Ibyo ukwiriye kwitondera ku mashanyarazi mu nzu yawe
Uko u Rwanda rugenda rukataza mu iterambere, ni nako amashanyarazi agezwa henshi no kuri benshi, haba mu mijyi ndetse no mu byaro. Ubu, ingo zisaga 68.2% zifite amashanyarazi, ndetse inyinshi muri zo zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

N’ubwo amashanyarazi adufasha mu buzima bwa buri munsi, ni ngombwa kwitondera imikoreshereze yayo, kuko iyo akoreshejwe nabi ashobora guteza impanuka zikomeye zirimo inkongi, kwangirika kw’ibikoresho byifashishwa mu ngo ndetse no mu kazi, gukomereka ndetse n’urupfu.
Ni ngombwa kwitondera ibikoresho wifashisha ushyira amashanyarazi mu nzu (installation) birimo insinga, amatara n’ibijyana na yo, aho bacomeka (prise/socket), ndetse ukanagenzura uburyo ashyizwe mu nzu yawe, bikaba bikozwe n’umuhanga ubizobereye. Ni ngombwa kandi gukoresha ibikoresho bifite ubuziranenge ku buryo bidashyuha ngo bibe byateza inkongi mu gihe nta bwirinzi buhagije buhari.
Igihe ushaka gushyira amashanyarazi mu nzu (installation)
Ibikoresho byifashishwa mu gushyira amashanyarazi mu nzu biri ukwinshi ndetse biboneka henshi mu maduka acuruza ibikoresho by’ubwubatsi. Igihe ugiye kugura insinga cyangwa ibindi bikoresho, ugomba kugenzura ko uguze ibyujuje ubuziranenge ku buryo bitazashyuha ngo bishye.
Insinga zo mu nzu ziba zizengurutswe n’igikoba cya pulasitike. Iyo urutsinga rutujuje ubuziranenge rurashyuha, byakomeza cya gikoba kigashonga kigashya, maze bigatuma intsinga zihura zigatanga ibishashi. Icyo gihe aho zinyura hose umuriro utangira kwaka. Akenshi rero usanga insinga zinyura hejuru, ibizigize bihita bifatwa maze abantu bakisanga inzu yose yafashwe.
Ikindi cy’ingenzi rero, igihe cyose ugiye gushyira amashanyarazi mu nzu yawe ugomba kwifashisha abatekinisiye b’inzobere bafite ubumenyi n’ubunararibonye, ku buryo uba wizeye neza ubuziranenge bw’ibyo bagukorera. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura inzego zimwe z’imirimo Ifitiye igihugu akamaro (RURA) gisohora urutonde rw’abatekinisiye bafite impushya zerekana ko bafite ubumenyi n’ubuhanga bwo gushyira amashanyarazi mu nzu.

Igihe kandi usanzwe ufite amashanyarazi iwawe, ni byiza kugenzura ko nta rutsinga rwangiritse cyangwa se n’ibindi bikoresho byayo kugira ngo ubisimbure hakiri kare bitarateza impanuka.
Kwitwararika imikoreshereze y’amashanyarazi
Igihe ufite amashanyarazi iwawe ucomeka ibikoresho bitandukanye, ugomba kwitondera kugenzura ko ibyo ucomeka bimeze neza. Byaba ipasi, ishyiga ry’amashanyarazi (cuisinière), radiyo, televiziyo, firigo n’ibindi bitandukanye, bigomba kuba bikora neza.
Ibikoresho by’amashanyarazi kandi bicomekwa gusa igihe birimo gukoreshwa, byaba bidakoreshwa bigacomokorwa. Nta mpamvu yo gusiga ipasi icometse kandi utarimo gutera imyenda, kuko ishobora gushyuha igatwika ibyo iteretseho. Ni kimwe na radio na televiziyo, cyangwa sharijeri (charger) ya telefoni. Icyo utarimo gukoresha cyose, ni ngombwa kugicomokora.
Ugomba kandi kwirinda gucomeka ibintu byinshi cyane ahantu hamwe. Ugasanga kuri purize (prise/socket) imwe ucometseho ipasi, radio, televiziyo, firigo n’ibindi byinshi. Ibi bishobora gutuma aho bicometse hashyuha hakaba hagurumana.
Ni ngombwa cyane kurinda abana bato gukora aho bacomekera (muri prise/socket) cyangwa no gukinira ku nsinga z’amashanyarazi. Igihe cyose ubonye umwana muto ashobora gucengeza ikintu aho bacomekera, ugomba kwihutira kumubuza cyangwa kumwigizayo. Cyane cyane abana bato bageze igihe cyo gukambakamba, ntibagomba gusigara bonyine mu nzu irimo amashanyarazi.

Ku bantu bakuru kandi na bo, ni byiza kwirinda ibi bikurukira:
– Gucomeka cyangwa gucomokora igikoresho ku mashanyarazi igihe intoki zawe zitose (ziriho amazi);
– Kwirinda gukora ku gikoresho gicometse ufashe ikintu gikoze mu cyuma
– Irinde kwegereza ku marido n’ibitambaro ibikoresho bishyuha nk’ipasi, “cuisinière”, “cafetière”, n’ibindi.
– Irinde kwanika imyenda cyangwa ikindi kintu ku nsinga z’amashanyarazi
– Irinde gukinira ku byuma bitwara amashanyarazi
– Igihe itara ryahiye cyangwa rishaje ugiye kurihindura, ni byiza kubanza kureba ko rijimije.
– Igihe utetse ku mashanyarazi, ugomba kuguma hafi y’iziko.
– Ugomba kumenya neza aho fizibule (fusibles/fuses) z’inzu yawe ziherereye ndetse ugakuraho imbogamizi yose yakubuza kuhagera vuba igihe habaye ikibazo.
Wabyitwaramo ute igihe ubonye uwafashwe n’amashanyarazi?
Ese wari uzi ibibaho iyo umuntu afashwe n’amashanyarazi? Kubera imiterere y’umubiri w’umuntu ugizwe ahanini n’amazi, byorohera amashanyarazi kumunyuramo. Ikindi kubera umuvuduko wayo ungana n’uw’urumuri, iyo amunyuzemo yangiza ibice byinshi by’umubiri bitewe n’ingano yayo.

Imitsi iragagara bityo uwafashwe ntabashe kuyikuraho, ibihaha bikifunga ntabashe guhumeka, umutima ugahagarara imitsi ikifunga, noneho hakaziraho n’ubushye ku mubiri ndetse no kwangirika kw’ibice byawo by’imbere. Bitewe n’ubukana bw’umuriro, uwafashwe aba afite ibyago byinshi byo kuhasiga ubuzima.
Igihe ubonye hari uwafashwe n’umuriro, ugomba kwirinda kumukoraho n’intoki kuko nawe wahita ufatwa. Ahubwo icyo wakora, niba icyatumye afatwa gicometse, wagicomokora cyangwa ugakupa umuriro kuri fizibule. Bitabaye ibyo, ihutire guhamagara REG kuri 2727 cyangwa Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro kuri 111.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|