Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe kandi ntizahinduka

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iratangaza ko Leta yafashe umwanzuro wo kongera igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka, bitarenze itariki ya 31 Mutarama 2023, aho kuba iya 31 Ukuboza 2023.

Uzziel Ndagijimana Minisitiri w'imari n'igenamigambi
Uzziel Ndagijimana Minisitiri w’imari n’igenamigambi

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana asobanura kandi ko imisoro ku butaka ikomeza kuguma uko iri, kubera ko icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora ubushobozi bw’abaturage.

Yongeraho ko hanakubitiyeho intambara yo muri Ukraine n’u Burusiya bigatuma nyuma yo guhashya Covid-19, ibiciro ku masoko bizamuka cyane na byo Leta ikaba yarabirebyeho igasanga itakurikiza itegeko rishya ry’umusoro ku butaka, ari na yo mpamvu yabaye igumishijeho imisoro isanzwe.

Agira ati, “Nyuma yo gukomeza gusunika ishyirwa mu bikorwa ry’iteka rya minisitiri w’imari rishyiraho imisoro y’ubutaka, izo ngaruka zose zatumye dufata umwanzuro wo gukomeza gusora asanzwe, kandi abaturage bazarushaho kubyishimira”.

Yongeraho ati, “Leta yorohereje abaturage ngo bagumane ibiciro byari bisanzwe mu myaka ibiri ishize, Leta yanongereyeho ukundi kwezi kugeza mu kwezi kwa Mutarama 2023 abaturage basora amafaranga asanzwe, kuko ubundi umusoro ku butaka wagombaga kwishyurwa bitarenze Ukwakira 2022”.

Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe
Igihe cyo kwishyura imisoro ku butaka cyongerewe

Avuga ko kuba umusoro wigizwayo kubera ibibazo bitandukanye birimo n’icyorezo cya Covid-19 bitavuze ko waguma uko uri kuko umusoro ari wo nkingi y’iterambere rirambye kandi ko ibintu nibisubira mu buryo neza iteka rya Minisitiri rizashyirwa mu bikorwa.

Umusoro ku mutungo utimukanwa w’ubutaka ugena ko umuntu ufite inzu mu butaka bwagenewe guturaho, yishyura amahoro agenwa n’Inama Njyanama z’uturere bitewe n’imiterere y’ikibanza n’agaciro k’ahantu.

Uwo musoro kandi uteganya ko umuntu ufite inzu yo guturamo atayisorera, ariko iyo bigaragara ko afite izindi nzu zikodeshwa zo azisorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mutubwire ese umuntu kwishyura umuntu Ashobora gutuma umuntu akamusorera umusoro wubutaka aramutse utabonetse uwo bwanditseho.ariko akaba afite irangamuntuye?

Alex yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Mutubwire ese iyo umuntu atadecalaye ubutaka acibwa amande angana ate ?harabo byaciyeho.murakoze

Alex yanditse ku itariki ya: 31-01-2023  →  Musubize

Hey,Mwatubariza niba ntakintu ministeri yakemura ikibazo cy’ubutaka bwagiye bibura ibyangombwa muburyo budasobanutse wenda hifashishijwe amakuru y’inzego z’ibanze ko harubwo namwe baba basaziye mubutaka bwabo ntabyangombwa kubera akenshi amananiza y’umuntu runaka kunwinyungu yitwaje ko itegeko ariko ribiteganya kdi mubyukuri budasobanutse ko ubwo butaka bifite amakimbirane?

Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 15-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka