Imbuto Foundation yatangije icyumweru cyahariwe “Urukundo Nyakuri mu Rubyiruko”

Urubyiruko rurakangurirwa kwirinda gutwarwa n’irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina y’imburagihe ahubwo rukarangwa n’urukundo nyakuri kandi rufite intego; nk’uko byatangajwe mu itangizwa ry’icyumweru cy’Urukundo Nyakuri mu Rubyiruko (Week for True Love).

Iyi gahunda yateguwe n’Umuryango Imbuto Foundation igamije kumenyesha urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 no kurukangurira kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ibirori byo gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro byabereye mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Kilimbi, kuri Centre de Santé ya Karengera, tariki 31/01/2013.

Rucagu Boniface yasabye urubyiruko kurwanya rukuruzi iba mu mubiri wabo kugira ngo batsinde SIDA.
Rucagu Boniface yasabye urubyiruko kurwanya rukuruzi iba mu mubiri wabo kugira ngo batsinde SIDA.

Ubutumwa bwatangiwe muri ibi birori bwakanguriraga urubyiruko kurangwa n’umutima bakagira urukundo nyakuri rufite intego kandi bakamenya ko gukundana atari ugukora imibonano mpuzabitsina.

Mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 na 24 harangwamo abasore n’inkumi batemba itoto kandi akenshi bagatera ubwuzu ubarebye, ari bo bagereranywa n’imbuto zitoshye.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Imbuto Foundation, Murumunawabo Cecile wari uhagarariye Madame Jeannette Kagame yagejeje ku bari bateraniye i Kilimbi indamukanyo n’ubutumwa bwe bukangurira urubyiruko guhora rutemba itoto kandi rugaharanira kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu muryango nyarwanda.

Abayobozi ntibatinye imvura yagwaga, bifatanyije n'urubyiruko muri morale.
Abayobozi ntibatinye imvura yagwaga, bifatanyije n’urubyiruko muri morale.

Umutahira w’Intore mu Rwanda, Rucagu Boniface yasabye urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kurangwa n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda maze bakazishingiraho birinda irari ryo gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe kuko ari yo ntandaro yo kwandura virusi itera SIDA, ari na byo bihereza ku rupfu.

Mu rwego rwo gukomeza intambwe y’u Rwanda yo kuvanaho ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo, muri uyu mwaka biyemeje gushyira imbaraga mu kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA binyuze mu nsanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’Intore mu gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu Muryango Nyarwanda”.

Inzego zitandukanye zemeza ko ubu butumwa nibugurukanwa n’Intore buzagera ku Banyarwanda bose kandi bukabacengera kuko Intore hirya no hino ziba zifite ubumenyi bukwiriye kandi zikaba zikwira hose mu gihugu.

Imvura nyinshi yari yaguye ariko abantu benshi bari baje kumva ubutumwa bwo kurwanya SIDA.
Imvura nyinshi yari yaguye ariko abantu benshi bari baje kumva ubutumwa bwo kurwanya SIDA.

Mu ntambara yo gutsinda uru rugamba, Abanyarwanda bose bahamagarirwa guteza imbere indangagaciro z’umuco ndetse n’imyitwarire ya buri wese iharanira kurwanya ingeso y’ubusambanyi bakwanduriramo ndetse no kugera ku buryo bwo kwirinda iki cyorezo.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka