Ijambo rya Prezida Kagame mu giterane cy’abayobozi bakuru b’igihugu tariki 13/01/2013

Mwaramutse neza kandi mwiriwe mwese! Mpereye ku byo Rutayisire yari amaze kuvuga, nasanze nta ibahasha iri aho nari nicaye, ubwo yumvise ko ubwo mbyisabiye agiye kumpa ibahasha zigera nko kw’ijana kandi ndashaka imwe gusa, irampagije irajyamo ibyo nshoboye byose…

Audio: Ijambo rya Prezida Kagame

Nagira ngo mbanze….mbashimire ubutumire, ariko cyane cyane gutegura neza ibyo mwadutumiyemo, twese kuza kwifatanya no gushobora gushimira ibyiza duhabwa, tugezwaho, cyangwa se dufatanya kugeraho. Ibyo ni byiza, kandi ni ngombwa ku bantu cyangwa se igihugu gishaka kugera kuri byinshi.

Iyo igihugu cyangwa abantu bashaka kugera kuri byinshi byiza, bagira n’umuco nyine ubibagezaho. Bagira ibikorwa; bagira umuco ubibagezaho. Ntabwo bipfa kuboneka gusa. Ngira ngo nabisubiramo, nkunze kubisubiramo na kenshi, gushima, gusenga, kubaha Imana ku mugaragaro ubwabyo, ntabwo biguha icyo wifuza. Hari byinshi bijyana nabyo. Ugomba kongeraho kubyikorera. Imana itanga ibyangombwa, ibindi ukabyigezaho.
Nagira ngo kandi ngitangira, nkomeze mbifurize umwaka mwiza wa 2013 dutangiye.

Ndagira ngo nshimire uwaduhaye ikiganiro, ubundi no mu bibazo abantu bavuze duhura nabyo n’iki, bamwe muri twe tugira amahirwe. Kenshi, nza hano gutanga ibiganiro, abambanjirije kuvuga, bamvugiye ibyo nashakaga kuvuga, ubwo bakaba banyohereje akazi rero, icyo nakora n’ukongeraho bikeya cyangwa se nkashimangira ibyavuzwe, nkabivuga wenda mu bundi buryo.

Perezida Kagame hamwe n'abayobozi bakuru ba Rwanda Leaders Fellowship.
Perezida Kagame hamwe n’abayobozi bakuru ba Rwanda Leaders Fellowship.

Kenshi ngira ngo na mbere mu bundi butumire, hari ubwo nigeze kubabwira ko hari ubwo Rutayisire yari yavuze, yasaga n’uwafashe kopi y’ijambo ryanjye, arayivuga kubera ko ibyo twari twateguye byasaga, ariko n’ubundi ni ko bikwiye kuko tuganisha hamwe.

Abanyarwanda bakoze nk’Abanyasingapore, u Rwanda rwahinduka nka Singapore

Urugero rwatanzwe rwa Singapore, ni urugero rwiza cyane rw’igitangaza. Kandi buriya, impamvu Singapore igomba kuba igeze aho igeze, ivuye aho yavuye tuzi, ikagera kuri ibi byinshi yashoboye kugeraho, nagira ngo mbabwire ko yakoze.

Ngira ngo ibyo nabanje kuvuga Singapore, Imana yahaye Singapore; Singapore ikora ibyo yagombaga gukora, bagera ku byo bagezeho. Ibyo yabahaye ni nk’ibyo iduha, cyangwa ni nk’ibyo yaduhaye. Ikinyuranyo kiba mu bantu niba bashobora gukora ibigomba gukorwa kugira ngo bagere ku byo bifuza.

Singapore yarahawe, Imana yarayihaye nk’uko iduha, irangije ikora ishingiye ku byo Imana yabahaye, bagera ku byo bifuza. Ni ko rero natwe twabigenza. Kandi uko twabigenza mvuga, ntabwo mbabwira ngo tube Singapore kuko ntidushobora kuba Singapore, turi u Rwanda, ariko dushobora kuba nka Singapore. Ni yo kinyuranyo (difference). Ntushobora kuba Singapore, cyangwa nka Singapore. Kandi, wakora nka Singapore cyangwa se Abanyasingapore uko bakora, washobora gukora nka bo ndetse wanashobora kuba nka bo.

Kuba nka bo bivuze ngo ushobora kuva aho uvuye, ukagera aho ushaka kujya nk’uko babigenje. Ni cyo tuba tuvuga, ni cyo kiba kivugwa iteka, iyo abantu batanga ingero nk’izo, zifite agaciro kanini.

Kandi principles (amahame) zavuzwe, amahame agenderwaho yakoreshwa, yumvikanye rwose nayo ahubwo nimugerageza kwibuka, murasanga ayo mahame kenshi tujya tuyaganira hagati yacu.

Ndumva atari bwo bwa mbere mwabyumvishe, musanzwe mubyumva ndetse na mwe ubwanyu musanzwe mubitangaho ingero, mubiganira hagati yanyu ku nzego zitandukanye. Twese tubiganira ku nzego zitandukanye.

Bamwe mu bitabiriye amasengesho.
Bamwe mu bitabiriye amasengesho.

Na none, icyangombwa, gishobora kubihuza tukabaho uko twifuza, tukagera ku byo tugomba kugeraho ni ibikorwa. Gukora icyo uzi, gukora icyo uvuga wemera kuko mu ikiganiro twahawe, ntabwo nshidikanya ko mutemera ko ibyo twabwiwe ari byo. Ni yo mpamvu mwakomaga mu mashyi kandi ni byo.

Ariko, twava aho turi gute kuva ku byo tuzi, kuva ku byo tubona ahandi, ibyo tubwirwa, tumva buri munsi, kugira ngo mu bikorwa byacu, ibyo byose bitugereho natwe. Ni ho ikinyuranyo kiri.

Gukorera hamwe ni byo bizateza imbere u Rwanda

Gukora na byo byavuzwe, byasubiwemo. Gukora neza: gukora nta gusigana, gukorera hamwe. Icyiza kikurimo ushoboye kikuzuzanya n’ikindi cyiza cy’undi ashoboye, gitandukanye n’icyawe, byose byashyirwa hamwe, igihugu akaba ari bwo cyunguka. Ni ko igihugu gitera imbere.

Ntabwo bizaba bihagije, kugira Ministiri umwe mwiza, kugira Ministiri w’Intebe muzima, kugira Inteko irimo abantu beza, bakora neza babiri cyangwa batatu, ntabwo bihagije. Buri wese agomba kugira umusanzu we, atanga, umusanzu muzima wubaka.

Ibi kandi si kubibasaba gusa. Numva ari inshigano mufite. Hari aho ugera kwinginga, gusaba, kugira gute…..; uzi kwingigira umuntu ikimufitiye akamaro, ikimufitiye inyungu? Wahora ubwira umuntu uti kugira ngo udasonza, bigenze utya, akirakaza ngo wongere usubiremo, abyumve neza ntabwo yabyumvise.

Kubwira umutu uti: “Iki ni cyo kiri mu mutekano wawe.” Udakeneye umutekano ni inde? Umuryango, udakeneye ko abana babo biga, ni uwuhe? Umuryango udakeneye ko abana babo bashobora kwivuza, ni uwuhe? Umuryango udakeneye kugaburira abana babo, ngo bagira ikibatunga, babeho neza, waba ari uwuhe muryango? Nicyo mvugira ko ari inshigano.

Ubwo mu nshingano z’abayobozi, harimo kwirirwa umuntu asobanura, yinginga, ahendahenda, akurikirana, kugira ngo ibintu bibe, ibyo n’ibyo, ibyo bigomba gukorwa, ku ruhande rwacu natwe ni inshigano yacu iyo, ntabwo twayitezukaho, ntabwo twayinyura uruhande, ni ko bimeze.

Umusenateri wo muri Amerika, James Inhofe, nawe yagize icyo abwira abitabiriye amasengesho. Iruhande rwe ni Rev. Antoine Rutayisire arimo gusemura.
Umusenateri wo muri Amerika, James Inhofe, nawe yagize icyo abwira abitabiriye amasengesho. Iruhande rwe ni Rev. Antoine Rutayisire arimo gusemura.

Ariko, no ku bantu, muri rusange, ni ko bikwiriye kumvikana. Ndetse no ku rwego rw’abayobozi, hari inzego zitandukanye, inshingano yenda zigenda ziremera ku buryo butandukanye, ariko inshingano iracyari inshingano, ugomba kumenya ko ugomba kuzuza ibyawe kuri rwa rwego uriho. Ugahora ari ho ushyize amaso ukavuga uti: “ Ariko ndakora ibyo nkwiriye kuba nkora, ese nduzuzanya n’undi nawe ufite ibindi akora, akwiriye kuba akora, mu neza y’igihugu cyacu twese?

Meze neza, undi atameze neza, umuturanyi wanjye atameze neza, na wa wundi wibwira ko ameze neza, bimugabanyiriza agaciro ko kuba yitwa ngo ameze neza.” Birabigabanya. Birabimanura.

Ni yo mpamvu rero twese aho tugomba kujya hamwe, ni kuzamuka. Twese uhereye ku wo hasi, nawe akagenda agira ibyo agomba kugeraho. Ni cyo cyangombwa.

Ibintu byiza byavuzwe, n’uko byashyizwe muri context y’Abanyafurika. Ni byiza rwose, yamfashije, kugira ngo abe yavuze ibyo dusanzwe tuvuga, ngira ngo kandi iyo bivuzwe, yanabivuze neza kurusha uko ahari bamwe muri twe dusanzwe tubivuga, yatanze ingero nyinshi nziza, kubisubiramo nabyo ni byiza, byibutsa ndetse abantu icyiza cy’uyu munsi, ni ko biduha amahirwe yo kubisubiramo, kwiyibutsa….

Abanyamahanga si bo Mana

Reka mbanze ntagirire ku bindi kenshi nabwo nkunze kuvuga cyangwa nigize kubabwira. Muribuka, umunsi umwe hano, nigize kubabwira ikindi kintu kivuga ngo: ‘si bo Mana’. Muracyibuka? Ndashaka kugisubiramo mu bundi buryo kuko nahuye kenshi na nyuma ya burya, nahuye n’igituma nakongera kubisumbiramo.

Ariko kubisubiramo, ntabwo ari gushaka kubivuga gusa, ahubwo ni gushaka ko murusheho kubyumva, ndetse n’ibikorwa byacu twese birusheho gushingira kuri iyo mpamvu, umuntu yabivuga atyo.

Ndahera no ku rugero na rwo rwavuzwe, abantu bareba iby’umwaka ushyize. Rwose navuze ko, Professor yongeye akabisubiramo. Abo dukorana, tubana, ukuntu bagabanyije cyangwa, bavuze ngo bahagaritse inkunga bateraga u Rwanda. Ku ruhande rumwe, bifite ingaruka, umuntu yanavuga ko bibabaje kuko icyo utihamagariye kandi utashakaga, iyo kikubayeho ntabwo wakwishima.

Mu by’ukuri, muri ibi by’ejo bundi, nari ndi muri Kenya, dusohotse mu nama twari turimo y’abaperezida b’ibihugu bya East Africa, umunyamakuru araza antega micro imbere yanjye, arambaza ati: “Ariko uravuga iki ko Abongereza baba bahagaritse imfashanyo?” Njye nta n’ubwo nari mbizi ko basohoye iryo tangazo ry’uko bayihagaritse, nari ntarabimenya, twari twiriwe mu nama guhera mugitondo kugeza…..ndamubwira nti: “….arambaza ati: ‘ ibyo mu karere urabivugaho iki?’, mwereka Perezida wa Uganda ndamubwira nti: ‘uriya niwe muyobozi (chairman) genda umubaze’. Aravuga ati: “ Icyo nabikubarizaga, ni imfashanyo yanyu Abongereza bahagaritse.”

Ndamubwira nti: “Ese ubu uragira ngo mbikubwireho iki?” Nti: “ Bayihagaritse, bayihagaritse, n’ubundi ko ari iyabo, se ko aribo bayiduhaga, none uragirango nkubwire ko nishimye? Kuko ntabwo byaba bivuze ko nishimye, kuko ntabwo ari njye wabisabye, ntabyo ari byo nashakaga.”

Amasengesho yasusurukijwe na korali Ambassadors.
Amasengesho yasusurukijwe na korali Ambassadors.

Ariko rero reka ngaruke kuri ngingo nyamukuru nshaka kuvuga. Ku rundi ruhande, ni bibi, ariko byihishemo ibyiza. Byihishemo ibyiza kuko biradufasha bamwe muri twebwe gukanguka. Tukamenya isi tubamo kandi n’ubwo duhora tuyibwirwa buri munsi twirengagiza kubera ko uzi guteta, iyo bavuga ngo yaratese, iyo avuze iki baramuha, icyo yifuje kikaboneka.

Abandi bagahora bikoreye umuzigo wawe……n’ibyo mpora mbabwira, ariko ubundi, mujya mwibwira ko, twebwe, Abanyarwanda nk’abanyagihugu, umuzigo wacu uzahora wikorewe n’abaturage b’ibindi bihugu kugeza ryari? Abaturage b’ibindi bihugu bazahora batwikoreye ku mitwe yabo kubera iki, kugeza ryari?

N’ubwo abayobozi b’ibyo bihugu babikora, bakabaha amafaranga y’abo bayobora, abaturage b’ibyo bihugu barangiza ariko bakaza bakabavanamo ibyishyura ibyo babahaye. Ariko ntibatware ibyo gusa byishyura ibyo babahaye, bagatwara n’agaciro kanyu mugasigara muri ubusa. Agaciro bakakabambura, mugasigara…..uzi ikintu bita ‘a shell’….ikintu kiri aho, ni nk’iki box kirimo ubusa imbere kiraho, ukarungurukamo ugasanga harimo ubusa, mugasigara ariko mumeze.

Nyuma yo guhagarika inkunga, Abanyarwanda barasabwa kuvuduka

Ku kintu cy’agaciro rero, icyo byari bivuze n’iki, ni ukuvuga ngo, iyo ya mfashanyo ibuze, tugomba kongera imbaraga, nk’ibyo wa mugabo Nyerere yigize kuvuga kera ati: “twebwe Abanyafurika, [Nyerere, abantu benshi baguma bavuga bande, abayobozi b’igitangaza, ntabwo Nyerere avugwa bihagije kandi yari umugabo kweli] ibihe turimo, aho abandi bashobora kwigendera buhoro kubera ko hari byinshi bagezeho, ati twe ni ukwiruka.”

Nta bwo twe twashobora kugenda buhoro nk’uko ibintu bisanzwe.
Ntidushobora kugenda, tugomba kwiruka. Ni cyo bivuze rero. Natwe niba twari dusanzwe twigendesha buhoro kubera ko dufite imfashanyo, bayihagaritse ubwo bivuze iki? Tugomba kwiruka, umuvuduko wo hejuru, wikubye inshuro ebyiri, eshatu kubera ko bya bindi byakwangizaga, kubera ko ari iby’ubusa utakoreye, byahagaze.

Keretse rero niba turi abantu bihebye, igihe nta watugobotse ngo agire icyo yatumarira, tukaba twiteguye kuvuga ngo reka twipfire. Ukarambya ukajya mu nguni nka hariya, ugategereza igihe uriburabire.
Ariko rero abantu bamera batyo na bo sinabumva, baba ari bwoko ki ubwo? Twaba turi Abanyarwanda ki ubwo? Twaba turi Banyarwanda ki……bagwa ku nzira bagategereza uza kubakuraho? Baba ari bantu ki? Twaba turi bantu ki?

Ni kuvuga rero ko ari ibyo, hari ibintu bibiri by’ingenzi nshaka kuvuga. Ni kuvuga ngo, hari ibyo tugomba kwanga, tukabyita kirazira ku bitureba. Kw’izina ryacu, mw’izina ryacu nk’Abanyarwanda, nk’abantu, nk’Abanyafurika, tukabyanga, tukavuga oya, ibi ntibyatubaho cyangwa ntibyatubamo.

Ni ho bihera. Ni ho Singapore yahereye, yo yanze gupfa, yanze kuba abantu bajya ku muhanda, haba nta muntu wo bakuraho,ngo bakagwa aho. Ni ho yahereye.

Perezida Kagame aganira na Prof.Vincent Chinedum Anigbogu (ibumoso) na Gedeon Rudahunga (Visi Perezida wa Rwanda Leaders Fellowship)
Perezida Kagame aganira na Prof.Vincent Chinedum Anigbogu (ibumoso) na Gedeon Rudahunga (Visi Perezida wa Rwanda Leaders Fellowship)

Hari ibintu tugomba kwanga. Ni ho bihera. Za principles (amahame) zose, izo watubwiye, nta n’imwe ishobora gukora, idahereye ku bantu bavuga ngo: “ibi turabyanze, inzira twaganamo ni iyi ngiyi gusa, ibisigaye…..
Icya kabiri rero mvuga, mu bisigaye ni ibikorwa. Kuvuga gusa ngo : “ Urabyanze”, ntabwo bihagije. Bijya bituma tugira impaka ku bantu benshi, Abanyafurika, ubwo natwe turimo, bikatubabaza, ngo abantu badusuzuguye, yantutse, yavuze ko tumeze gutya. Ni byo koko nta n’ubwo ukwiriye gusuzugurika.

Ariko, igisubizo cyiza ni ukwerekana ko udasuzuguritse. Ntabwo byandakaza ngo imbaraga zanjye zose zimarwe no kurakara ngo yavuze ngo meze ntya. Abamunzwe na ruswa bavuze ngo ndya ruswa, baratinyuka bakavuga ngo turi abamunzwe na ruswa. Erekana ko atari byo ni yo cya mbere wagombye gukora ni ko mbitekereza.

Mu by’ukuri, ugaragaze umuntu ukwita ko ufite icyo cyaha ko utagifite. Iyo utabikoze utyo, aho ni ho ibintu byinshi bipfira, abantu baragenda bakagira impaka, ubusugire bw’igihugu, ubusugire bw’igihugu, ubusugire bw’igihugu cyacu, batuvuze kandi tumeze dutya, n’uko bigahera mu busugire bw’igihugu. Ariko se, niba muri gihugu cyawe, ari ko umeze, bareke kukuvuga?

Uko tubana kuri iyi si, ni ibintu bya magirirane. Nta uwaho wenyine, nta gihugu kibaho cyonyine ndetse n’igihugu gikomeyecyaba Amerika, abashyitsi bari hano twarebaga. Bacyenera abandi. Ni bo bakomeye ku isi ariko bakenera abandi.

Rero, abantu bose baruzuzanya. Ntabwo rero, ku ruhande rwacu nk’Abanyarwanda cyangwa nk’Abanyafurika, twajya turakazwa nuko ngo batuvuze. Ikibanze, uwo bavuze ibitari byo, ntarakara ubundi uwamvuze uko ntari, ndajya kubabazwa n’iki? Niba kandi uko ndi mbizi neza. Nuvuga ko ndi umukene, umunsi ukurikira nzajya gusabiriza, ariko umufuka wanjye wuzuye amafaranga, ubwo nzajya kurakara ngo bavuze ngo ndi umukene? Oya, ndayafite koko, naba nyafite mu mufuka wanjye.

Ariko rero, kurakara bituma biba nabi, ushobora no kurakara ufite imari yawe, warangiza ukayikoresha nabi kugira ngo werekane ko udacyennye. Ariko icya ngombwa, ni ukugira ibyo twanga, ni ukugira amahame twemera, ikindi ni ugukora ibyerekana ko uko twifuza uko twishaka, uko tuvuga, ariko tumeze.

Rero, icyo nashakaga kuvuga, kimwe navugaga, Si bo Mana, ubwo mu minsi yashyize, twagize impaka, muri ibi byose turi kunyuramo, impaka hafi buri munsi, no ku bandi bayobozi bari hano, ku nzego zabo. Abantu bamwe, nzakuganira na bo, abantu babiri b’abayobozi bo mu bihigu byo hanze bikize tujya mu bintu byinshi byose twagombaga kuvuga.

U Rwanda ruzira ko kudakorerwamo

Nkababaza, ariko ikintu mudushakaho n’iki? U Rwanda, icyaha muturega n’iki? Abantu bagize bate? Kuko icyaha muturega, ntabwo ari icyaha kivuga ngo hari ibintu tutuzuza hano mu Rwanda. Niba ari amafaranga yanyu, mwaraje muracukumbura buri dolari ije mu Rwanda ikora icyo yaje gukora ntawuyatwara ngo ayashyire ahandi. Namwe mwaraje murabikurikirana, musanga ari byo. Nta n’ahandi mufite urugero nk’urw’u Rwanda.

Ikindi mushaka n’iki? Murajya kutubaza ibya Kongo kubera iki ? Ko Kongo ifite ba nyirayo, ndetse usibye ba nyirayo babanyekongo, hari namwe mwirirwa muyisahura muyikoramo ibyo muyikora. Ibyo mutubwira, mushaka kuturega tutakoze muri Kongo cyangwa se dukora, kuki mutabikora? Ko ari mwebwe mubifitemo n’inyungu? Ko ari mwe mwihaye gukemura ibibazo byo mu isi hose, kuki atari mwe mutajya kubyikemurira, twebwe muradushakaho iki?

Mbagira mu mateka, ya Kongo yo nzi yose, n’a’y’iki kibazo cy’ejo bundi aho cyavutse, mbereka aho cyavuye, uko cyatangiye n’uko cyakomeje kugeza n’uyu munsi. Ndabereka, mbaha evidence (gihamya), nkabaha ibimenyetso bifatika, nkabereka nti: “ ni mumbwire aho mubona u Rwanda hano ni hehe, usibye mwebwe ko ahubwo ari mwebwe murimo. Ndababaza nti: “ Nimumbwire, mwagiye gushyiraho iriya MOUNUSCO, ziriya ngabo ya UN, mwishyurira miliyari n’igice z’amadolari buri mwaka. Ubu imaze kuba imyaka cumi n’ingahe. Ubwo ni miliyari zigera hafi makumyabiri.

Ndababwira nti ariko mwebwe, muri bantu ki? Umuntu yaguma atanga amafaranga, nta kintu kivamo ku rundi ruhande, agakomeza ntagire ubwo ahagara ngo avuge ati: Ni gute wasohora amafaranga ku busa ntigire impungenge ko ntacyo akugezaho?”

Naravuze nti: “ Niba muvuga ko mwiyemeje gukemura ikibazo, mwabigezeho?; mwaratsinzwe? Niba ari byo ni gute u Rwanda rwinjizwa muri iryo hurizo? Kuko ari amaramuko yabo.” Twebwe nk’u Rwanda, ni inshingano zacu ubundi buryo kandi twagerageje kugishakira umuti n’Abanyekongo ubwabo.

Nyuma yo kugira izo mpaka zose, mbereka ngo ntabwo numva ukuntu abanyekongo bananirwa gutunganya igihugu cyabo ku bwabo, namwe kunanirwa kubafasha kugitunganya kandi muhora muvuga ko ari cyo mukora, ntabwo mwabihindura ikibazo cy’u Rwanda.

Usibye n’ibyo ngibyo, nimumbwire aho bihuriye n’imfashanyo mwahaga u Rwanda bifasha abaturage b’u Rwanda. Ubu murahana abaturage b’u Rwanda bagize bate? Ndavuga wenda mushobora kuvuga ngo Kagame, Perezida w’u Rwanda agomba kuba hari ibintu yanyuze hasi agakora, yaba ari njye muza mukabibaza.

Umwana w’u Rwanda, uruhinja nti : “Kandi mwarangiza mukatubeshya ko muri abantu beza bashaka…..bakunda ubuzima bw’abantu.” Icyo muriho mukora ni nko kuvuga ngo, ubwo hari ibibazo muri Kongo, bigera ku bantu kubera n’ubutegetsi bw’aho, ariko kuki tutabigira no mu Rwanda ahubwo?

Amasengeso yayobowe na Rev. Antoine Rutayisire.
Amasengeso yayobowe na Rev. Antoine Rutayisire.

Nimureke twongereho n’u Rwanda; u Rwanda ruraho, rwigize igitangaza, rurakemura ibibazo byarwo nabo bagomba kudukenera.
Ubwo nkibivuga ntyo, rwose ngira ngo nari nabibonye ataranabivuga, abantu barambwira ngo, ubwo nasobanuye….rwose, nyuma yo kubira icyuya, ngo ariko urabizi, ibyo uvuga ni byo, turabyumva. Ubwo ngiye kuzira ko ibyo mvuga ubyumva? Ngo ariko…….ngo erega Abanyarwanda…..ni nko kuvuga ngo, babivuze mu rurimi rw’ikinyamahanga, ndimo ndashaka kubisobanura neza mu Kinyarwanda, ngo rega nti mwumva. Turababwira ntimwumva. Ni nko tubabwira uko tubashyaka, ntabwo mutwumva, ntabwo mumera nk’uko tubashyaka.

Rwose, baratinyutse barabimbwira batyo, bashobewe ibindi bansobanurira, twagize impaka. Ngo ntabwo mwumva, ni nko kuvuga ngo muri ba banyafurika umuntu avuga mugasubiza. Rwose, ibyo najyaga mbyumva kera, simbyemere. Kera, najyaga numva ngo buriya ibyo twazize no mu gihe cy’ubukoloni ngo, Abanyarwanda bagira agasuzuguro, ngo uramubwira akabaza ngo, kuki?

Ibyo namwe mwajyaga mubyumva? Yego, njye narabyumvaga, rero biracyari ho n’ubu, nahuye na byo ejo bundi. Ngo muravuga, umuntu araza akavuga, namwe mukavuga. Batyo. Biva kuri Kongo, biva ku mfashanyo, biva ku byo baturega, biba oya, umuntu aravuga mukamusubiza gute? Ndababwira nti: “Noneho ni byo, ndakumvise rwose, kuko najyaga nshakisha impamvu, ariko noneho ndayumvise usibye ko nari nsanzwe nyizi ariko, nangaga kuyemera.

Najyaga nanga kuyemera ko yaba ari yo, kubera ko sinumva aho yaba ishingiye. Ndababwira nti: “Rero, nka bya bindi bavugaga ngo, igituma tubayeho cyangwa igituma tugomba kubaho, dushobora no kugipfira.”

Ndamubwira nti: “ Muri make, ndabanza mpere ku bya hafi, mbone kujya ku kure, aho kwicwa no kukwemera, nzicwa no kutakwemera. Reka mbereke, hari no gupfa nabi, mu kubemera, kurusha mukutabemera. Ababemeye bose, ngo babakurikire baramye, cyangwa ngo babakurikire nk’Imana, urwo bapfuye murarubona muraruzi.

Ikindi, ndababwira nti: “ ariko reka noneho mbabwire, mbabwize ukuri noneho murusheho kumererwa nabi, mbasubiriramo bya bindi.” Ndababwira nti: “ Ariko mwebwe, wowe madam, na we kanaka, muri bande? Muri bene nde? Mwebwe, mufite……ni iki kibaha uburenganzira ?

Aho muturuka, ubuhugu bwanyu na bwo butoya, usibye ko n’amahirwe mwagize, bumwe mwabubatse kubera…….muzi imibu, imibu hari ubwo irya umuntu ukabona yuzuye amaraso igaturika, ndavuga mwaraje mumnyunyuza Afurika muragenda, murabyibuha none nyuma yo kubyibuha kubera Afurika murakata muragaruka, mutangira kubwira abantu gutyo..”

Prezida Kagame nta muntu azasenga uretse Imana

Ariko mwebwe, muba Imana gute ko muri abantu nkanjye? Mwebwe muza kumbwira abantu ibintu nk’ibi gute? Ndakuyoboka gute? Kumbwira ngo nkuyoboke? Ndakuyobokamo nde? Njyewe nzi Imana gusa!

Abandi bose tubana hano ku isi, abo iburasirazuba, iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru, abo hagati nakwita mugenzi wanjye gusa. Tushobora kumvikana tugakorana, ariko ibyo kuza kumbwira; kumpagara hejuru umbwira ngo………oya, nzi Imana yanjye. Ntabwo dufite izindi mana ku isi.

Dushobora kuganira; dushobora kujya impaka; ushobora kuba uvuga ukuri; dushobora kuvuga ibinyoma, nshobora kwibeshya uramutse ubyerekanye nzemera ibyo umbwira; dushobora gukora ibintu byose; dushobora no kukirwanira ariko ntushobora kumpatira icyiza kuri njye.

Mu gihe cyose nzaba ndi muri uyu mwanya, ntushobora kuhatira abaturage banjye icyiza. Abazansimbura nibabibonamo ubwenge bazemera gukora ibyo aba bantu bashaka, biratureba, birabareba.

Ariko, ku bwa njye, Abanyarwanda bari hano, twebwe Abanyarwanda, ndashaka kwumva Abanyafurika bazi Imana imwe ibiremwa nk’abo bibigiraho imana. Ariko babikora buri munsi, babigerageza buri munsi, ikintu kibi ni uko Abanyafurika kugeza uyu munsi bakibyemera; babyemera nta kintu na kimwe babajije. Ibyo ni byo bituma Afurika imera uko imeze uyu munsi.

Minisitiri muri Perezidanse, Venantia Tugireyezu, avuga muri make ku byigishijwe.
Minisitiri muri Perezidanse, Venantia Tugireyezu, avuga muri make ku byigishijwe.

Ni yo mpamvu turi aho turi. Ni yo mpamvu dukennye. Ariko ntabyo mubona ngira ngo iyo ubona ukuntu abantu bitwa ngo baduha imfashanyo, ukuntu bagaraguza Abanyafurika agati, kandi ugasanga Abanyafurika baranyuzwe n’ako kavuyo …….uje wese, arabagira atyo bakagenda.

Bose, ugasanga abayobozi, nkatwe ndetse bayobora ibihugu, bayobora abantu babo, barita abandi bayobozi bagenzi babo bo mu bihugu bikize ba Papa, Papa!!! Ba Papa, mudutabare, ubwo kandi baratabaza abo ba Papa, kuza kubakiza abantu babo bakwiriye kuba bategeka. Si n’ikibazo kivutse hanze y’igihugu…yego?

Umuyobozi w’abaturage usaba inkunga yo hanze kugira ngo arwanye abaturage be. Yego…. bitekereze; tekereza abo bayobozi baramya aho gushima Imana uko bari no kuba uko bari. Bitekereze; tekereza ukuntu wakwitwara gutyo niba byemewe kuri wowe.

Ugasanga nyine, batugiyemo, ukabona abantu bataye umutwe barazengerezwa, bakabigisha kwangana, kwanga abo bari bo, hari ukwangana, urabona ngo barateraryanisha abantu, ngo barabateranyije….
Oya bakakwigisha no kwiyanga, nawe ukiyanga, ukitesha agaciro, ukibona ko ntacyo ushoboye, ukabona ko uwo ari we uzakubeshyaho, bakakwigisha kwanga igihugu cyawe, bakakwigisha kwanga abayobozi bawe, bakagushyiramo ibintu………ariko mwagiye munahindukira mukababaza muti ariko uturuka he? Uri uwahe? Iwanyu mubigenza mute?

Abavuga ubwisanzure ni bo babubuza Abanyarwanda

Bakaza ngo mu Rwanda, nta bwisanzure. Ubwisanzure se, ubundi baba bakwemereye ko ubugira? Ni bo bambere babuza u Rwanda ubwisanzure. Iyo uri aho uhagaze hejuru y’umunyarwanda, utamureka ngo ahitemo icyo ashyaka, ngo akore icyo ashyaka, wajya kurega undi gute uvuga ngo Abanyarwanda ntibafite ubwisanzure.
Ntibafite ubwisanzure kubera ko ari ko ubabwira niko bakwiriye kubyumva. Kubera ko adakora nk’ibyo ushaka, nta bwisanzure afite. Ariko uri inde? Uri inde, ujya guhitiramo Umunyarwanda uko akwiriye kuba cyangwa icyo akwiriye kuba akora? Iwanyu uguhitiramo ni nde? Ujya kujya kubwira abantu bo hanze muri ibi bihugu, uturuka hanze ujya kubabwira ngo nimgire mutya, uyu muntu ntabwo ariwe mukwiriye guhitamo kuba abayobora, ibi ntabwo aribyo mukwiriye gukora, ni inde, bo babikorerwa nande?

Isomo navanyemo, niba hari abatabyemerega nkanjye, ko hahnze hano haba abantu bakora batyo, ubu rwose maze kubyemera, wahura n’ikintu kabiri, gatatu, kane, ugakomeza wanga kucyemera, ntuba ufite ikibazo? Ubu nsigaye mbyemera, ariko rero, kubyemera kwabyo, ni kugira ngo gusa, noneho, menye neza koko, ikibazo duhanganye nacyo. Iyo uzi ikibazo ukitegura kugikemura kirakemuka.

Ese n’ubu, n’uyu munsi kuba tutabona imfashanyo, tumeze neza kurusha ikindi gihe cyose u Rwanda rwabayeho. Rwose n’iyo bibaye bityo uko twamera na nyuma y’aha; uko tumeze, aho tugeze, kuraruta uko twigezekubaho mu buzima bw’u Rwanda.

Rero, ibi ndabivugira ntya, ndabisumbiramo kugira ngo iyi giterane cyo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) kandi kireba abayobozi gikwiriye kumvikana. Kandi, bihera mu bayobozi ubwabo batumvise iki kibazo, u Rwanda ruzaba rufite ibibazo nyine ku Banyarwanda, kuko Abanyarwanda n’ubwo ari bo bishingiraho ariko abayobozi ni ngombwa kugira ngo abe ari bo biheraho. Ni bo ba mbere.

Rero, bagenzi banjye, muzange kunyurwa n’ubusa. Unyurwa n’ubusa, aba ubusa, ahinduka ubusa. Iyo wemeye kunyurwa n’ubusa, ikintu cyose ukakemera kikaza, buriya rwose kaba kabaye. Wemera kunyurwa n’ubusa, ukaba ubusa. Bityo rero, n’iwacu hano, Singapore aho yavuye n’aho yageze twabwirwaga, ntabwo ari kurota, natwe twava aho turi tukagera aho dushaka byose ni abantu.

Ni abantu ariko nyine batekereza ukuntu, bafite umuco umeze ukuntu, hari ya discipline (imyifatire) bavuze, discipline mu muryango ni ngombwa. Discipline ni yo ituma abantu bakorana, bakorera hamwe bakoresha ibishoboka byose, bakagera ku cyo bifuza. Discipline muri society kandi ni icyo iberaho cyavuzwe.

Ubereyeho iki? Ubereyeho gusa bugacya, bukira, igihe cyawe kigashyira ukagenda? Ni ko abantu babaho? Ntabwo bishoboka ko ari ko byamera. Rero, bya bindi twavugaga, ntimuzemere ko hari abantu bababera Imana, nta bantu b’Imana ku bandi. Ntibibaho, kirazira.

Icyigishwa cy'umunsi cyatanzwe na Prof. Vincent Chinedum Anigbogu. Iruhande rwe ni Barbara Vastrose Umuhoza asemura.
Icyigishwa cy’umunsi cyatanzwe na Prof. Vincent Chinedum Anigbogu. Iruhande rwe ni Barbara Vastrose Umuhoza asemura.

Abantu barabana, barakorana, barahahirana, baruzuzanya, ariko, bya bindi rero bahoze batubwira bya kwera n’iby’igitambo, ntibibe amagambo gusa, tubishire mu bikorwa kuri buri rwego bwa muntu, buri muntu afite gukora ikintu kizima, afite uko yakwitanga mu byo ashoboye kwuzuza inshingano ye, dufite no ukuntu twakuzuzanya, muri kwa gutunganya, muri bwa butungane bw’ibintu ku rwego rushoboka rw’abantu.

Ngira ngo rero ndabashyimiye cyane, nimuntumira iteka, nishimiye kuza kubana namwe. Kandi n’ubundi murantumira mu nshingano zanjye, ntabwo rero nabinyura iruhande, ahubwo nzajya mbikoresha nk’amahirwe yo kuza kubabwira; kubabwira se byo byananira? Wenda nanirwa kubahindura………ariko ntabwo nanirwa kubabwira uko ntekereza, ushaka kubyumva ko byaba bifite akamaro akabyumva, utabishatse ubwo afite ibindi akurikiza, ubwo ni ko bigenda. Murakoze cyane rero.

Ibitekerezo   ( 4 )

Dushime Imana dufite Prezida mwiza uhesha agaciro u Rwanda kandi warenze imitekerereze ya Baba Papa mudutabare.

baba yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

from the communication i hard, which was given by the Nigerian Prof. he said "Great men do not fear to be criticized" i continued to be a courageous & brave man by airing out my mind.(they did not begin bcoz they are great, but they became great bcoz they began),(sibo mana). We(Rwandans) started the journey of our destination and we shall reach regardless of the obstacles we are likely to encounter.those are words of two great Rwandan men who share a sense of greatness and self-reliance but differ in status. long live Rwanda Long live H.E P. Kagame

Kasangwa musisi Goeffrey yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

turashimira abayobozi b’igihugu cyacu kubera ko bubaha Imana ishobora byose.

Emma yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Iri jambo rya Perezida Kagame ni ryiza cyane niba hari uburyo buhoraho mwajya mukoresha kugirango muridutangarize byaba ari akarusho.

Kigali Today mukomereze aho kandi Imana ihe imigisha ibyo mukora byose.

Uko mbibona yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka