“Ibyo nanditse mu gitabo cyanjye ni byo nizeraga” – Mbabazi

Umwanditsi w’Umunyarwandakazi Justine R. Mbabazi, wanditse igitabo yise “This is your time Rwanda” kivuga ko iki ari cyo gihe cy’u Rwanda cyo kwigaragaza, aravuga ko ibyo yanditse muri iki gitabo ari ubuhamya ku Rwanda butavugwa yizera kandi yahagazeho.

Mbabazi avuga ko ingendo nyinshi yakoze ku isi zatumye abona uburyo u Rwanda ari igihugu gifite iterambere ku mpande zose ariko ugasanga bitavugwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura imurika ry’iki gitabo riteganyijwe tariki 26/02/2012, yagize ati: “Nanditse iki gitabo ngendeye ku byiciro byinshi ariko icya mbere ni uburyo itangazamakuru mpuzamahanga ryavuze Jenoside ariko bigeze mu gihe rumaze gutera imbere ntibabivuge.”

Mbabazi usanzwe akorera Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri gahunda y’ibihugu bivuye mu ntambara, avuga ko abana be aribo bamuhaye igitekerezo cyo kwandika icyo gitabo kuko bahoraga bamubaza impamvu kuri internet hahoraho amafoto ya Jenoside mu gihe bo atari ko babibona iyo bahaje mu Rwanda.

Mbabazi atangazwa n’uburyo usanga amahanga akibona u Rwanda mu bihe bya Jenoside bigatuma iyo umuntu asobanura ko u Rwanda bavuga rutandukanye n’urw’ubu rwa bamufata nk’umubeshyi.

Avuga ko ibitangazamakuru mpuzamahanga bibogamira ku ruhande rutari rwo, agatanga urugero rw’uko mu bihugu byose yagenzemo yasanze u Rwanda arirwo rufite ikibazo gito cy’abana bandagaye mu muhanda.

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyira ahagaragara bwa mbere iki gitabo mu Rwanda, azahita atangira ingendo zo kukimurika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Canada no mu Burayi.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Komereza aho mwari w’u Rwanda. tugeze ahantu hashimishije nubwo tudakwiyr kwirara ahubwo dukwiye gukomerezaho ngo tugere aho dukwiye kuba. Gufata iya mbere rero tukabivuga nibyo bizagira aho bitugeza kuko ba rugigana abatwifuzriza ibyiza nibo bake. nitwe tugomba gufata iyambere mu kwiyubakira u rwatubyaye.

Kiiza yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

Komereza aho mwari w’u Rwanda. tugeze ahantu hashimishije nubwo tudakwiyr kwirara ahubwo dukwiye gukomerezaho ngo tugere aho dukwiye kuba. Gufata iya mbere rero tukabivuga nibyo bizagira aho bitugeza kuko ba rugigana abatwifuzriza ibyiza nibo bake. nitwe tugomba gufata iyambere mu kwiyubakira u rwatubyaye.

yanditse ku itariki ya: 20-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka