Ibirarane by’imanza bizagabanuka kugera kuri 30% - Minisitiri Dr Ugirashebuja
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko bagiye kugabanya umubare w’ibirarane by’imanza kuva kuri 60% ukagera kuri 30%.

Yabivugiye mu gutangiza Umwaka w’Ubucamanza wa 2025/26 Mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa mbere tariki ya 1Nzeri 2025
Yagize ati “ Muri rusange hazibandwa gukomeza kwegereza abaturage ubutabera buboneye, kandi bunoze. Kugira ngo ibi bigerweho bimwe mu byatangiye gukorwa bizanakomeza harimo kugabanya ibirarane by’imanza mu nkiko kugera ku kigero cya 30% bivuye kuri 62% aho byari biri mu mpera ya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere ariyo NST1 yarangiranye na Kamena 2024”.
Hazabaho kandi politike yo gukomeza gukemura amakimbirane hisunzwe inkiko ndetse na politike y’ubutabera mpanabyaha zemejwe muri 2022.
Minisitiri avuga ko hazakomeza kubaho uburyo bwo gukemura imanza habayeho uburyo bukomatanyije bw’ikoranabuhanga mu micungire y’imanza, aho system y’ikoranabuhanga mu bucamanza icms.gov.rwa yavuguruwe hitawe ku bitekerezo no ku byifuzo by’abayikoresha kuva yatangira muri 2016.
Ikindi Minisitiri yavuze kizitabwaho muri uyu mwaka w’ubucamanza ni ukongerera ubushobozi inkiko n’abakozi b’inkiko kugira ngo bashobore kwihutisha imikirize y’imanza ku kigero cya 80% bivuye kuri 60%.
Ishusho y’uko u Rwanda ruhagaze mu gutanga ubutabera
Mu mwaka wa 2024-2025 Raporo ngarukamwaka yerekeye uko ubutabera no kubaka igihugu kigendera ku mategeko bihagaze ku Isi.

Iyi Raporo yongeye gushyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 34 byo muri Afurika akaba ari umwanya wa 40 mu bihugu 142 byo ku isi, ndetse u Rwanda rukaba ruri ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu 16 bikiri mu nzira y’Amajyambere.
Minisitiri avuga ko ibi u Rwanda rubikesha imbaraga rushyira mu kurwanya ruswa mu butabera, no muzindi nzego.
Ati “ U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya ruswa binyuze muri politike, amategeko, ndetse n’ingamba Leta yashyizeho yo kurwanya ruswa nkuko bigaragara muri raporo ngarukamwaka y’umuvunyi n’izindi nzego.
Ikindi cyatumye u Rwanda ruguma kuri uwo mwanya ni amavugurura mu rwego rw’ubutabera rwo kwegereza ubutabera abaturage.
Aya mavugururwa akenshi yabaye mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko hagamijwe kwihutisha imanza no gukurikirana imikorere y’abakozi b’inkiko, byafashije cyane kwegereza ubutabera abaturage ndetse no gutanga serivisi zinoze.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko imanza zose zinjiye mu nkiko zingana na 106.254, zirimo 63.457 zinjiye mu Nkiko z’Ibanze ni ukuvuga 60%, na ho imanza zinjiye mu Nkiko Zisumbuye, Urukiko rw’Ubucuruzi n’Inkiko Nkuru zingana na 42.797 ni ukuvuga 40%.
Muri izi manza zinjiye mu nkiko, izo mu mizi zingana na 90.044 ni ukuvuga 85%; naho imanza ku ifunga n’ifungura zingana na 16.210 ni ukuvuga 15%.
Inkiko zose hamwe zaciye imanza 109,192 mu 2024/25, zirimo imanza mu mizi 92,880 zingana na 85%, n’imanza ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo 16,312 zingana na 15%. Impuzandengo y’imanza zaciwe n’umucamanza ku kwezi zabaye imanza 26.

Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yatangaje ko amadosiye yinjiye ari 78.489, bukora 75.732 bingana na 96,4% mu gihe umuhigo wari ugukora amadosiye ku rugero rwa 96%.
Amadosiye yaregewe inkiko ni 42.279, mu gihe ayashyinguwe ari 33.453. Amadosiye yashyinguwe harimo nko guca ihazabu aho biteganywa n’amategeko cyangwa kumvikanisha uwahohotewe n’uregwa. Amadosiye yakozwemo ubuhuza ni 2004, guca ihazabu nta rubanza byakozwe mu madosiye 559, na ho ubwumvikane burebana no kwemera icyaha bwakozwe ku madosiye 11.846.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|