Iherezo ry’inzira: Gutegura iterabwoba, Guhakana Jenoside,... Uko Rusesabagina yifatiye amahanga imyaka n’imyaniko

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Radio Ijwi rya America (VOA) Eddie Rwema cyashyizwe ahagaragara ku itariki 4 Gashyantare 2016, umunyapolitike wifata ‘nk’intwari’ yabereye inganzo filime ‘Hotel Rwanda’ Paul Rusesabagina, yatangaje ku mugaragaro ko yinjiye muri politike ndetse ko we n’udutsiko twishyize hamwe batazigera bagoheka batarahirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa Mbere
Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa Mbere

Muri icyo kiganiro cyafatiwe i Washington DC, aho yagombaga gukusanya inkunga muri urwo rugamba, yavuze ko bari “ku marembo y’u Rwanda kandi ko bidatinze bari hafi kwinjira bakabohora Abanyarwanda, bakava mu maboko ya (RPF-Inkotanyi)”.

Ntibyatinze kuko muri Kamena 2018, agatsiko k’abarwanyi biyise National Liberation Forces (NLF/FNL), kashyizweho n’umutwe witwa Movement for Democratic Change (MRCD), iki kikaba ihuriro ry’imitwe ya politike ryashinzwe na Rusesabagina afatanyije na Faustin Twagiramungu wigeze kuba Minisitirie w’Intebe mu Rwanda, n’abandi, batangiye kugaba ibitero mu Rwanda mu Ntara y’Amajyefo binjiriye mu Burundi.

Muri Nyakanga 2018, uwari umuvugizi wa FNL Callixte Nsabimana, mu mashusho ya video kuri Youtube, yagaragaye avuga ku mugaragaro ko bacengeye mu Rwanda kandi ko bamaze gufata ibirindiro muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe no mu bindi bice by’u Rwanda, ari naho bateganyaga gutegurira ibitero byo guhirika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ibitero bya mbere babigabye mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru Intara y’Amajyepfo, bica abaturage babiri bakomeretse batatu.

Nk’uko byemejwe na Police y’u Rwanda icyo gihe, mu bakomeretse harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Vincent Nsengiyumva watwikiwe imodoka, abandi baturage benshi bararashwe abandi batemeshwa imihoro mu ijoro ry’icyo gitero.

Abo bacengezi bagerageje no kugaba igitero ku nyubako ya Sacco ya Nyabimata, ariko basubizwa inyuma n’ingabo z’u Rwanda.

Banagabye igitero mu rusisiro (centre) rw’ubucuruzi rwa Rumenero basahura ibicuruzwa byinshi n’ibiribwa mu maduka y’abaturage.

Ku itariki 10 Kamena 2018, na bwo bari bagabye ikindi gitero mu Kagari ka Mukunge, Umurenge wa Ngera muri Nyaruguru bakomeretse abaturage, basahura n’ibicuruzwa byinshi mu gasantere k’ubucuruzi.

Rusesabagina agezwa ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura
Rusesabagina agezwa ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura

Igitero giheruka cy’inyeshyamba za FNL ni icyo mu Ukuboza 2018, ubwo zinjiraga mu Rwanda na none zinyuze mu Burundi, zigatega imodoka z’abagenzi eshatu mu Ishyamba rya Nyungwe, zicamo benshi abandi barakomereka bikomeye.

Nyuma baje gusubizwa inyuma n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse zibasohora mu Ishyamba rya Nyungwe ari na ko inyeshyamba zigenda zitakaza abantu n’ibikoresho muri iyo mirwano; kugeza ubwo Ishyamba rya Nyungwe ryongeye kuba nyabagerwa n’ibikorwa by’ubukerarugendo birasubukurwa.

Kwemera uruhare

Aho yakoreraga muri Leta Zunze Ubumwe za AmeriKa (USA), Rusesabagina wamamaye kubera filime ‘Hotel Rwanda’ ishingiye ku binyoma bye, yiyemereye ubwe ko ari we wateguye ibyo bitero ndetse agaragara no mu biganiro bitandukanye by’amashusho (video) ahamya ko ari we uri inyuma y’ibitero byose byahitanye abaturage batari bake bigakomeretse abandi benshi mu Rwanda.

Muri kimwe muri ibyo biganiro, Rusesabagina yaragize ati “Kuva muri Nyakanga 2018, FLN yatangije urugamba rwo kubohora Abanyarwanda, kugeza ubu muri 2019, turasabwa gushyiramo imbaraga tukihutisha urugamba rwo kwibohora. Abanyarwanda ntibagishoboye kwihanganira ubugome n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi dukorerwa n’ubuyobozi bwa RPF,”

“Igihe kirageze ngo dukoreshe uburyo bwose bushoboka tukazana impinduka mu Rwanda. Niba uburyo bwose bwa politike twagerageje bwaranze, iki ni igihe cyo gukoresha uburyo bwa nyuma bushoboka”, aha Rusesabagina yashakaga kuvuga uburyo bwo gukoresha intwaro.

Rusesabagina yakomeje agira ati “Nzakomeza kwitanga uko nshoboye ntere inkunga urubyiruko rwacu”, aha yavugaga inyeshyamba za FNL avuga ko zirwanya ‘ingabo za Kagame’ kugira ngo zibohore Abanyarwanda – nk’uko yabyivugiye mu magambo ye.

Rusesabagina ati “Nk’Abanyarwanda, tugomba kumva ko ubu ari bwo buryo bwonyine bwo kuzana impinduka mu gihugu. Ni yo mpamvu mpamagarira Abanyarwanda bose, imitwe n’amashyirahamwe ya politike yose, gushyigikira uru rubyiruko rw’abasore n’inkumi bafashe iya mbere muri uru rugamba n’ubukangurambaga”.

Hashize amezi make Rusesabagina avuze ayo magambo, uwari umuvugizi wa FNL Nsabimana yatawe muri yombi yoherezwa mu Rwanda mu mpera za Mata 2019, ashyikirizwa ubutabera ku byaha by’uruhurirane 16 ashinjwa, birimo iterabwoba n’ubugambanyi. Urubanza rwe na n’ubu ruracyaburanishwa.

Mu biganiro byinshi yagiye atanga ahantu hatandukanye, Rusesabagina ntiyigeze yemera ko Nsabimana yatawe muri yombi, kandi yari yaracakiriwe mu birwa bya Comores/Comoros.

Ni byo Rusesabagina yavuze muri aya magambo, ati “Icyo nababwira ni uko ‘Sankara’ ameze neza kandi ari ahantu hatekanye. Azajya ahagaragara igihe nikigera”. Aha Rusesabagina yari mu kiganiro na VOA ku itariki 22 Mata, ubwo yemezaga ko FLN iri ku butaka bw’u Rwanda kandi ko izahaguma kugeza ivanyeho ubuyobozi buriho.

Ku itariki 30 Mata hashize icyumweru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wariho icyo gihe, Dr. Richard Sezibera, yemeje ko Nsabimana ari mu Rwanda kandi ko agomba gushyikirizwa ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze.

Nsabimana Callixte yafashwe muri Mata 2019
Nsabimana Callixte yafashwe muri Mata 2019

Gutabwa muri yombi no koherezwa mu Rwanda kwa Nsabimana, byahungabanyije bidasubirwaho imitwe yitwara gisirikare n’abarwanya u Rwanda bakorera mu mahanga, mu gihe leta y’u Rwanda na yo yari imaze gufata icyemezo cyo guta muri yombi no kugeza mu butabera uwo ari we wese ufite umugambi wo kwica Abanyarwanda no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Mu Ugushyingo 2019, nyuma y’ibindi bitero byagabwe ku Rwanda mu Ukwakira k’uwo mwaka mu Turere twa Musanze na Burera bigahitana abaturage 14, Perezida Paul Kagame yaburiye umuntu uwo ari we wese uzishora mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, avuga ko uzabifatirwamo azabiryozwa ku rwego rwo hejuru.

Ubwo yari mu muhango wo kurahiza Abaminisitiri bashya muri Guverinoma n’abayobozi bashya muri RDF, Perezida Kagame yaragize ati “Tugiye kuzamura igiciro ku muntu uwo ari we wese wifuza kuduhungabanyiriza umutekano”.

Kagame yarongeye ati “Bazabiryozwa ku buryo buhanitse by’umwihariko abo bose bashaka guhungabanya igihugu cyacu, igiciro kigiye kuba kinini cyane, ni ukuri pe. Ndabibabwiye, kandi nzi neza ko mwumva neza icyo nshaka kuvuga”.

Gutabwa muri yombi

Amakuru yageze kuri Kigali Today aravuga ko urupapuro rwo guta muri yombi Rusesabagina binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol), rwasohotse muri Werurwe 2019. Ni rumwe mu mpapuro zirindwi (7) zatanzwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda zisaba guta muri yombi abayobozi b’udutsiko tw’iterabwoba dukorera mu karere, by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo (DRC).

Icyo gihe, Umuyobozi Mukuru wa Police (IGP) Dan Munyuza yemeje ko u Rwanda rurimo gukorana na Interpol mu gushakisha no guta muri yombi bamwe mu bantu bari inyuma y’ibitero byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wariho icyo gihe, Jean Bosco Mutangana, yemeje ko u Rwanda rwatanze impapuro zirindwi zibasabira gutabwa muri yombi, ariko ntiyigeze atangaza amazina yabo, kuko byari kubangamira iperereza ryakorwaga.

Amakuru ya mbere yabonetse yavugaga ko Rusesabagina, umuyobozi wa MRCD/FLN na Kayumba Nyamwasa, wemejwe nk’umuyobozi w’icyiswe ‘P5 Coalition’ muri raporo y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, bombi bari mu bashakishwaga.

Rusesabagina (ibumoso) ari kumwe na Faustin Twagiramugu
Rusesabagina (ibumoso) ari kumwe na Faustin Twagiramugu

P5 ni ihuriro ry’imitwe ya politike itanu (5) irimo uwitwa Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces Démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI), Socialist Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI) na Rwanda National Congress (RNC) iyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Nsabimana na we yari mu bashakishwaga, ndetse aza gufatwa yoherezwa mu Rwanda muri Mata 2019.

Ifatwa rya Rusesabagina, igihirahiro muri bagenzi be

Nyuma y’uko umuvugizi wa FLN/NLF Nsabimana atawe muri yombi, Rusesabagina ku itariki 1 Gicurasi 2019, yavuze ko gutabwa muri yombi k’umuvugizi w’abarwanyi be bitaciye intege umugambi wabo. Ntibiteye kabiri na we (Rusesabagina) aba yisanze i Kigali, aho ndetse bitegerejwe ko bombi bashobora kuzahurira mu cyumba kimwe cy’urukiko.

Kuwa mbere Tariki 31 Kanama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ni bwo rwerekanye akanya gato Rusesabagina w’imyaka 66 imbere y’itangazamakuru, RIB isobanura ko yatawe muri yombi binyuze mu bufatanye mpuzamahanga, ariko ntiyavuze ibihugu byagize uruhare mu gufatwa kwe.

RIB yasobanuye ko “Rusesabagina akekwaho gushinga, kuyobora, gutera inkunga no kwifatanya n’udutsiko tw’abagizi ba nabi b’abahezanguni bakora iterabwoba barimo MRCD na PDR-Ihumure, bakorera mu bice bitandukanye by’akarere no mu mahanga”.

RIB kandi yavuze ko Rusesabagina yashakishwaga n’ubutabera mpuzamahanga, akaba agomba gushyikirizwa ubucamanza ku byaha ashinjwa birimo iterabwoba, guteza inkongi y’umuriro, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda badafite intwaro ku butaka bw’u Rwanda, birimo ibyabereye i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018, no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB Dr. Thierry Murangira, yavuze ko ibihugu byagize uruhare mu guta muri yombi Rusesabagina amazina yabyo adashobora gutangazwa ubu ku bw’impamvu z’iperereza rikirimo gukorwa.

Umuvugizi w'umusigire wa RIB Dr Thierry Murangira
Umuvugizi w’umusigire wa RIB Dr Thierry Murangira

Dr. Murangira ati “Icyo twavuga kugeza ubu ni uko uwo ari we wese ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda atazigera aca mu rihumye ubutabera. Bazakomeza bafatwe no mu bihe biri imbere. Dufite ubushobozi n’ubushake bwo kubikora dufatanyije n’amahanga kubera ko nta gihugu na kimwe gishobora gushyigikira ubwicanyi bukorerwa abaturage b’ikindi gihugu. Ntawe ushobora kwica Abanyarwanda ngo birangirire aho”.

Gutabwa muri yombi kwa Nsabimana kwatunguye benshi, ariko ifatwa rya Rusesabagina ryo ni agahebuzo; dore ko na bagenzi be ba hafi cyane nka Twagiramungu batazi uko byagenze. Ibihugu byinshi n’imijyi byaravuzwe, ariko nta muntu n’umwe - yewe n’umuhungu we Trésor Rusesabagina - , ntazi uko byagenze.

Mu butumwa burebure yanyuje kuri Facebook, Trésor Rusesabagina yatabarije se n’ubwoba bwinshi, ariko ntiyasobanura aho yaba yaraherereye cyangwa icyo yari arimo gukora ubwo yatabwaga muri yombi.

Twagiramungu, inkoramutima ya Rusesabagina, mu kiganiro n’itangazamakuru na we yavuze ko atigeze amenya igihe n’ahantu Rusesabagina yazindukiye, asobanura ko ashobora kuba wenda yari yagiye muri gahunda ze bwite zidafite aho zihuriye n’ibikorwa by’imitwe yabo ya politike.

Hagati aho ariko Twagiramungu yemeje ko hari undi muntu wamuhaye amakuru avuga ko Rusesabagina yari yakoreye urugendo muri Afurika, ariko ngo ntiyabashije kumenya igihugu yagiyemo n’impamvu. Twagiramungu yavuze ko mu mezi atandatu ashize, Rusesabagina yarari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko anemeza ko yari arimo gukorwaho iperereza mu Bubiligi nk’igihugu yigeze kubamo.

Aganira na BBC, Twagiramungu yaragize ati “Icyo nababwira ni ibirebana n’ibyabereye mu Bubiligi. Hari abantu baje baturutse mu Rwanda muri RIB baza guhata ibibazo Rusesabagina. Icyo gihe banasatse inzu ye ariko ntibamuta muri yombi”.

Muri icyo kiganiro na BBC, Twagiramungu yavuze uburyo yabonaga ko Rusesabagina yari agiye gutabwa muri yombi ariko ntibyabaho kubera ko yari afite ubwenegihugu bw’Ababiligi.

Twagiramungu ndetse yavuze ko nyuma yaho ngo amaze kubona ko batamutaye muri yombi, yibajije ko iperereza na ryo ryari rirangiriye aho. Ibi kandi ngo byabaye mu mezi arindwi (7) ashize nk’uko yabyemeje.

Mu majwi byumvikana ko ari ay’abambari ba Rusesabagina akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, harimo abavuga ko gutabwa muri yombi kwe ari nko gukubitwa n’inkuba kuko batigeze babitekereza habe na mba, dore ko n’abamuteraga inkunga, abamushyigikiye n’abo bakorana bose nta n’umwe wamenye uko byagenze.

Kwifatira Abanyaburayi

Abasesenguzi bavuga ko Rusesabagina yamaze imyaka hafi 20 yifatira amahanga abeshya ko ari ‘intwari’ yatabaye Abatutsi barenga 1,200 kuri Hotel des Mille Collines, aho yakoraga nk’umuyobozi w’abakozi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi (1994), hashingiwe kuri filime y’ikinyoma ya ‘Hotel Rwanda’ yakinwe mu izina rye muri 2004, batitaye ku byavugwaga n’abarokotse Jenoside babeshyuzaga ishingiro ry’iyo nkuru.

Tom Ndahiro, umushakashatsi akaba n’umusesenguzi kuri Jenoside, avuga ko Rusesabagina yifatiye amahanga igihe kirekire abasha kuyobya uburari abamuteraga inkunga ntibigera na rimwe bamenya ibindi bikorwa yari ashyizeho umutima, ahubwo bakomeza kumubona nk’umuturage usanzwe wabashije gutabara amagana y’abahigwaga.

Tom Ndahiro ati “Bamaze igihe kinini baranze kwemera ko Rusesabagina ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na yo yamugize icyamamare ayikoresha mu magambo yavugaga n’ibikorwa yakoraga. Ni ibintu byagaragariraga buri wese. Yabikoze ku mugaragaro bose barebera, ntihagira n’umwe ugerageza kubimuryoza,”

“Igiteye urujijo kurusha ibindi ni ukubona Rusesabagina yariyemereye ku mugaragaro ko arwanya ubuyobozi bwemewe bw’u Rwanda, ndetse akemera ko ari we uri inyuma y’ibitero byitwaje intwaro byahitanye abaturage b’inzirakarengane mu Karere ka Nyaruguru, benshi bikabasiga nta ngingo, ariko agakomeza kwifatira amahanga na yo akomeza kumubonamo intwari”.

Ndahiro avuga ko cyari ikibazo cy’igihe gusa kugira ngo u Rwanda n’amahanga azi agaciro k’ubutabera, bahagurikire Rusesabagina kugira ngo aryozwe ibyo yakoze, kandi asigeho gukomeza kwidegembya nk’uko yari amaze imyaka yidegembya.

Ibinyoma bya Rusesabagina byanamuhesheje ibihembo bitandukanye kubera uruhare yagize muri filime ya ‘Hotel Rwanda’, birimo Umudari w’Ubwigenge utangwa na Perezida wa USA ‘Presidential Medal of Freedom’ yambitswe na Perezida George W. Bush muri 2005.

Ibi ariko ntibyamubujije kunengwa imyaka irahita indi irataha kubera kugoreka amateka, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batahwemye kugaragaza uburyo yiyitiriye ibikorwa by’ubutwari atigeze akora.

Igitabo cyamuritswe muri 2015 na Edouard Kayihura, umwe mu barokokeye muri Hotel des Mille Collines, ni cyo cyashyize hanze ibinyoma bya Rusesabagina, kigaragaza ubuhamya bw’abarokotse bemeza ko Rusesabagina atari umuyobozi mukuru wa hoteli nk’uko bivugwa muri ‘Hotel Rwanda’, ndetse ko yishyuzaga abantu babaga bahahungiye.

Muri icyo gitabo, abatangabuhamya basobanuye uburyo utarabashaga kwishyura Rusesabagina, yajugunywaga hanze aho abicanyi b’interahamwe n’abasirikare batagira ingano babaga bategeye Abatutsi.

Rusesabagina yabashije kujijisha amahanga imyaka n'imyaniko
Rusesabagina yabashije kujijisha amahanga imyaka n’imyaniko

Icyo gitabo cya Edouard Kayihura yise “Inside the Hotel Rwanda: The Surprising True Story…and Why It Matters Today” ugenekereje mu Kinyarwanda: Imbere muri Hoteli Rwanda: Inkuru y’Ukuri Itangaje…n’impamvu ari ikibazo uyu munsi, gisobanura byimbitse ibikorwa bitavugwa muri filime ‘Hotel Rwanda’, uburyo Rusesabagina yafatiranaga abantu babaga bari mu kaga bahunga abicanyi bamaraga abantu mu mihanda, mu ngo n’aho babasangaga bihishe.

Inkuru ziri mu gitabo cya Kayihura zemezwa n’akaga abarokokeye kuri Mille Collines bahuye na ko, barimo ndetse n’abantu bari bakomeye nka Bernard Makuza waje kuba Minisitiri w’Intebe, Ambasaderi Wellars Gasamagera na nyakwigendera Bertin Makuza wari umucuruzi; abo bose muri 2011 bamaganiye kure inkuru ya Rusesabagina.

Umusesenguzi Tom Ndahiro avuga ko kuba Rusesabagina agiye kugezwa imbere y’ubutabera ari amahirwe yari ategerejwe kuva kera, kugira ngo ibinyoma bye bishyirwe ku mugaragaro nyuma y’imyaka hafi 20, bityo ikirura cyari kimaze imyaka hafi 20 kiyambitse uruhu rw’intama, isura yacyo nyayo ijye ahagaragara.

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutseho reka mbabwire abazungu bakunda ikinyoma nigute nwahimba rusesabagina yabaye maneja wa millikorine barangiza bakavugako yarokoye abantu muli millikorine ikigaragara isi tulimo iyobowe ninikinyoma cya shitani tuve kubazungu kuko ntamahoro bazana usibye kutubibamo urwango nkurugero ababirigi berekanye ifomu Rusesabagina yujuje asaba ubuhunzi mwakumirwa icyambere bamutegeka ko aharabika Reta Yu Rwanda avugeko Ari reta yabicanyi ko yahigwaga rero murimake byose byose abazungu babigiramo uruhare ntibifuriza ibyiza Africa Kandi nibo njiji zambere zibaho kuko nabo bizabagaruka murakoze

Man power yanditse ku itariki ya: 2-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka