Ibizamini byanditse by’akazi muri Leta bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga gusa

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), iratangaza ko nta kigo cya Leta kizongera gukoresha ikizamini cy’akazi cyanditse hatifashishijwe ikoranabuhanga, mu rwego rwo koroheraza abapiganirwa imyanya y’akazi.

Ubusanzwe ikizamini cy’akazi cyanditse cyakorwaga abapiganirwa bahabwa uruparo ruriho ibibazo hamwe n’ikaye yo gusubirizamo, barangiza bakabishyikiriza abahagarariye ibizamini, ikaye basubirijemo ikabikwa ahabugenewe, bakazategereza igihe bizakosorerwa, hakabaho n’igihe cyo gutangaza amanota.

Ni uburyo bwatwaraga igihe kitari munsi y’ukwezi, kugira ngo uwapiganiwe umwanya w’akazi amenye amonota yabonye mu kizamini cyo kwandika, ibintu bitavugwaho rumwe na benshi mu bapiganirwaga imyanya y’akazi, bagaragazaga impungenge zirimo ko habaho uburiganya.

Kuri ubu ikizamini cyanditse kirakorerwa kuri mudasobwa kandi irimo murandasi, ariko ku buryo bikoranye ikoranabuhanga, ntawe ushobora kugira ikindi afungura kuko imashini ihita ihagarara bigafatwa nko kugerageza gukopera.

Ibi bizamara impungenge zagaragazwaga n’abapiganirwa imyanya y’akazi, bakora ibizamini byanditse, zirimo kutanyurwa n’imikosorere y’ikizamini, kuko umuntu akirangiza gukora ahita abona amanota uwo mwanya, agataha amenye niba yemerewe gukomeza gupiganirwa uwo mwanya cyangwa yatsinzwe.

Uretse kuba ubu buryo buzagabanya umwanya byafataga hakosorwa ibizamini, bizanakuraho ikiguzi cy’impapuro zatwaraga amafaranga atari macye.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIFOTRA, Fidel Abimana, avuga ko ubu buryo bwatumye habaho gukorera mu mucyo kurusha mbere, binagabanya umwanya byafataga ugereranyije n’uko byakorwaga mbere.

Ati “Niba umuntu ari i Rusizi ashaka akazi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo bikamusaba ko agomba kuzana impapuro akazikura i Rusizi akazizana kuri Minisiteri, ubwabyo harimo amafaranga ndetse no gutakaza umwanya ku bakandida basaba”.

Akomeza agira ati “Ikindi twavuga nanone, inzego byarazorohereje kuko ntabwo bagifata umwanya wo gukoresha za mpapuro zigurwa amafaranga, bategura ibizamini, ikindi harimo no gukererwa ugasanga ikizamini kirakozwe,umuntu agategereza ukwezi, abiri cyangwa atatu hakirimo gukosora ibizamini. Ubu sisiteme irakosora uwo mwanya umuntu agisoza ikizamini akabona amanota, bikagabanya na za mpungenge aho abakandida bibazaga bati ese kuki ibi bintu byatinze”.

Uyu muyobozi anavuga ko umutekano w’iryo koranabuhanga rikoreshwa wizewe, kuko nta muntu ushobora gukopera yifashishije murandasi ngo bikunde nk’uko abisobanura.

Ati “Iyo wafunguye ipaji y’ikizamini, sisiteme iteguye ku buryo imashini itakwemerera kugira ikindi kintu wafungura, yaba inyandiko ziri kuri iyo mashini, cyangwa se kujya kuri murandasi, ku zindi mbuga nkoranyambaga, ntabwo byemera, kuko ikizami kiza kuri mudasobwa yawe, hanyuma kikakwereka ibibazo, ukagenda uhitamo igisubizo nyacyo. Ikizami kiba kigizwe n’ibibazo 50, iyo umaze kubikora, sisiteme ihita iguha amanota ako kanya”.

Inzego za Leta zose zategetswe gukoresha ibizamini byanditse by’akazi muri ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, cyeretse mu gihe habayeho impamvu ariko nabwo zikabanza kumenyeshwa komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta.

Ahakorerwa ibizamini hagomba kuba hari mudasobwa zujuje ibisabwa, murandasi, umuriro w’amashanyarazi hamwe na moteri yo kwifashisha igihe umuriro waramuka ugiye, kugira ngo ikizamini kidahagarara.

Iryo koranabuhanga rimaze gukoreshwa n’inzego za Leta 44, zishaka abakozi ku myanya 1865, abamaze kurisabiraho akazi bagera ku 541.955, naho abemerewe gukora ibizamini ni 245000, mu gihe abakabonye ari 12.041, n’ubwo ritaramenywa na benshi kuko ryatangiye gukoreshwa muri Mata 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukore decentralization umuntu Aho Ari hose Abe yakora,kuri site izwi,Gusa nanone hacyarimo impungenge muvugako batarikopera ariko turabizi uko mubigenza

Gajuve yanditse ku itariki ya: 20-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka