Imihanda yari yaradindiye igiye kubakwa
Imwe mu mihanda yari yaratinze kubakwa kuri ubu inama y’umushyikirano yanzuye ko yakwihutishwa nka Ngoma-Bugesera-Nyanza, Ngororero-Nyabihu hamwe na Cyanika –Musanze-Ngororero
Uretse iyi mihanda yo mu karere ka Ngororero Inama ya 13 y’umushyikirano yanasabye kubaka mu gihe kimwe umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza Uturere.

Abaturage n’abayobozi bo muri aka karere bavuga ko umwe mu myanzuro y’inama y’umushyikirano bishimiye cyane ari iyubakwa ry’umuhanda wa kaburimbo ufite ibilometero 2, uzava ku muhanda mukuru Ngororero-Nyabihu ukagera ku kigo nderabuzima no ku bitaro bya Kabaya.
Iki kibazo kikaba cyari gihangayikishije abaturage benshi bivuriza mu bigo nderabuzima 5 byo muri aka karere bigize ibitaro bya Kabaya ubihuza na Nyabihu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire mu murenge wa Kabaya nawe avuga ko bahoraga basabwa n’ubuyobozi bw’ibitaro kugira icyo bakora kuri uwo muhanda, kuko n’imodoka zabyo zishobora kwihanganira imihanda mibi ngo zihangirikira bikomeye.
Uretse uyu muhanda ugana ku bitaro bya Kabaya, umuhanda Cyanika –Musanze-Ngororero nawo ugomba gutunganywa bitarenze ukwezi kwa Kamena 2016 nk’uko byemejwe n’inama y’umushyikirano.
Uyu muhanda utegerejweho kwagura imihahiranire n’ubucuruzi by’aka karere nk’uko umuyobozi wako Ruboneza Gedeon abivuga.

Agira ati « Iyi mihanda yombi yagombaga gukorwa kuva mu myaka ibiri ishize. Twakoze inyigo ariko tubura amikoro yo kuyubaka ».
Ruboneza akomeza avuga ko uretse korohereza abagana ibitaro n’ikigonderabuzima bya Kabaya, umuhanda Cyanika-Musanze-Ngororero, uzafasha mu mihahiranire n’utundi turere ndetse n’igihugu cya Uganda.
Kubaka umuhanda ugana Kabaya bizanajyana no gusana ibice by’umuhanda wa kaburimbo ugana ku Kabaya uturuka mu karere ka Nyabihu.

Umuyobozi wa RTDA Guy Muhigirwa akaba aherutse gutangariza Kigali Today ko gusana ibyo bice bizarangirana n’ukwezi kwa Gashyantare 2016.
Uretse iyi mihanda yo mu karere ka Ngororero Inama ya 13 y’umushyikirano yanasabye kubaka mu gihe kimwe umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza n’indi mihanda ihuza uturere, aho Meya Ruboneza avuga ko bidashoboka ko byazageza ku yindi nama y’umushyikirano bitarakorwa kuko byasabwe na Perezida wa Repubulika.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu muhanda wa Mukamira-Ngororero ahobita mu Gasiza hateye impungenge kuko Hashobora no kuzagenda kandi hagatwara namazu y’abantu mwadufasha mukaturebera ubuyobozi bwa Akarere ka Nyabihu.Murakoze
Gisagara banze kuvuga igihe nyacyo cyo kubaha umuhanda wa kaburimbo! vuba (means; unknowntime)!!
Ni byiza turabishima ariko barebe nukuntu bakemura ikibazo cy’inzara cyibasiye amajyepfo n’uburasirazuba kdi bajyane ibikorwa bitanga akazi mu ntara aho kubirunda muri kigali. Kaburimbo muri Gisagara i SAVE irakenewe cyane.
ndashima inama yumushikirano arikose umuhanda Kayonza Rusumo ntibabonako wihutirwa ? reba accidents ziberamo kubera ko ari muto hananyuramo imodoka nini.
Nanjye ntyo, mu mushyikirano bavuze ibitaragezweho ntegereza ko bavuga umuhanda wa Huye-Nyaruguru (Kibeho) bari biyemeje ubushize ndaheba. Ndabona warabaye nka ya mabati.
ntimukansetse nibayubake vuba ndebe ubuse unuhanda huye-nyaruguru wemewe mu Umushyikirano wa 2012, HE akawemerera abaturage yabasuye 2013 ko kugeza nanubu ntikirakorwa nawo bazawibuke