"Icyumba cy’Abakobwa" nk’igisubizo ku biga muri UNILAK

Mu rwego rwo gusoza ibikorwa byahariwe ukwezi k’umugore, muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventiste ya Kigali (UNILAK), batashye ku mugaragaro icyumba cy’abakobwa.

Iki “cyumba cy’abakobwa” ni inzu yahariwe gufasha abagore n’abakobwa b’abanyeshuri ku buryo bayijyamo nk’ahantu ho kwihererera no gukemura ibibazo by’umwihariko bahura na byo bishingiye ku miterere ya gikobwa.

Icyumba cy'abakobwa cyashyiriweho gufasha abagore n'abakobwa mu bihe bidasanzwe byabo.
Icyumba cy’abakobwa cyashyiriweho gufasha abagore n’abakobwa mu bihe bidasanzwe byabo.

Muri byo harimo ibijyanye no kwitunganya mu gihe cy’imihango ngarukakwezi, kuharuhukira by’akanya gato ndetse bakahunguranira ibitekerezo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Umuyobozi wa UNILAK Wungirije ushinzwe Amasomo, Dr. Veronique Tumusabyimana, yashishikarije abakobwa n’abagore bo muri UNILAK kujya bitabira ibikorwa bitandukanye bateganyirijwe mu cyuma cy’abakobwa kugira ngo barusheho kwiga neza kandi batabangamiwe mu mibereho yabo.

Uyu muyobozi yabasabye kwirinda inda zitateganyijwe kuko zigira ingaruka mbi mui myigire no ku cyerekezo cyabo, kandi asaba abanyeshuri kujya bifashisha icyo cyumba bungurana inama ku cyateza imbere igihugu.

Dr. Veronique Tumusabyimana, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri UNILAK.
Dr. Veronique Tumusabyimana, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri UNILAK.

Abanyeshuri b’abakobwa ba UNILAK bavuze ko ari ibyishimo kubona iki cyumba kuko kizabafasha mu guhugurana ku buzima bw’imyororokere.

Mukeshimana Fatina ushinzwe Uburinganire mu muryango w’abanyeshuri ba UNILAK (UNILAKSU) yagize ati “Ni ibyishimo kuri twe, kuko tuzifashisha iki cyumba mu buzima bwacu bwa buri munsi, haba ku bijyanye n’imyororokere ndetse n’inyigisho mbonezamubano zikenerwa mu buzima bwa buri munsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, ubwo yifatanyaga n’abagize umuryango wa UNILAK tariki 31 Werurwe 2016, yasabye abanyeshuri kwiga cyane no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa hirya no hino mu miryango.

Abakobwa n'abagore bo muri UNILAK ni bo bari biganje mu muhango wo gutaha icyumba cyabo.
Abakobwa n’abagore bo muri UNILAK ni bo bari biganje mu muhango wo gutaha icyumba cyabo.

Icyumba cy’umukobwa ni umwe mu mihigo y’Intagamburuzwamumihigo (izina ry’Intore) za UNILAK, zagiranye n’Ubuyobozi bw’ Itorero ry’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bravo Intagamburuzwamumihigo, bravo kuzirikana abakobwa bacu. Mbega uburyo ari ingenzi kubona ahantu ho kuruhukira, Isuku bwite no kujya inama ku myororokere? Ubwo twizere kubona abazubaka ingo nziza zihamye cyane ko umuryango ari ishingiro ry’iterambere ry’igihugu. Bravo UNILAK, no gutanga icyumba cyiza nkuko kigaragara, kirasobanutse.

etienne yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka