wa Bwishyura uza ku isonga mu mihigo y’akarere ka Karongi.

Ibirori byitabiriwe ku buryo bushimishije n’abanyamuryango ku rwego rw’akarere ndetse n’abaturage b’utugari twombi twari twahuriye hamwe.
Uhagarariye FPR mu murenge wa Bwishyura, Nkurunziza JMV, wari umushyitsi mukuru yavuze ko ibigwi bya FPR atari ibya none kuva muri Nyakanga 1994 ihagarika Jenoside igahirika ingoma y’igitugu kugeza magingo aya ikiyoboye u Rwanda mu mucyo n’imiyoborere myiza.

Ibirori byasusurukijwe n’umuhanzi Edouce Irabizi wari umaze iminsi ibili muri Karongi, aho yari yaje mu gitaramo bise ‘Tukabyine Concert’, we n’abandi bahanzi nka J Polly, Young Grace n’abandi.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|