Ifu y’igikoma yari igenewe abana yiherewe abasaza n’abakecuru

Abafite abana biga mu marerero yo ku rwego rw’imidugudu igize umurenge wa Remera (ECDs) mu Karere ka Musanze, baranenga bamwe mu bayakuriye batanze ifu yari igenewe abana bitanyuze mu mucyo, kuko hari aho bayihaye abatari ku rutonde.

Ni ifu y’igikoma itangwa n’umushinga ‘Twiyubake’, igahabwa abana bari munsi y’imyaka itanu bari mu marerero.

Umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today, yagize ati “Bamwe muri twe duhuje ikibazo cy’uko tutigeze duhabwa ifu y’igikoma yari igenewe abana bacu.

Njye ubwanjye banyanditse ku rutonde rwari ruriho ababyeyi b’abana biga mu marerero, nta n’ubwo bigeze bambwira impamvu ntayihawe. Kubona hari abana bamwe bayihawe abandi ntibayibone, n’abayihawe batayikwiye, tubona ari akarengane n’igikomere abana bacu bafite cyo kuba bararobanuwe mu bandi”.

Muri uyu Murenge wa Remera habarirwa amarerero 83 yo ku rwego rw’imidugudu, yiyongeraho andi atanu yo ku rwego rw’utugari.

Yose hamwe uko ari 88, ahuriyemo abana basaga 1,400 bari munsi y’imyaka itanu. Muri aba bana nibura buri umwe yari agenewe ibiro bitanu by’ifu yatanzwe n’umushinga ‘Twiyubake’.

Mu bo ababyeyi b’abo bana batunga agatoki hari bamwe mu bakuriye amarerero, aho banemeza ko muri abo bari bashinzwe kuyitanga hari abayihaye abo mu miryango yabo.

Undi mubyeyi ati “Hari abayihaye ba sebukwe, ba nyirabukwe n’abandi bo mu miryango yabo batari ku rutonde batanafite abana bato. Twe hano iyo fu twahisemo kuyita ’shisha musaza nawe mukecuru’, kuko hari abayihawe bakuze, bikavutsa bamwe mu bana amahirwe yo kunywa icyo gikoma cyuzuye intungamubiri.”

“Twifuza kandi ko mu gihe hari gahunda nk’izo ziba zigenewe abaturage, ababishinzwe bakagombye kujya bakoresha uko bashoboye bikanyura mu mucyo, ho kubigabiza ba rusahurira mu nduru”.

Hari abamaze iminsi birirwa ku biro by’Umurenge, basaba guhabwa ibisobanuro by’icyo ifu yagombaga guhabwa abana babo yakoreshejwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Twiringiyimana Edouard, yabwiye Kigali Today ko “Ibijyanye no gutanga iyi fu abaturage babyakiriye mu buryo butandukanye, aho bamwe bibwiye ko igenewe abana bose bo mu murenge.

Avuga ko hari n’abavuga ko batayihawe nyamara bafite abana babanje kwiga mu marerero nyuma baza kwimukira mu mashuri abanza, hakaba n’abigeze kwiga muri ayo marerero baza kuyavamo burundu; bakumva ko kubera ko ari imfashanyo yabonetse byanga bikunda bagomba kuyihabwa.

Ni ikibazo muri rusange turimo gukurikirana kugira ngo tumenye koko niba hari uwaba yarayihawe atabikwiye n’uwayitanze mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yagombaga kugenderwaho babiryozwe”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nubwo muri iki gihe abana batakitabira amarerero kubera icyorezo cya Covid-19, ubwo hazafatwa icyemezo cyo kongera kuyafungura, ababyeyi basabwa gufasha abana kuyitabira nta zindi nyungu bategereje, zitari ukuba bahakura uburere, kurinda abana kwandagara n’ubuzererezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abaturage iyo babonye infashanyo barabeshya Kandi bagirana amashari.
Uwari agenewe ifu wese yarayihawe abandi Ni ubusambo bazanye bashaka gutwara ibyo batagenewe no guharabika Umurenge

Sekamana john yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ibyumuyobozi avuze bitandukanye nibyo abaturage bavuze kuko bavugaga ko bari ku rutonde ariko batayihawe. Ntawavanyemo umwana we wigeze ajya kubaza. Nabari ku rutonde

Aimable yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Bye nari ndiyo ibyo gitifu avuze Niko bimezekuko ababyeyi basobanuriwe neza ko ifu igenewe abana Bari mu marerero ariko Banga kubyumva bitewe na ba midugudu bamwe bababwiye kubyanga.
Abari kuri gahundabose barahawe abasigaye ntibyabarebaga

Sekamana john yanditse ku itariki ya: 27-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka