Iburasirazuba: Ba “gitifu” batatu bamaze gutabwa muri yombi bazira VUP

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge itatu, abashinzwe VUP n’abaturage; bose hamwe bagera kuri 14 mu Ntara y’Iburasirazuba, bamaze gutabwa muri yombi bazira kunyereza amafaranga yari agenewe gufasha abatishoboye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Gahini mu Karere ka Kayonza, Nyarugenge mu Karere ka Bugesera na Kigarama mu Karere ka Kirehe (we arakekwaho ibyaha yakoreye mu Murenge wa Mahama), bamaze gutabwa muri yombi; bakaba bakurikiranweho gukoresha nabi no kunyereza amafaranga ya VUP.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi.

IP Kayigi yavuze ko mu batawe muri yombi kandi harimo n’abakozi b’imirenge bari bafite mu nshingano gahunda ya VUP igenewe gufasha abatishoboye, ndetse n’abaturage bakekwaho ubufatanyacyaha mu inyerezwa ry’ayo mafaranga.

Yagize ati “Abo bafunzwe bakekwaho kuba baragiye bafata amafaranga ya VUP bakayaha abantu bishoboye, abandi bakayaha abafite akazi kazwi mu nzego za Leta, abandi bakayaha abo bafitanye amasano, bakagenda babihimbira inyandiko.”

IP Kayigi avuga ko hari aho abayobozi bahimbaga lisiti za baringa zigaragaza ko hari imirimo y’amaboko yakozwe muri VUP igatangwaho amafaranga, “wakurikirana ugasanga iyo mirimo itarakozwe cyangwa yarakozwe n’umuganda”.

Inyerezwa ry’ayo mafaranga ryagaragajwe n’igenzura ryakozwe mu mwaka ushize wa 2015. Ntiharamenyekana umubare w’amafaranga yose yanyerejwe, ariko nko mu murenge wa Nyarugenge muri Bugesera ngo hanyerejwe agera kuri miriyoni 49Frw.

Mu Murenge wa Kigarama ho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge n’uwari ushinzwe VUP bakekwaho kuba barafashe amafaranga agera kuri miriyoni 15 y’abatishoboye bavuga ko bagiye kubagurira imodoka, hakaba hari hashize imyaka itatu abo baturage batabona ifaranga na rimwe ry’iyo modoka; ndetse ikaba yaranagurishijwe.

Polisi ivuga ko iperereza rigikomeje no ku bandi bayobozi bakekwaho uburiganya muri iyi gahunda.

Abatawe muri yombi bahamwe n’ibyaha, bahanishwa ingingo ya 325 n’iya 611 zihana abononnye, abarigisa umutungo wa Leta n’abakora inyandiko mpimbano.

Buri ngingo iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi na 10, n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro hagati y’ebyiri n’eshanu z’agaciro k’icyarigishijwe ku ngingo ya 325, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu ku ngingo ya 611.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Harya ngo harabatanyurwa na HE? Bararwaye kabisa. Reba kubona yamagana imikorere mibi ari GAKENKE na RUBAVU, muri East bakaba batangiye gukora ibikwiye. Rwose nzamushyigikira, mujye inyuma, bibaye nangombwa njye namurwaniririra kuko ntiyirebaho wenyine. Njye mbona ari Investment yanjye kuko amahoro abaungabunga amfasha byinshi.

Ese MUTUELLE n’UBUDEHE byo byaba byarahagaze gukurikiranwa?

Ababishyinzwe bazakurikirane Akagali ka KIMIHURURA, kuri Mutuelles zatanzwe na Eglise Vivante ariko ntibikorwe, amafaranga ava mumazi y’ubudehe, etc

Itonde yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Nyakubahwa HE,

Rwose imvugo niyo ngiro. Mbere hose hakorwaga iki? Buriya se ntagukingira ikibaba byari byabayeho?

Ababishinzwe, nibarebe Mutulle yatanzwe na Vivante (ikomeje gutera uruntu runtu mu baturage) n’Ubudehe mu kagari ka Kimihurura.

Itonde yanditse ku itariki ya: 31-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka