Ibyuka bituruka muri Nyiragongo bigira ingaruka ku buzima - Impuguke

Abaturage batuye mu turere turimo kubonekamo ibyuka bituruka mu kirunga cya Nyiragongo, barasabwa kurushaho kwambara agapfukamunwa neza birinda ko ibyo byuka bibinjiramo kuko bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Ikirunga kirekura ibyuka bihumanya
Ikirunga kirekura ibyuka bihumanya

Kigali Today ivugana n’impuguke mu birebana n’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero akaba n’umukozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr. Menelas Nkeshimana, avuga ko hari ibintu birimo gutumuka kandi birimo kugira ingaruka ku buzima bw’abantu.

Agira ati "Biraryana mu maso abantu bakibyiringira. Hari abasanganywe indwara nka Asima batangiye kugira ibibazo mu guhumeka nabi kubera ikirunga cyarutse. Ubu ni cyo gihe cyo kwibutsa abantu ko kwambara agapfukamunwa ari ngombwa cyane. Babishyiremo ingufu, birinde ingaruka z’igihe gito ariko banirinda ingaruka z’igihe kirekire".

Kwambara agapfukamunwa mu Rwanda bisanzwe bikorwa mu kwirinda Covid-19, ariko i Rubavu kukambara birimo kurinda imyuka yangiza ibihaha".

Dr. Nkeshimana avuga ko iyo mikungugu yireka mu bihaha bikaba byazamo inkovu, indwara zikunze gufata abantu bari ahantu hari ibintu bitumuka nk’abajya mu buvumo.

Ati "Bibagiraho ingaruka bigatuma ubushobozi bw’ibihaha bugenda bugabanuka. Uwarembye cyane ni wawundi ujya kuri oxygen ubuzima bwe bwose. Abaturage rero kwambara agapfukamunwa bagomba kubiha agaciro, ingaruka zigaragara bakazirinda ntibishyire mu byago kandi hari uburyo bwo kubyirinda nko kwambara agapfukamunwa neza".

Akomeza avuga ko abadashobora kubona agapfukamunwa hari ubuyobozi bubegereye kandi bwiteguye kubafasha.

Ati "Icyangombwa ni imyumvire, nibabanze bumve ko bagomba kwambara agapfukamunwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo, batakambara kuko umuyobozi yabivuze, kugura agapfukamunwa ka 500 no kujya kuri oxygen imyaka 20 urumva igihenze ni ikihe?"

Uretse guhumeka imyuka iva mu kirunga cya Nyiragongo cyarutse iba irimo uburozi, Dr. Menelas Nkeshimana ahamagarira abantu kwirinda kurya imboga n’imbuto zitaronze neza n’amazi meza. Gusa avuga ko hataramenyekana uburyo ikirere cyanduyemo ngo hafatwe ingamba.

Inzego zitandukanye ziri mu Karere ka Rubavu mu kureba uburyo abaturage bahuye n’imitingito bafashwa.

Ikigo cy’igihugu gyita ku bidukikije (REMA) kirimo gufata ibipimo kugira ngo cyerekane ikigero amazi, ibimera n’ikirere byahumanyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka