Ibyo Banki nyafurika ishingiraho byateza imbere uyu mugabane ngo u Rwanda rurabyujuje

Mu nama mpuzamahanga yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere(AfDB) ibera i Kigali kuva tariki 19-23/5/2014, impuguke mu by’ubukungu zavuze ko ibyashingirwaho mu guteza imbere ibihugu, harimo kuzamuka k’ubukungu, imiyoborere n’imibereho myiza by’abaturage; u Rwanda ngo rurabifite.

Raporo y’uyu mwaka wa 2014 ya AfDB igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite ubukungu bwihuta mu kuzamuka, ndetse ko rufite umwihariko wo guteza imbere uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, uburinganire bw’abagabo n’abagore; nk’uko byasobanuwe na Mthuli Ncube Umuyobozi w’amashami ya AfDB.

Abatanze ibiganiro mu kiganiro African Economy Outlook harimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza uyobora Rwanda Development Board (RDB).
Abatanze ibiganiro mu kiganiro African Economy Outlook harimo na Ambasaderi Valentine Rugwabiza uyobora Rwanda Development Board (RDB).

Ncube yagize ati: “Gutera imbere kw’igihugu bishingira ku mubare munini gifite w’abantu bagikorera bafite ubushobozi (bize), imiyoborere yacyo, imiturire n’ubuzima byitaweho. Mfashe nk’urugero rwa gahunda ya gir’inka kuri buri muryango ukennye, urwo ni uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho n’ubukungu by’igihugu”.

Umuyobozi w’ikigo cy’ibarurishamibare (NISR), Yusuf Murangwa, yavuze ko kugira amakuru avuga kuri politiki na gahunda zitandukanye z’igihugu, hamwe no kuyahererekanya haba mu bakozi hagati yabo ndetse no ku baturage, nabyo bijijura abantu ndetse bikihutisha iterambere.

Uhereye ibumoso: Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority Richard Tushabe na Minisitiri w'ubucuruzi n'inganda Francois Kanimba.
Uhereye ibumoso: Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, Komiseri Mukuru wa Rwanda Revenue Authority Richard Tushabe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba.

Ku ruhande rw’u Rwanda ngo buri kigo n’abantu ku giti cyabo bafite imbuga za internet, bazajya bahabwa amakuru abonetse yose avuye mu nzego za Leta n’iz’abikorera, nk’uko Umuyobozi wa NISR yabimenyeshe, nyuma yo kubisangiza abandi bayobozi mu bihugu bitandukanye bitabiriye inama ya AfDB.

U Rwanda kandi ruza mu bihugu byateje imbere ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa, aho 65% by’abaturage ngo bafite itumanaho ryabafasha kumenya amakuru byihuse, ndetse no koroshya ubuzima kuko izo telefone zifasha no kugira hafi yabo servisi z’imari.

Angela Lusigi uhagarariye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ageza ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku bukungu bw'Afurika (African Economy Outlook).
Angela Lusigi uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) ageza ijambo ku bitabiriye inama ivuga ku bukungu bw’Afurika (African Economy Outlook).

Impuguke mu by’ubukungu zagaragaje ko Afurika ifite amahirwe yo gutera imbere, kubera kugira abaturage ngo barenga miliyoni 200 bato bashoboye gukora, ndetse n’umutungo kamere wo mu bwoko butandukanye kandi mwinshi.

Nyamara nk’uko izo mpuguke zabigaragaje, imbogambizi zihari ni umubare munini w’abadafite ubumenyi bwo gukora, kuba abaturage bibasirwa n’indwara zikababuza gukora; byose ngo bishamikiye ku bibazo bya politiki, iby’ubukungu ndetse n’ibituruka ku ngaruka z’ibidukikije.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera, ari mu bitabiriye inama.
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera, ari mu bitabiriye inama.

Imvururu zishingiye kuri politiki ngo zikomeje gutuma Afurika idatera imbere, nk’uko Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere AfDB; Dr Donald Kaberuka yasabye ko ibibazo biri mu bihungu nka Sudani y’epfo, Santrafurika n’ahandi, bigomba kuganirwaho bigashakirwa igisubizo muri iyi nama izamara hafi icy’umweru mu Rwanda.

Inama ya AfDB iteraniye i Kigali yitabiriwe n’impuguke zirenga 3,000 zivuye mu bihugu bitandukanye byo ku isi ziganjemo abayobozi ba za Banki z’ibihugu bya Afurika; ikazasozwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bategerejwe mu mu Rwanda hagati muri iki cyumweru.
Bazaba baje no kwifatanya na Banki nyafurika itsura amajyambere mu kwizihiza yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe.

Abitabiriye ikiganiro ku bukungu bw'Afurika (African Economy Outlook) bakurikiye ikiganiro cyatanzwe na Mario Pezzini, uyobora ishami rishinzwe iterambere mu kigo OEDC.
Abitabiriye ikiganiro ku bukungu bw’Afurika (African Economy Outlook) bakurikiye ikiganiro cyatanzwe na Mario Pezzini, uyobora ishami rishinzwe iterambere mu kigo OEDC.
Ibiganiro ku bukungu bw'Afurika byayobowe n'umunyamakuru wo muri Afurika y'Epfo, Daniel Makokera.
Ibiganiro ku bukungu bw’Afurika byayobowe n’umunyamakuru wo muri Afurika y’Epfo, Daniel Makokera.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo bashingiraho ni ibyo bareba i Kigali nyine!!! bageze se hano za Gisagara, za Nyamagabe bakareba uko ubukene bunuka! uko inzara ica ibintu?!!!
Babajyanye mumatara ya kigali nyine barabona u Rwanda ari paradizo!!! Hummmm, cyakoze politiki iransetsa gusa pe! ubundi se kuvugisha ukuri no kwigaragaza neza uko uri sibyo byiza kuruta ukwikirigita ugaseka??
Nk’abayobozi b’u Rwanda ahubwo bakabaye berekana kuri biriya bishushanyo inzu z’abanyarwanda zuzuye ibitobagure n’abaturage bishwe nubukene kugira ngo banadufashe koko!!!!
Ahaaa Sorry tutiyerekanye ko twateye imbere ngo ntitwashimwa ra! nta byinshi mvuze mumbabarire.

UKURI yanditse ku itariki ya: 20-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka