Ikiraro rusange cyabakemuriye ibibazo by’ifumbire no guteka

Abatuye mu Mudugudu wa Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi i Rwamagana ngo ikiraro rusange bororeramo cyabakemuriye ibibazo by’ifumbire no guteka.

Uwo mudugudu urimo ingo zigera ku 165 kandi hafi buri rugo muri uwo mudugudu rworoye inka. Izo nka zose zororerwa mu kiraro rusange kiwurimo, abawutuyemo bakavuga ko kuba ziri hamwe byabakemuriye ibibazo byinshi birimo icy’ifumbire no guteka.

Inka zose ziri mu kiraro iyo bagiye kuzigaburira bazigaburirira hamwe.
Inka zose ziri mu kiraro iyo bagiye kuzigaburira bazigaburirira hamwe.

Mukarutesi ati “Kera abantu bororaraga inka zitambagira ku gasozi, ya mase yakabaye ifumbire agatakara mu gasozi. None ubu iyo fumbire tuba tuyifite umuntu yafumbira imyaka ye akabona umusaruro ushimishije.”

Mukankubana Peace, na we yungamo, agira ati “Ducana kuri Biogaz bikatworohera kandi inka zibifitemo uruhare kuko ziduha amase dukoresha muri biogaz. Urahingura ucyererewe ugateka vuba vuba abana bagasubira ku ishuri bariye”

Uretse gukemura ibibazo by’ifumbire no guteka, icyo kiraro rusange ngo kinafite uruhare runini mu bumwe bw’abatuye muri uwo mudugudu. Iyo umuntu agize ikibazo gituma atabasha kugaburira inka ye bagenzi be ngo barayigaburira kandi buri wese akabikora nk’inshingano kuri we.

Mukankubana ati “Byaratworoheye kuko bitewe n’uko turi hamwe inka tuzigaburira hamwe, waba urwaye mugenzi wawe akagufasha kugaburira ya nka ntiyicwe n’inzara, twese turahuza nta kibazo dufite.”

Umurenge wa Muhazi ufite imidugudu ibiri y’icyitegererezo, uwa Ntebe n’uwa Kitazigurwa. Mu Mudugudu wa Ntebe, bo ntibarabona ikiraro rusange, ariko na bo ngo bazakibona mu minsi ya vuba nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, Hanyurwimfura Egide, abivuga.

Ati “Mu mudugudu wa Kitazigurwa ibikorwa byose by’iterambere byagezemo, mu mudugudu wa Ntebe ni ho tukiri kubaka ikiraro rusange n’ibindi bikorwa byose bikazagenda bigeramo uko iminsi iza.”
Ikiraro rusange cy’Umudugudu wa Kitazigurwa ngo kinatuma abaganga b’amatungo bakurikirana ubuzima bw’inka zose buri gihe, kuko ziba ziri hamwe bakazigeraho bitagoranye.

Bashima Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, kuko icyo kiraro ari kimwe mu bikorwa byinshi by’iterambere yabagejejeho nyuma yo kububakira uwo mudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka