Icyo amategeko avuga ku bagaragaza imyitwarire idasanzwe igihe basezerana mu Murenge

Nyuma y’uko hagiye hagaragara imyitwarire idasanzwe iranga bamwe mu bageni basezerana mu murenge bakanga kumvira ibyo basabwa gusoma bikubiye mu isezerano ndetse abandi bakagaragara basa n’abatebya kandi bafashe ku idarapo ry’igihugu Kigali Today yabakusanyirije amakuru avuga ku myitwarire ikwiriye kuranga abagiye gusezerana imbere y’amategeko.

Abageni basezerana bakwiye kubahiriza amategeko
Abageni basezerana bakwiye kubahiriza amategeko

Mwumvaneza Didas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yatanze urugero kuri bamwe mu bageni bagiye bagaragaza imyitwarire idasanzwe kuri videwo zanyuze ku mbuga nkoranyambaga basuzugura bamwe mu bari kubasezeranya ubwo babasabaga gusubiramo amazeserano yabaga yasomwe nabi ndetse avuga no ku mugabo wagaragaye ubwo umugore we yari afashe ku idarapo ry’igihugu atangiye gukora indahiro agasa n’urogoya iyo gahunda akabaza umugore we niba atazajya amurebera muri terefone ko ari imyitwarire mibi imbere y’amategeko.

Gitifu Mwumvaneza avuga ko ubundi abageni bigishwa iminsi 7 ku mategeko mbonezamubano ndetse no ku masezerano y’abashyingiranywe ateganywa n’itegeko bagahitamo ayo bazasezerana nyuma bakarangwa mu gihe cy’iminsi 21.

Ati “ Nanjye narabibonye bicicikana ku mbuga nkoranyambaga mbona ko bariya bageni batitwaye neza imbere y’abantu babaherekeje mu muhango wo gushyingiranwa ndetse buriya ntawatinya kuvuga ko bagaragaje ikinyabupfura gike kuko ubundi ntibikwiye ko bitwara kuriya mu buyobozi ndetse n’imiryango yabo”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa avuga ko ubundi ibendera ry’igihugu badakwiye kurikiniraho cyangwa kurikoreraho ibindi bintu bitari indahiro.

Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu nk’uko ryahinduwe kugeza ubu N° 42/2018 tariki 13/08/2018.

Ingingo ya 29 y’iri tegeko ivuga ko : Gusuzugura ibendera cyangwa ibimenyetso biranga ubwigenge Umuntu wese, ku mugaragaro kandi abigambiriye, usuzugura, upfobya, ukuraho, wonona cyangwa wandagaza ibendera, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano”.

Ingingo ya 30: Gukoresha ibendera ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko Umuntu wese ukoresha, abigambiriye, ibendera ry’Igihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.”

Abageni babanza kwibutswa no kwigishwa ibyo baje gukora mbere yo kurahira
Abageni babanza kwibutswa no kwigishwa ibyo baje gukora mbere yo kurahira

Gitifu avuga ko Abashyingiranwa imbere y’amategeko iyo batazi gusoma haba hari umuntu ubasomera bagasubiramo indahiro y’ukuri.

Kuba hari uwakora ibintu binyuranye n’indahiro kandi afashe ku idarapo ry’igihugu aba akoze ikosa yahanirwa n’amategeko.

Atanga inama ku bageni baba bagiye gusezerana imbere y’amategeko kujya bubahiriza ibyo basabwa kugira ngo birinde kugwa mu makosa yabakururira ibihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuri abagenini cyangwa nabaindi nibubahe ibirango byigihugu birinde ibihano

felecien yanditse ku itariki ya: 7-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka