Imigano ishobora gusimbura ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyatangiye gushyigikira gahunda yo guhinga ndetse no gukwirakwiza imigano ishobora kwifashishwa mu bwubatsi.
Abanyarwanda basanzwe bakora ibikoresho mu migano, ndetse n’abubatsi, bagaragaje akamaro k’imigano mu nama mpuzamahanga ku ikoreshwa ry’imigano ikoreshwa mu bwubatsi yabaye kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2023.
Muri iyi nama mpuzamahanga, hagaragajwe ubwoko bw’imigano yubakishwa ibyibuha cyane ku buryo ishobora kugera ku murambararo wa cm 20 cyangwa ukanazirenza, ubariye ku muzenguruko w’uruti rwayo.
Bene iyo migano ngo irakomera, ku buryo yakubaka inzu ishobora kumara imyaka 30, kugera no kuri 50, kandi ikaba ishobora kwifashishwa haba mu kuzamura inkuta no mu kubaka ibisenge, haba ku nzu zisanzwe ndetse no ku zigerekeranyije, nk’uko bisobanurwa na Jean Aimé Twagirimana, umwe mu babisobanuriwe akanagaragaza ko yabyumvise, cyane ko ubusanzwe akora ibikoresho binyuranye mu migano.
Agira ati “Imigano ishobora gusimbura ibyuma byifashishwa mu bwubatsi (fer à béton) mu kubaka fondasiyo z’inzu igerekeranyije ndetse n’amakorone kimwe n’inkuta zifataho dale hanyuma zikanifashishwa mu gukora igisenge n’inkuta.”
Akomeza agira ati “Imigano yasimbura fer à béton, yasimbura amatafari, yasimbura sima, mbese yasimbura ibitwahagiza turi kubishaka mu bwubatsi. Sinatinya kuvuga ko Umunyarwanda wese aramutse ahaye agaciro umugano, rwose twaba tuvuye ahantu hamwe tugiye ahandi.”
Pierre Célestin Nkundimana, nyuma yo gukurikira ibyagiye bikorwa mu bindi bihugu mu kubakisha imigano, yagize ati “Nkurikije uko nabibonye, kubakisha imigano ntabwo byaba bihenze. Mfite gahunda yo kuzayubakisha i Nyamagabe.”
Ikigo NIRDA, ari na cyo cyatangiye ubushakashatsi ku kubaka hifashishijwe imigano, ku nkunga y’u Bubiligi bicishijwe mu kigo Enabel, kirateganya guhinga bene ubu bwoko bw’imigano kuri hegitari eshatu, kikazanakora ku buryo ihingwa mu nkengero z’imigezi nk’uko bivugwa na Telesphore Mugwiza ushinzwe Ubushakashatsi ku iterambere ry’inganda muri NIRDA.
Agira ati “Abafatanyabikorwa batangiye gukora ingemwe z’iriya migano. Muri NIRDA tuzayitera kuri hegitari eshatu zizaba ari nk’icyitegererezo ku bahinzi. Tuzayiha n’abahinzi tuzakorana muri za Rubavu no mu tundi Turere. Turanateganya kuyihinga ku nzuzi no ku migezi.”
Nanone ariko, ngo ntabwo gahunda ihari ari ugusimbuza imigano ahari ibindi biti cyangwa ahahingwa imyaka nk’uko bivugwa na Richard Niyonshuti, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Agira ati “Ntabwo twasimbuza imigano ibiribwa. Nahoze mbwira abantu ko bashobora gutekereza ku kuyifashisha mu kwerekana imbago z’urugo cyangwa z’isambu y’umuntu.”
Bene iyi migano yifashishwa mu bwubatsi ngo ikura vuba ku buryo guhera ku myaka ine abantu bashobora kuyisarura hanyuma bakayifashisha, kandi ngo abari mu nzu yubakishije imigano ntabwo bakubitwa n’inkuba.
Uretse kuba yakunganira mu bwubatsi, yanafasha mu kurengera ibidukikije kuko uretse kuba imizi yayo irinda inkengero z’imigezi ntizitwarwe ikanafata ubutaka bwari gutwarwa n’isuri aho ihinze, kuyubakisha byatuma hari ibiti byari gusarurwa birekwa, ndetse n’amatafari ahiye yatumaga hatengurwa ibishanga hashakishwa ibumba akagabanuka.
Experts,Researchers,policymakers bamboo actors frm across the globe today gathered at @RwandaIndustry’s R&D Depart,@Huyedistrict in the International Forum on Bamboo for Construction to discuss&share knowledge&experiences on the use of #BambooInConstruction sector @EnabelinRwanda pic.twitter.com/yMeoFEWEN6
— NIRDA | Rwanda (@RwandaIndustry) November 16, 2023
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|